Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri ba Kaminuza ya Wharton
Kuri uyu wa 15 Mutarama Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abanyeshuri ba Kaminuza ya Wharton yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biga amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi.

Iri tsinda ryari riyobowe na Profeseri Katherine Klein na Eric Kacou riri mu Rwanda muri gahunda yo kumva uko igihugu cyashoboye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Barashaka kumenya kandi uko u Rwanda rwashyizeho imiyoborere ndetse na gahunda zigamije kwihutisha iterambere ry’igihugu nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo.
Ni mu isomo rifite insanganyamatsiko igira iti “Amakimbirane, imiyoborere n’impinduka.”
Iri somo rigamije kugaragaza ubuyobozi bwiza, imiyoborere inoze, politiki y’iterambere ry’Igihugu byahinduye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu myaka 30 ishize igihugu cyibohoye ubutegetsi bw’igitugu ari nabwo hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rushimirwa intambwe rwateye mu miyoborere ndetse no kongera kunga Abanyarwanda bakabana mu mahoro kandi bakaba mu gihugu gitekanye.
Ohereza igitekerezo
|