Iyo umuyobozi asinziriye, abo ayoboye baragona-Umuyobozi wa Nyanza
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza arahamagarira abafite inshingano za kiyobozi mu byiciro byose kuba maso kandi bagakora cyane bagamije iterambere ry’abo bayoboye kuko kuri we ngo iyo umuyobozi asinziriye gato, abo ayoboye bose ntibashobora kugira aho bagera, ndetse ngo ahubwo bo barasinzira bakagona.
Ibi Murenzi Abdallah uyobora akarere ka Nyanza yabivugiye mu muhango wo kwimika komite nshya izayobora umuryamgo w’abanyeshuli biga mu ishuli rikuru ry’abadivantiste b’abalayiki rya Kigali (INILAK- SU) ishami rya Nyanza, ubwo habaga umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya komite yari isanzwe iyobora yushije ikivi na komite yinjiye mu mirimo y’ubuyobozi.

Uyu muhango wabaye ku cyumweru tariki 10/11/2013, aho umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah yasabye komite shya yatowe kumva ko inshingano zo kuyobora abandi zitoroshye ndetse ko zitisukirwa na buri wese. Yabasabye guhora bakangutse mu gushakishiriza abo bayoboye ibyabagirira akamaro n’igihugu cyose muri rusange.
Uyu muyobozi w’akarere ka Nyanza yagaragazaje aho umuyobozi atandukaniye n’abo ayobora ndetse n’ingaruka zibaho iyo atitaye ku nshingano ze yagize ati: “ Iyo umuyobozi asinziriye abo ayoboye baragona.”

Bwana Murenzi Abdallah Asobanura uko umuyobozi agomba kwitwara, yavuze ko agomba kuryama akererewe ndetse akabyuka kare ati: “ Nta muyobozi ugomba kuryama hakiri kare kuko nyinshi mu nshingano ze zitabimwemerera kuryama icyo gihe kubera byinshi atekerereza abo ayoboye bikamufata umwanya w’amanywa n’ijoro.”
Ngo iyo bimeze bityo umuyobozi ntiyite ku bo ashinzwe kuyobora byagereranywa no kuba asinziriye maze abo ayoboye bakagona ntibagire icyo bageraho mu iterambere.

Uwo muyobozi usinziriye yamufashe nk’utitaye ku nshingano yatorewe ngo ibyo bikaba bigira ingaruka kubo ayoboye maze nabo bakagona.
Komite igiye kuyobora umuryango w’abanyeshuli ba INILAK ishami rya Nyanza mu mwaka w’amashuli wa 2014 kimwe n’iyushije ikivi cy’umwaka w’amashuli 2013 babwiwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza ko kuyobora bihera kare.
Ati: “ Ntibitangaje ko muri mwe harimo abayobozi b’uturere na ba minisitiri b’eho hazaza kuko byose birashoboka cyane”
Dr Ngamije Jean umuyobozi wa w’ishuli rikuru rya INILAK yashimye ibyagezweho na komite yushije ikivi cyayo yari iyobowe na Kalisa Edouard bitewe n’ibyo yagezeho mu gutsura umubano na za kaminuza n’amashuli makuru, gufasha abanyeshuli batandukanye byagaragaraga ko badafite ubushobozi bwo kwirihira amafaranga y’ishuli n’ibindi.

Ntivuguruzwa Augustin bakunze kwita Kagina watorewe kuyobora umuryango wa INILAKSU mu mwaka w’amashuli 2014 yijeje abamugiriye icyizere kimwe na komite ye bari kumwe ko ibyagezweho bazakomeza kubishyigikira ndetse bakabikuba inshuro nyinshi.
Ishuli rikuru ryigenga ry’Abadivantisiti b’abalayiki rya Kigali INILAK ryashinzwe mu mwaka wa 1997 rifungurwa ari iya kabiri mu mashuri makuru yigenga mu Rwanda.
INILAK ibarizwamo amashami 3 ariyo: Ishami ryo kwirinda no gukumira ibiza (Environmental studies) Ishami ry’amategeko (Faculity of Law) n’ishami ry’ubukungu, ubumenyi n’icungamutungo (Faculity of Economic Sciences and Management) imaze gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basaga 2852 kuri ubu ifite n’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza( Master’s Degree).
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|