Kagarama Secondary School yatsinze amarushanwa ya ‘iDebate’

Ishuri rya Kagarama Secondary School ryatsinze amarushanwa y’ibiganiro mpaka bihuza ibigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye, byo hirya no hino mu gihigu azwi nka iDebate, akaba yaratewe inkunga na Banki ya Kigali (BK).

Kagarama secondary School yishimiye gutsinda amarushanwa ya iDebate nyuma y'igihe kinini batayegukana
Kagarama secondary School yishimiye gutsinda amarushanwa ya iDebate nyuma y’igihe kinini batayegukana

Ni amarushanwa yabereye mu ishuri rya Riviera High School akaba yari yahuje ibigo by’amashuri yisumbuye agera kuri 35, ryasojwe ku wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023, ishuri ryisumbuye rya Kagarama rihiga ayandi yose yari yitabiriye.

Ku mwanya wa kabiri haje Urwunge rw’amashuri rwa Don de Dieu Remera Rukoma, yakurikiwe na Petit Seminaire Zaza, mu gihe Riviera High School yabaye iya kane.

Uretse ikigo cy’amashuri cyahize ibindi cyahawe igikombe, hanahembwe abanyeshuri 20 b’intyoza mu kuvuga kurusha abandi, aho ikigo cy’amashuri cya Maranyundo Girls cyagize abanyeshuri batanu muri 20, buri munyeshuri akaba yarahawe seritifika (Certificate), umupira wo kwambara wa Banki ya Kigali n’agateremusi.

Lisa Umubyeyi Ineza wiga Imibare, Ikoranabuhanga n’Ubukungu (MCE) mu mwaka wa gatandatu kuri GS Don de Dieu, ni we wabaye intyoza mu kuvuga kurusha abandi, avuga ko ari ku nshuro ya gatatu atsinda aya amarushanwa.

Ati “Amarushanwa nk’aya atwigisha gufunguka, kuba twavuga imbere y’abantu benshi, gutekereza vuba kuko muri aya marushanwa utekereza vuba ku byo abandi bakubwiye. Adufungura mu mutwe kuko tugenda twiga ku bintu byinshi bitandukanye, bitewe n’icyo baduhaye gukoraho, muri macye twigiramo ibintu byinshi”.

Ibyishimo byari byose ku bafana igihe hatangazwaga abatsinze
Ibyishimo byari byose ku bafana igihe hatangazwaga abatsinze

Gift Nyagatare ni umunyeshuri wa Kagarama secondary School mu mwaka wa gatatu, avuga ko n’ubwo atari ubwa mbere bahize ibindi bigo muri aya marushanwa, ariko ngo bari baratakaje icyizere kubera ko bataherukaga gutsinda.

Ati “Kuba dutsinze si ukuvuga ko twaje gusa mu marushanwa y’ibiganiro mpaka kugira ngo dutsinde byonyine, kuko akenshi tuza kugira ngo tuvuge ku bibazo bihangayikishije Isi, kugira ngo tubone icyo twageraho turi abana natwe, kubera ko turi u Rwanda rw’ejo, bivuze ko ari twe tuzafata ibyemezo ejo hazaza, ibintu bisaba ko tugomba gutangira uyu munsi binyuze mu biganiro mpaka tugafata ibyemezo bizadufasha ejo hazaza bifasha Isi muri rusange”.

Umuyobozi wa iDebate, Jean Michel Habineza, avuga ko nyuma y’imyaka igera mu 10 aya marushanwa atangiye, basanze amashuri ya Leta azwi nka 12 years Basic Education adakunze kwitabira kubera ubushobozi, ariko Banki ya Kigali ikaba yarabateye inkunga kugira ngo ashobore kubona ubushobozi.

Yongeraho ati “BK icyo yadufashije ni ukugira abanyeshuri bari mu mashuri ya Leta bashobore kuza, tubahe n’ibintu byose bakenera kugira ngo bazagere ku rwego nk’urw’abandi. Nk’ubu tumaze kugera ku rwego rw’uko mu mashuri yose dukorana 60% ni aya Leta, kubera ubufasha BK yaduhaye, n’icyo kirimo kugira ngo nabo dushobore kubazamura”.

Lisa Umubyeyi Ineza niwe wabaye intyoza kurusha abandi mu kuvugira mu ruhame
Lisa Umubyeyi Ineza niwe wabaye intyoza kurusha abandi mu kuvugira mu ruhame

Amarushanwa ya iDebate ari mu byiciro bibiri kuko harimo abanyeshuri bakiri mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye arimo ibigo by’amashuri birenga 78, hakaba n’andi ahuza icyiciro cyisumbuye ahuza ibigo 35, aho abanyeshuri bahabwa ibyo bazavugaho bakabyigaho babifashijwemo n’abarimu babo, ku buryo haba amarushanwa agera kuri 12 mu gihe cy’umwaka.

Uretse kuba kuva amarushanwa ya iDebate mu 2012 yarafashije abayitabira kurushaho kwigirira icyizere no kuba intyoza mu kuvugira mu ruhame, ngo amaze no gutanga umusaruro kuko nko mu mwaka wa 2017, u Rwanda ari rwo rwatsinze amarushanwa y’ibiganiro mpaka muri Afurika, mu mwaka wa 2019 batsinda muri Afurika y’Iburasirazuba, mu gihe mu mwaka ushize u Rwanda rwagarukiye muri ½ mu marushanwa ya Afurika.

Maranyundo Girls yikubiye ibihembo by'intyoza mu kuvuga kuko mu banyeshuri 20 ba mbere harimo batanu babo
Maranyundo Girls yikubiye ibihembo by’intyoza mu kuvuga kuko mu banyeshuri 20 ba mbere harimo batanu babo
Umunyeshuri yajyaga imbere y'akanama nkemujrampaka ndetse n'abandi banyeshuri bamureba neza
Umunyeshuri yajyaga imbere y’akanama nkemujrampaka ndetse n’abandi banyeshuri bamureba neza
Ni amarushanwa yari yahuje ibigo bitandukanye by'amashuri byo hirya no hino mu gihugu bigera kuri 35
Ni amarushanwa yari yahuje ibigo bitandukanye by’amashuri byo hirya no hino mu gihugu bigera kuri 35
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyo bintu turabikunze cyane kbx

alias yanditse ku itariki ya: 13-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka