Ishuri rya St François d’Assise ryafashe ingamba zo kongera abana bajya muri za kaminuza

Mu nama rusange yahuje ababyeyi barerera mu ishuri St François d’Assise de Shangi, ubuyobozi bw’iki kigo bwavuze ko nyuma yo kutishimira uko abana batsinze kuko abagiye muri kaminuza ari bake n’ubwo babonye impamyabumenyi bose.

Muri iyo nama yabaye tariki 02/06/2012, ababyeyi basobanuriwe ko mu bana barenga gato 80 bari bakoze ikizamini gisoza Amashuri yisumbuye bose babonye impamyabumenyi, gusa ngo 18 nibo bonyine babashije kubona amanota abajyana mu mashuri makuru na kaminuza.

Impamvu yatumye abanyeshuri batabona amanota abajyana mu mashuri makuru na kaminuza ni ukubura abarimu batatu mu mwaka hagati, ibi bikaba byaratumye abandi barimu basigaye bigabanya amasomo bigishaga bakayongera kuyabo; kuba hari abarimu batarangije gahunda y’amasomo bagombaga kwigisha ku mwaka, ndetse no kuba abana baratangiye gukora mu rurimi rw’icyongereza muri uyu mwaka.

Perezida w’ababyeyi barerera muri St François d’Assise, Mbabazi Jean Paul, yavuze ko gutsindisha abana ku kigero cya 100% ariko ntibajye muri mu mashuri makuru na kaminuza ntacyo byaba bimaze cyane ko iki kigo kigisha amasomo ajyanye n’ubumenyi gusa.

Ababyeyi bitabiriye iyi nama basobanuriwe ko hafashwe ingamba zitandukanye zigamije kuzamura imitsindire nko gusaba abarimu bose guharanira kurangiza gahunda yabo no gukoresha amasuzumabumenyi kugira ngo babe bimenyereza gukora ibizamini.

Abanyeshuri biga mu ishuri St François d'Assise de Shangi.
Abanyeshuri biga mu ishuri St François d’Assise de Shangi.

Abarezi n’ababyeyi basabwe gufatanya bagashyira ingufu mu burezi bw’abana ngo abajya muri za kaminuza bakiyongera; nk’uko umuyobozi wa ES St François d’Assise de Shangi, Soeur Edith Uwimbabazi yabitangaje.

Soeur Uwimbabazi yagize ati: “ikigo si cyo cyonyine kigomba gushyira ingufu mu mitsindire gusa. N’ababyeyi bashyireho akabo bage baganiriza abana babasabe gutsinda banabakurikirane mu myigire.”

Umuyobozi w’ikigo yasabye abarezi gukoresha uko bashoboye bakazamura imitsindire y’abana ngo n’ubwo hari ibibazo ariko ntibakabyitwaze.

Ababyeyi n’abarezi basabwe kandi kongera ingufu mu guharanira imyitwarire myiza y’abana kuko bisaba guhozaho, banasaba ubufatanye bw’impande zose.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka