Ishuri rikuru rya Kibogora ryemerewe gutangira

Inama y’abaminisitiri yabaye tariki 31/08/2012 yemereye ishuri rikuru rya Kibogora uruhushya rwa burundu rwo gutangiza inyigisho mu byerekeranye n’ubuzima, rikajya ritanga impamyabushobozi z’ikiciro cya mbere cya kaminuza (A1).

Ishuri rikuru rya Kibogora (Kibogora Polytechnic) ryemerewe gutangira gutanga amasomo nyuma y’uko hari hashize igihe ryiteguye gutangira ariko ritarabona uburenganzira.

Kibogora Polytechnic yemerewe gutangiza ishami rijyanye n’ubuzima gusa, ariko yari ifite gahunda yo gutangiza amasomo mu mashami atandukanye harimo arebana n’ubukungu, uburezi ndetse n’iyobokamana, ndetse hakaba hari n’abanyeshuri bari bariyandikishije muri ayo mashami.

Inyubako z'ishuri rikuru rya Kibogora.
Inyubako z’ishuri rikuru rya Kibogora.

Umuyobozi w’ihuriro ry’ababyeyi b’abametodisiti libure baharanira iterambere ry’uburezi (APMLPE), ari naryo ryashinze iri shuri rikuru, Dr Nsabimana Damien, yatangaje ko bakiganira n’inzego zitandukanye zirebwa n’uburezi by’umwihariko minisitiri w’uburezi, ubu bakaba nta kintu batangariza abo banyeshuri.

Hari inama izaterana tariki 15/09/2012 igahuza inama y’ubuyobozi y’ihuriro ry’ababyeyi n’iy’ishuri igategura uko ishuri rizatangira. Abanyeshuri baziga ubuforomo bazatangira kwiga kuwa mbere tariki 17/09/2012; nk’uko Dr Nsabimana yakomeje abisobanura.

Ishuri rikuru rya Kibogora kandi ryanatangiye kwigisha indimi na mudasobwa mu rwego rwo gufasha ababikeneye kuzamura ubumenyi mu ndimi ndetse no kugira ubumenyi bwabafasha gukoresha ikoranabuhanga rishingiye kuri mudasobwa.

kwigisha indimi no gukoresha mudasobwa byaratangiye.
kwigisha indimi no gukoresha mudasobwa byaratangiye.

Inama y’abaminisitiri kandi yemereye ISAE-Busogo gutangiza amasomo mashya mu byerekeye ikoreshwa ry’imashini mu buhinzi-bworozi n’amashyamba, inemeza iteka rya Minisitiri ryemera ishuri rikuru ry’amahoteri n’ubukerarugendo (Rwanda Tourism College) gutanga impamyabumenyi.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Tunejejwe nuko initiative yanyu igeze ku gikorwa gifatika cyo guteza imbere uburezi mu Karere ka NYAMASHEKE byuhariko ndetse no mu Rwanda muri rusange. ibyo tubatezeho rero ni ibi:
1. Education by Excellence
2. Socio-economic transformation of the district, the country and even the region throuht, the relevant, efficient and complet trainings pretended.
3.Promote effective research, skills, to community for enhancing national competitiveness and sustainable socio-economic development in East African Community.
4.promote Entrepreneurship of rwanda citezens

Turi kumwe namwe uko muzajya mudusaba ibitekerezo. murakoze.

NZABANDORA Gaspard yanditse ku itariki ya: 9-11-2012  →  Musubize

Mbanje kubasuhuza muraho? Gewe sinigitekerezo gusa ahubwo mfite ikibazo kuri iri shuri twebwe nkabanyeshuri twiyandikishije twumvako twakererewe kubera gahunda twumvaga ikigo gifite. Ariko biratangaje kumva ko hari abemerewe kwiga abandi bagasigara! twaretse kuba twajya ahandi none dore umwaka waratangiye ntanahandi twajya? kuko twari twizeye twumvako tugomba gutangira nkabandi,byaba bibabaje kuba nyeshuri bose kabisa byatubabaza rwose mudufashe natwe twige nkabandi.harimo abamaze umwaka bariyandikishishe kugeza ubu, mushire mugaciro mwumva ibibazo bihari nimudufasha bizadushimisha kuko ubu turababaye.
murakoze!

mj yanditse ku itariki ya: 14-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka