Ishuri rya Wisdom ryemerewe abarimu b’inzobere mu rurimi rw’Igishinwa

Abagize itsinda rishinzwe imyigishirize y’igishinwa mu Rwanda, bemereye ishuri rya Wisdom abarimu b’impuguke mu kwigisha ururimi rw’igishinwa.

Zhang Xian yatunguwe no kumva abana bavuga igishinwa nk'abakivukiyemo
Zhang Xian yatunguwe no kumva abana bavuga igishinwa nk’abakivukiyemo

Ni nyuma y’uruzinduko iryo tsinda ryagiriye muri iryo shuri tariki 16 Ukwakira 2018, bashimishwa n’intambwe ikomeye basanganye abo bana mu bumenyi bw’ururimi ry’igishinwa.

Iryo tsinda ry’Abashinwa, mu gushimira ishuri rya Wisdom,abo bashinwa bemereye iryo shuri abarimu b’inzobere mu kwigisha ururimi rw’igishinwa, bazafasha abo bana gukomeza gutyaza ubumenyi muri urwo rurimi nk’uko bivugwa na Zhang Xian, uyoboye iryo tsinda abivuga.

Yagize ati “Aba bana naganiye nabo, natangariye ubumenyi bwabo mu rurimi rw’igishinwa,ruraza vuba, murabizi mu Rwanda bavuga indimi enye. Hari igiswahiri, ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

“None kuba bongeyeho n’Igishinwa ni akarusho, ku bw’ibyo, iryo shuri turyemereye abarimu b’Abashinwa mu gukomeza gufasha abana gutyaza urwo rurimi.”

Abana basubira mu masomo bize, aho baraganira ku bice bigize umutwe mu rurimi rw'Igishinwa
Abana basubira mu masomo bize, aho baraganira ku bice bigize umutwe mu rurimi rw’Igishinwa

Xian yakomeje avuga ko u Bushinwa kandi bwemereye iryo shuri imikoranire ihoraho mu gufasha abana kubona buruse muri Kaminuza zinyuranye mu Bushinwa mu myaka iri imbere.

Nduwayesu Elia, umuyobozi wa Wisdom School yishimiye uburyo ubumenyi bw’abana mu rurimi rw’igishinwa bwakiriwe.

Ati “Aba bashinwa bashinzwe Igishinwa muri kaminuza zinyuranye, baje kudusura ngo bamenye aho tugeze, bumiwe. Ngo ntibari bazi ko abana bageze ku rwego babonye, bavuze ko no mu mashuri yose basuye batigeze babona abana bumva igishinwa bakanakivuga neza nka Wisdom.”

Nduwayezu Elia umuyobozi wa Wisdom School
Nduwayezu Elia umuyobozi wa Wisdom School

Yashimye kandi imikoranire igiye kuranga ishuri rya Wisdom na Leta y’u Bushinwa, aho abana bacu bagiye kujya bahabwa buruse muri kaminuza zinyuranye m’ubushinwa.

Ati “Kuba abana bacu bari kwiga igishinwa, bafite amahirwe menshi kuko umuyobozi w’iryo tsinda yatubwiye ko ibiro bye, bizafasha abana bacu kujya kwiga mu bushinwa kuri buruse, ibyo ni inyungu ku bana b’abanyarwanda ni inyungu ku bana bacu”.

Nyuma ya Wisdom School, iryo tsinda kandi rishinzwe amasomo y’ururimi rw’Igishinnwa mu Rwanda, rifitanye amasezerano n’andi mashuri yigisha Igishinwa nka Akagera international School, Green Hills Academy n’andi mashuri anyuranye arimo na kaminuza y’u Rwanda.

Abanyeshuri biga muri Wisdom School bashimiwe uburyo bakomeje kuzamura ubumenyi m'ururimi rw'igishinwa
Abanyeshuri biga muri Wisdom School bashimiwe uburyo bakomeje kuzamura ubumenyi m’ururimi rw’igishinwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABASTAZE IKIZAMINI

NDAMAGE RODRIGUE yanditse ku itariki ya: 7-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka