Ivuguruzanya ry’inzego ku kwambara impenure

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco(RALC) hamwe na Ministeri y’Uburezi(MINEDUC), ntibishyigikiye ko abagore n’abakobwa bambara imyenda migufi izwi ku izina ry’impenure.

Imyambarire nk'iyi ku bana b'u Rwanda ngo ntibahesha icyubahiro
Imyambarire nk’iyi ku bana b’u Rwanda ngo ntibahesha icyubahiro

Abantu batandukanye barimo n’abaministiri muri Guverinoma y’u Rwanda batangarije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa mbere, ko kunenga abakobwa bambara impenure ari ukubahoza ku nkeke.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’amahanga n’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko birambiranye ko abakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire.

Abinyujije kuri twitter, Amb Nduhungirehe yagize ati ”Ufite ikibazo ntabwo ari umukobwa wambaye ijipo, ahubwo ni umugabo uhora umureba”.

Igitekerezo cya Amb. Nduhungirehe cyashyigikiwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, avuga ko imyumvire yo kubuza abantu kwambara uko bashaka nta shingiro ifite.

Uwitwa Dushimimana Marie-Anne uri ku ruhande rw’abumva bakwambara uko babyumva, asaba abantu bakibona abambaye impenure nk’ikibazo guhindura imyumvire.

Dushimimana agira ati” Ntabwo ari uko abantu bakwiye kubaho. Jye sintekereza ko imyambarire iri mu biranga uburere, kuko hari abambara uko babyumva kandi bakaba intangarugero mu mico no mu myifatire”.

Nyamara ingingo ya 24 y’Amabwiriza ya Minisitiri w’Uburezi ashyiraho imirongo migari ishingirwaho n’amashuri mu gushyiraho amategeko ngengamikorere, itegeka uburyo abanyeshuri b’abakobwa bakwiriye kwambara.

Iyi ngingo igira iti”Abanyeshuri b’abakobwa bagomba kwambara impuzankano y’ishuri igera munsi y’amavi kandi itagera hasi cyane”.

Dr James Vuningoma avuga ko abari n'abategarugori bakwiye kwambara ibibahesha icyubahiro
Dr James Vuningoma avuga ko abari n’abategarugori bakwiye kwambara ibibahesha icyubahiro

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco(RALC) nayo ivuga ko kwambara amajipo magufi ari ukwikoza isoni no gukoza isoni umuryango nyarwanda muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, Dr Vuningoma James agira ati ”Wambaye ijipo ngufi nawe ubwawe ugenda wikandagira”.

Akomeza agira ati ”Ikintu cyose gituma wiyubaha n’abandi bakakubaha ni cyo tuvuga mu muco. Abazaba bambaye ubusa batesha agaciro umuco, sosiyete iba ikureba, wowe ujye ureba abakureba uko bangana”.

RALC ivuga ko gushingira imyambarire ku twenda tugufi twa kera bitaga ishabure ari ukwibeshya, kuko ari two twariho icyo gihe kandi ngo nta yandi mahitamo Abanyarwanda bari bafite.

Ibi byashimangiwe na Muganga Rutangarwamabo umwigisha w’Ubuzima Bushingiye Ku Muco, Umuyobozi w’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco, akaba n’inzobere mubyo Umuco, Amateka, Imbonezabitekerezo n’Ubuzima bwa muntu bushingiye Ku Myizerere, Imyumvire, Imitekerereze, Imyitwarire ndetse n’imigirire.

Rutangarwamaboko yavuze ko gushyigikira kwambara impenure abifata nko gushyigikira amahono mu gihugu, ngo kuko iterambere ridashingiye ku muco ntaho ryageza igihugu, kandi ngo utagira imigenzo ntagira uko agenza

Ati" Iterambere ryose ridashingiye Ku muco riba ridashinga niyo rishinze ntirisakara kandi niyo risakaye ntiribura gutwarwa na serwakira mu minsi mike kuko umuco ari wo shingiro."

Muganga Rutangarwamaboko afata gushyigikira kwambara impenure ari amahano
Muganga Rutangarwamaboko afata gushyigikira kwambara impenure ari amahano
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Ikibabaje nuko aba bashyigikiye abambara ubusa,nabo bitwa Abakristu.Bible ivuga ko "turi mu minsi y’imperuka".Ibintu bibi bisigaye byitwa ko ari byiza:Kwambara ubusa werekana amabere,ibibero,waciye ipantalo.Gusambana basigaye babyita ngo "bali mu rukundo",etc...Imana isaba Abakristu nyakuri kwambara "decently" (1 Abakorinto 3:39).Abantu bambara biyandarika,bali mu bantu imana izarimbura ku munsi w’imperuka (Zefania 1:8).
Aho kwemera ibyo Minister Nduhungirehe avuga,tugomba kumvira imana kurusha abantu nkuko Ibyakozwe 5:29 havuga.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli Paradizo.Niyo bapfuye biba birangiye.Ariko abumvira imana,izabazura ku Munsi w’Imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka.Byisomere muli Yohana 6:40.Minister nareke kuvuguruza imana kandi yitwa umukristu.Birababaje.

Gatare yanditse ku itariki ya: 5-06-2018  →  Musubize

ntaribi nibambare, bakomeze kuduhemukira, ark natwe nitubasaba bajye baduh akuko baraduhemukira cyane kbs bagatuma tutaba concentre

claude yanditse ku itariki ya: 5-06-2018  →  Musubize

mu bibazo bihangayikishije societe nyarwanda ntabwo harimo imyambarire rwose tuge tureka guta umwanya mu bintu bidafite akamaro.

Simon yanditse ku itariki ya: 5-06-2018  →  Musubize

Aba bagabo bashyigikiye impenure ntekerezako ari muri bamwe bagurishije ubunyarwanda bwabo ku bazungu, gushyigikira impenure mu Rwanda ni ikintu kigayitse byaba bikozwe n’umuyobozi byo bikaba ari amahano. Nako muba mushaka kugenda mureba ubutako n’ububuno bwubwo bukobwa mumaze guhindura indaya ku mugaragaro. Banyakubahwa ba minisitiri aho mubonye abakobwa banyu bambaye impenure, bagenda barwana no kugirango ikariso idasumba ingirwajipo bambaye mwakumva mwishimye? uRwanda muri gutegura muzarubona kandi muzicuza nta garuriro rigihari. Musigaje gutanga uruhushya abantu bakajya basambanira ku gasozi nk’imbwa bose babireba ngo aho nukugirango abazungu muhatsweho batabaseka.

Salum yanditse ku itariki ya: 5-06-2018  →  Musubize

Impenure xishyukwisha abagabo bigatuma batekereza ubusambanyi. Ariko niba biyemeje kuzambara bakajya batanga uko basabwe nta kibazo

goto yanditse ku itariki ya: 5-06-2018  →  Musubize

ibi ni ibyerekana guhuzagurika no kudashyira hamwe kwa bamwe mu bayobozi. niba inzego ubwazo zivuguruzanya muribwira ko ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza rizagera ku kigero kingana gute??

fifi yanditse ku itariki ya: 5-06-2018  →  Musubize

Ess ubundi ko mbona mwibanze cyane ku bakobwa Bambara impenure, abasore bo Bambara ubusa ibibuno hanze mutabavuga?
Ubwo se bose ntibaba bahuje ikibazo?
ahubwo jye nabanza ngahana uwambara ipantalo akabeshya ko yambaye kandi abeshya.
Murakagira imana.

Jamvier yanditse ku itariki ya: 5-06-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka