Ishuri ry’Abashinwa ryasohoye aba mbere mu Rwanda bize gukoresha Kateripilari

Ishuri ry’Abashinwa bafatanyijemo na Leta y’u Rwanda ryitwa Forever TVET Institute, riherereye i Nyacyonga mu Karere ka Gasabo, ryahaye impamyabushobozi Abanyarwanda 30 bize gukoresha imashini zitwa ’Kateripilari’, kandi ryizeza abifuza kwiga uwo mwuga ko nta kazi bashobora kubura.

Urangije kwiga gukoresha imashini zisiza ibibanza muri Forever Institute arimo kwerekana ibyo yize
Urangije kwiga gukoresha imashini zisiza ibibanza muri Forever Institute arimo kwerekana ibyo yize

Abakoresha Kateripilari (Caterpillar) bakenerwa cyane mu gusiza ibibanza byo kubakaho inzu n’ibibuga by’imikino cyangwa ibibuga by’indege, mu gucukura ahanyuzwa imihanda n’imiyoboro y’amazi, ndetse n’ahabera ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

Aba bantu kandi bakenerwa mu madepo y’ibicuruzwa byinshi kandi biremereye (nko ku bibuga by’indege no ku byambu), kuko bakoresha imashini zifashishwa mu guterura, gupakira no gupakurura ibintu.

Uwitwa Habigena Olivier uri mu bamaze amezi atandatu biga gukoresha izo mashini, avuga ko Abashinwa baruhuye benshi mu Banyarwanda bajyaga kwiga uyu mwuga hanze y’Igihugu (cyane cyane muri Uganda na Congo).

Habigena avuga ko uyu mwuga ukenewe na benshi mu gihugu baba bashaka gusiza ibibanza, ariko kubera kutabona izo mashini n’abazikoresha, bahitamo guha akazi abahingisha amasuka n’amapiki, hagashira igihe batararangiza gukora umurimo bahawe.

 30 ni bo barangije kwiga mu ishuri ry'Abashinwa ibijyanye no gukoresha imashini ziremereye
30 ni bo barangije kwiga mu ishuri ry’Abashinwa ibijyanye no gukoresha imashini ziremereye

Habigena ati "Nyamara umuntu ufite imashini ya Kateripilari, umwishyura amafaranga ibihumbi 50 ku isaha akaba ashije ikabanza akakirangiza ako kanya".

Habigena avuga ko abarangije kwiga imashini bose uko ari 30 bamaze kubona akazi mu gihe bari bakiri abanyeshuri, bitewe n’uko ngo bashakwa na benshi ku isoko ry’umurimo.

Muri iki gihe imashini za Kateripilari zirimo kwifashishwa mu gukora imihanda, gusiza ibibanza n’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, kandi aho hose ngo abanyeshuri bigishwa n’Abashinwa baba barimo kwitabazwa nk’abimenyereza umwuga, ari na ko bahita bahabona akazi.

Umuyobozi w’Ibikorwa muri Forever TVET Institute, Umushinwa witwa Abigail, avuga ko bagiye kwigisha Abanyarwanda benshi mu rwego rwo kuziba icyuho cyo kubura abakoresha imashini ziremereye, ziboneka ahantu hatandukanye mu gihugu.

Urwego rushinzwe Amashuri yisumbuye y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), ntiruragaragaza uko icyo cyuho kingana, cyaba gituma Leta ikenera abakozi baturutse hanze y’Igihugu.

Abigail avuga ko uretse 30 barangije kwiga imashini, hari abagera ku 100 bakiri ku ntebe y’ishuri muri Forever TVET, aho biga ibijyanye no gukoresha imashini, gukora imihanda, gupima ubutaka, gushyira amashanyarazi mu ngo no mu nganda, ndetse no gukoresha mudasobwa.

