Ivugururwa rya Kaminuza: Mwalimu agiye gukorana akanyamuneza

Kaminuza y’u Rwanda n’andi mashuri makuru ya Leta yatangiye ivugurura rigamije kunononsora imikorere, imiyoborere, guhanga udushya, ndetse no guha umukozi umwanya wo gukoresha ubushobozi bwe, ku nyungu z’akazi n’iz’iterambere rye bwite

Muri iri vugurura, abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda n’amashami yayo n’ikigo kigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, bazatangira kubona inyungu ijyanye n’ubunyamwuga bigendanye n’ibyo bize n’uko byababyarira inyungu.

Ni muri urwo rwego abakozi bagomba kujya bazamurwa mu ntera ku gihe, haba abarimu, abashakashatsi n’abatanga amahugurwa bazajya bazamurwa, bahabwa amashimwe, aho ku ikubitiro abakozi bamaze igihe bazahabwa iminsi yabo y’ibiruhuko ku buryo bashobora kubona umwanya wo gukora ubushakashatsi, no gukora ibikorwa bindi ariko bakagumana amahirwe yo kuguma ku kazi kandi bahembwa.

Aya mavugurura ashingiye ku iteka rya Minisitiri w’Intebe ryasohotse mu Igazetinya Leta muri iki cyumweru, aho rigena imicungire mishya y’abakozi ba Kaminuza n’uburyo batangira ubuzima bushya bitandukanye n’imyaka ishize.

Iyi micungire mishya kandi iha Kaminuza uburyo bwo kwinjiza amafarang. Izi mpinduka zigamije kandi kuzamura uburyo bw’imyigishirize ya kinyamwuga, kuzamura igipimo cy’imyigishirize ku rwego mpuzamahanga, no gutuma Kaminuza zidatega amaboko gusa kuri Leta.

Nyuma y’imyaka 17 yiyubaka noneho dore impinduka

Izi mpinduka ni kimwe mu bimaze imyaka. byigwa ku murongo mugari wa Kaminuza kuva mu 2008, ahari hagamijwe kureba uko Kaminuza yakongera gukora nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yayogoje cyane Igihugu idasize n’uburezi bwacyo, n’ibikorwa remezo.

Aya mavugurura mashya kandi yitezweho kunoza gahunda Leta yihaye yo kugira ubukungu bishingiye ku bumenyi.

Politiki y’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda kuva 2008 yari igamije kandi kujyanisha ubumenyi n’uburyo bwo guteza imbere Igihugu, kurwanya ubukene, kigaragaza mu Karere u Rwanda ruherereyemo, no kwisanga mu ruhando rwa za Kaminuza ku Isi, by’Umwihariko kuzamura porogaramu za Siyansi n’ikoranabuhanga, kubaza inshingano kurwanya ubusimbane no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Izo mpinduka zatangiye kugaragara mu Mwaka wa 2013, aho Kaminuza zitandukanye z’ubRwanda zahurijwe hamwe zikitwa Kaminuza y’u Rwanda UR, hagamije kurwanya ibyiganano, uburyo bwiza bwo gucunga ibikoresho, no kuzamura ireme ry’uburezi n’ubushakashatsi.

Kuva icyo gihe Kaminuza y’u Rwanda yagabye amashami mu byiswe (Colleges) hagamijwe gucengera ubumenyi runaka, nk’ubuhinzi n’ubworozi, Siyansi n’ikoranabuhanga, Uburezi, ndetse na Siyansi mu buzima, n’ubundi buryo bwo gukomeza gushimangira uburezi bijyanye n’igihe.

Itegeko rishya rizatuma abarimu n’abashakashatsi batengamara

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryasohotse munIgazeti ya Leta ku wa 04 Kamena 2025 rigena uburyo bw’imicungire y’abakozi ba Kaminuza z’u Rwanda n’Ikigo cyigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, kandi rugaragaza neza uburyo bw’imitangire y’amasomo, ubushakashatsi, n’uburyo abarimu bigishamo, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.

Iri Teka kandi rigena uburyo bwo kuzamurwa mu ntera hashingiwe ku mpamyabumenyi, n’amanota umukozi afite mu kazi no ku mashinwe yahawe ku rwego runaka.

Ubwo buryo bwombi bugamije kubakira umukozi ubushobozi n’impano runaka yifitemo.

Iri Teka riha abakozi bo ku rwego rwa Professor ibiruhuko byabo n’ibijyanye nabyo, naho abakozi bafite uburambe bahabwa za konji zituma bacengera ubushakashatsi, no gukora ibindi mu nzego za Leta, ibyo bikaba bisa neza nk’uko muri za Kaminuza zabaye ubukombe ku Isi nka Harvard University zikora.

Ubu buryo butuma umukozi ku rwego runaka yongera kwivugurura mu bumenyi, guhanga udushya, akagaruka atyaye birushijeho.

Iri Teka kandi riha ubwisanzure bwose Kaminuza bwaba ubwo gushaka no guhemba abakozi, kubazamura ntera no kwishakamo amafaranga nk’uko bigenda muri za Kaminuza zikomeye mu Gihugu cy’Ubufaransa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka