Kagarama Secondary School yegukanye irushanwa rya ‘Money makeover’

Umushinga w’abanyeshuri ba Kagarama Secondary School, wegukanye irushanwa ry’ibiganiro mpaka ku mikoreshereze n’imicungire y’ifaranga rizwi nka ‘Money makeover’, ryabaye ku nshuro ya gatatu.

Ni irushanwa ryabaye kuri uyu wa 30 Gicurasi rikaba ritegurwa na iDebate Rwanda, rigaterwa inkunga na BK Foundation, hagamijwe gukangura ubwonko bw’abana bakiri bato, kugira ngo bakurire mu muco wo kuzaba ba rwiyemezamirimo beza, basobanukiwe agaciro k’ifaranga, bikazabafasa kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.

Muri uyu mwaka aya marushanwa asanzwe ahuza ibigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu, yitabiriwe n’ibigo birimo GS Gikomero, Ste Bernadette, Lycée St Marcel, College Saint Andre, Essa Nyarugunga, Gs Gatenga, Lycée Notre-Dame de Cîteaux, Riviera High School, Kagarama Secondary School na IFAK, aho buri shuri ryari rihagarariwe n’abayeshuri batatu.

Ni ibiganiro mpaka byashakiraga ibisubizo umukobwa urangije amashuri yisumbuye witwa Niyorukundo, bakaba basabwaga kumwigira umushinga w’amafaranga ibihumbi 300Frw, ushobora kumufasha kwiteza imbere.

Abanyeshuri ba Kagarama Secondary School, begukanye igihembo cy’amafaranga ibihumbi 900Frw, aho uko ari batatu bayagabana buri wese agahabwa ibihumbi 300.

Bakurikiwe na bagenzi babo biga muri IFAK, begukanye igihembo cy’ibihumbi 450Frw.

Si ibigo by’amashuri byahize ibindi gusa byahembwe, kuko abanyeshuri bose uko ari 300 bahabwa ishimwe ry’amafaranga ibihumbi 50, kugira ngo bayahereho abafasha kuzigama, banahabwa seritifika (Certificate).

Nyuma yo kwitabira irushanwa, abanyeshuri bavuga ko kwitabira byabafashije kurushaho kumenya byinshi ku mikoreshereze n’imicungire y’ifaranga, bakaba biteze ko bizarushaho kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Joel Manzi, umunyeshuri mu mwaka wa gatanu ku ishuri rya Kagarama Secondary School, avuga ko aya marushanwa bayigiyemo byinshi batari bazi by’umwihariko ku mikoreshereze n’imicungire y’ifaranga, agasanga yari ingirakamaro kuko abasigiye byinshi.

Ati “Icyo ntahanye, ni uko turimo kwiga umushinga wafasha umuntu kwiteza imbere, ubu nanjye ubwanjye ndumva nawiyigira, nkareba ko wamfasha kwiteza imbere.”

Elouinne Ineza wiga kuri IFAK, asanga amarushanwa nk’aya ari ngombwa ku banyeshuri, kuko abafasha gushyira ubumenyi bafite mu ngiro.

Agira ati “Iyo umuntu atiga imyuga n’ubumenyingiro, akenshi ntabwo ibyo yiga abishyira mu bikorwa cyane, bigatuma asoma gusa amakayi ariko ntiyumve ngo yabikoresha hehe. Aya marushanwa iyo aje, atuma ibintu twiga tubishyira mu bikorwa atari mu magambo gusa.”

Abanyeshuri bose bitabiriye irushanwa rya Moneymakeover beretswe amahirwe ari mu isoko ry’imari n’imigabane, baninjizwamo kugira ngo bibafashe gutinyuka no kwiyemeza hakiri kare.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iDebate Rwanda, Keza Ketsia, avuga ko kuva iri rushanwa ryatangira, abarinyuzemo bose bigaragara ko hari uburyo basobanukiwe ibijyanye n’imikoreshereze n’imicungire y’ifaranga, gusa ngo haracyari imbogamizi bagihura nazo.

Agira ati “Imbogamizi za mbere duhura na zo, ni uko ku bigo batarabyumva, baba bumva ko ntaho bitaniye n’andi masomo batanga, ariko iyo urebye neza usanga bidahura, kuko abana bose ubona batungurwa buri gihe iyo bize ku mikoreshereze n’imicungire y’ifaranga, twakishimiye ko haba harimo ibigo 50 cyangwa 40 ariko nizera ko uko tuzakomeza tubikora gahoro gahoro tubimenyereza ibigo, bizakunda.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BK Foundation, Pascal Nkurunziza, avuga ko bishimira ko uko irushanwa rigenda rikura, ari nako abanyeshuri baryitabira barushaho kugira imyumvire n’imitekerereze ihanitse ku bijyanye n’imikoreshereze n’imicungire y’ifaranga.

Agira ati “Aya mafaranga bafata bayaheraho nk’ubwizigame, tukaba dutekereza ko ashobora kuzabafasha gukora imishinga yabo nk’uko bayitweretse hariya. Niyo twahera ku b’ubushize cyangwa ubu, amafaranga yabo barayazigama, hanyuma bakazayaheraho bakora imishinga yabo.”

Ku nshuro yaryo ya kabiri irushanwa ‘Money Makeover’ ryabaye mu Gushyingo 2024, rikaba ryari ryitabiriwe n’abayeshuri 600 baturutse mu bigo by’amashuri 20, ryegukanwa n’ishuri rya Agahozo Shalom, mu gihe muri uyu mwaka ryitabiriwe n’abanyeshuri 300 baturutse mu bigo 10.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka