
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Emmanuel Muvunyi yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2018, nyuma y’aho mu mwaka ushize hafunzwe Kaminuza za Rusizi International University, STES, NSPA na Jomo Kenyatta University.
Yagize ati ”Tuzabaha igihe cyo kuba bashyize mu bikorwa ibyo basabwa birimo gushaka abarimu bahagije kandi bashoboye.
"Mu gihe batabikoze niho havamo guhagarikwa; ariko twizera ko bazabikora, hari ibyo bamaze gukosora birimo gushaka ibikoresho”.
Uyu muyobozi wa HEC avuga ko igenzura ririmo gukorwa muri za kaminuza n’amashuri makuru 26, ryatangiye hagati mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka ushize, rikazarangira mu byumweru bibiri biri imbere.
Ntabwo yifuje kuvuga amazina y’izi kaminuza n’amashuri makuru birimo gukorerwa igenzura, ariko kuri ubu ngo izigera kuri 18 ahanini ngo ziracyafite ikibazo cy’abarimu ndetse no kudahuza ibyo zigisha n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Inama Nkuru y’Amashuri Makuru ikangurira abanyeshuri guharanira uburenganzira bwabo bwo kwiga ibizabagirira akamaro.
HEC itanga urugero kuri kaminuza za Carnegie Melon na AIMS, ivuga ko zishoboye kwigisha ibijyanye n’ibyo inganda n’abandi bikorera basaba abakozi kuba bujuje.
Ohereza igitekerezo
|