Abigail agira ati "Dufite 100 bakirimo kwiga kandi muri Nyakanga na bwo tuzakira n’abandi nka 100, iyo bamaze kwiga amasomo yo mu ishuri tubasabira kujya kwimenyereza umwuga mu bigo bitandukanye by’Abashinwa n’ibindi dukorana. Aho ni ho bahita babonera akazi, ntawe urangiza kwiga ngo abure icyo akora".

Umuyobozi wungirije wa Forever TVET Institute, Narcisse Izabayo, avuga ko ubunyangamugayo n’ubwirinzi ari ikintu gikomeye cyane mu byo basaba abarangiza kwiga muri iryo shuri, cyane cyane ku bakoresha imashini ngo usanga bazifata nabi nyamara ari ibyuma bihenze cyane.

Izabayo agira ati "Hari aho byageze dukenera abakozi batatu ku munsi basimburana ku mashini imwe bitewe no kubura ubunyangamugayo". Icyo kigo kirigisha kikanakora ibiraka ahantu hatandukanye mu Gihugu.

Babanza kwigira kuri mudasobwa gutwara izo mashini mbere yo kujya kizikoresha
Babanza kwigira kuri mudasobwa gutwara izo mashini mbere yo kujya kizikoresha

Guhera ku mafaranga ibihumbi 100Frw kugera ku bihumbi 500Frw, hari imashini umuntu abasha kwiga muri Forever TVET akahava azi kuyikoresha neza, ku buryo ibigo bikorana n’iryo shuri ngo bihita bimuha akazi.

Igihe abantu bamara biga muri Forever TVET Institute kibarirwa hagati y’ibyumweru bibiri n’amezi atandatu, bitewe n’ubwoko bw’imashini cyangwa umwuga umunyeshuri yahisemo kwiga.

Kugira ngo umuntu yemererwe kwiga muri Forever TVET asabwa kandi kuba yararangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (umwaka wa Gatatu), ndetse akaba afite n’uruhushya rw’agateganyo cyangwa urwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.

Abarangije kwiga muri iryo shuri bakenerwa cyane n’ibigo bikora imirimo y’ubwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda nka China Road, CCECC, Horizon, NPD, Forever TVET, Rwanda Mountain Tea, Rutongo Mining n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Muraho nanjye ndashaka kwiga kuri iki kigo nonese mineral ni anagahe ko nshaka kwiga imashini Murakoze mugihe ntegereje igisubizo cyanyu kiza

ukwigize karimbabo yanditse ku itariki ya: 6-01-2024  →  Musubize

Uyu mwuga ni mwiza cyanee, kdi turawishimiye, nujuje ibisabwa byose kdi nishimiye kwiga uyu mwuga mwishuri ryanyu,
Tuzanezezwa no kuduha ayo mahirwe.

Gilbert Manizabayo yanditse ku itariki ya: 13-06-2022  →  Musubize

Kwiga uwo mwuga nibyiza kandi bangirira akamaro.
Mwampa amakuru ahagije kuko nshaka kubyiga?
Ibisabwa byose mwabimpa kuri email:[email protected].

Valens yanditse ku itariki ya: 8-03-2022  →  Musubize

Ni byiza cyane kwiga imyuga nkiyi kugirango dufatanyirize hamwe kubaka ejo hazaza .

Nonese ntagahunda yo kwiga muri weekend mugira ngo mudusobanurire ko njyewe mbishaka cyane kdi nkaba ntabasha kuboneka muminsi yindi ?

Nyandwi Gad yanditse ku itariki ya: 7-03-2022  →  Musubize

Ni byiza cyane kwiga imyuga nkiyi kugirango dufatanyirize hamwe kubaka ejo hazaza .

Nonese ntagahunda yo kwiga muri weekend mugira ngo mudusobanurire ko njyewe mbishaka cyane kdi nkaba ntabasha kuboneka muminsi yindi ?

Nyandwi Gad yanditse ku itariki ya: 7-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka