Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ryahaye abanyeshuri 3,066 impamyabumenyi
Kuri uyu wa Kane tariki 06 Gicurasi 2021, Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP), ryahaye Impamyabumenyi abanyeshuri 3,066 barangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC) atandukanye, igikorwa cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga hirindwa Covid-19, abanyeshuri 11 gusa akaba ari bo bari bahagarariye abandi.

Abahawe impamyabumenyi barangije muri za IPRC umunani ari zo za Gishari, Huye, Karongi, Kigali, Kitabi, Musanze, Ngoma na Tumba. Abarangije uko ari 3,066 harimo abahungu 2,322 n’abakobwa 744.
Abo banyeshuri bize amasomo atandukanye arimo Ubwubatsi, Ikoranabuganga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibidukikije no gucunga amashyamba, amashanyarazi n’ibindi.
Ni igikorwa cyitabiriwe na bamwe mu bayobozi muri RP ndetse no muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), barimo na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya.

Umwe mu banyeshuri barangije uri no mu bitabiriye uwo muhango, Tuyishime Ines, wize mu ishami ryo kubaka ariko akaba yarahisemo agashami ko kubaka imihanda minini (High Way Engineering), yavuze ko uyu munsi wamushimishije cyane.
Ati “Ndishimye cyane kuba mbonye impamyabumenyi yanjye kuko ntatekerezaga ko yaboneka vuba nyuma y’ibihe bigoye twanyuzemo byatewe na Covid-19. Ubu mbonye urufunguzo rwo kujya ku isoko ry’umurimo nkore niteze imbere atari ukuvuga ngo ni uturaka tumara igihe gito, cyane ko hari n’abashakaga kumpa akazi nkazitirwa n’uko impamyabumenyi yari itaraboneka”.
Tuyishime wigaga muri IPRC Kigali n’ubwo avuga ko agiye kubona akazi ngo ntateganya gutinda mu gukorera abandi, kuko muri we ngo harimo kwikorera.
Ati “Inzozi zanjye ni ukwikorera. Kuva kera ni byo niyumvamo n’ubwo bigoye kuko bisaba igishoro gitubutse. Gusa ndumva nzabigeraho kuko n’ubu haba hari ibyo ndiko gukora hanze bituma ngira ubunararibonye ku buryo nintangira kwikorera bitazangora cyane nk’umutangizi”.

Akomeza ashimira Imana yamurinze muri ibi bihe bya Covid-19 akabasha kugera ku ntego ye, agashimira ababyeyi bamubaye hafi, RP ndetse na Leta y’u Rwanda yahaye imbaraga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bigatuma atinyuka kwiga amasomo mbere byavugwaga ko ari ay’abahungu.
Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Dr James Gashumba, yavuze ko izo mpamyabumenyi zitanzwe ku nshuro ya kane, ariko igikorwa kikaba kibaye mu buryo budasanzwe kubera Covid-19.

Yagize ati “Nishimye kuba turi hano muri uyu muhango, nyuma y’ingorane nyinshi twahuye na zo kubera icyorezo cya Covid-19. Ubu turi hano turi bake, twambaye udupfukamunwa, nta kwegerana mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo, gusa igishimishije ni uko mwese mwageze ku ntego yanyu yo kurangiza neza amasomo mukaba mubonye impamyabumenyi”.
Ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda yahaye agaciro amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), agafatwa nk’inkinki y’ubukungu n’iterambere ry’igihugu cyacu. Natwe tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ayo mashuri akore neza bityo akurure benshi bifuza kuyigamo”.

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, yashimiye abo banyeshuri kuba baritabiriye kwiga imyuga n’ubumenyingiro.
Ati “Mu bihugu byinshi urufunguzo rw’iterambere rirambye ni uguha abakiri bato uburyo bwo kwiga imyuga, cyane ko biborohera kwihangira akazi bakaba ba rwiyemezamirimo. Leta y’u Rwanda yihaye intego yo guhanga imirimo mishya 214,000 buri mwaka, kwiga imyuga ku rubyiruko rero ni bumwe mu buryo bwo kugera kuri iyo ntego”.
Yakomeje abibutsa ko kuba babonye impamyabushobozi bitavuze ko kwiga birangiye, ahubwo bagomba gukomeza kwihugura, bakiga n’ibindi byiciro byisumbuyeho bityo bagakomeza kongera ubumenyi bakazahagararira neza RP aho bazaba bari hose.

Abanyeshuri babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye birimo uwitwaye neza muri rusange, umukobwa wahize abandi, uwakoze umushinga wahize iyindi ubwiza n’ababaye aba mbere muri buri shuri bahemwe.


Ohereza igitekerezo
|
Mbikuye k’umutima ndashimira igihugu cyacu cy’u Rwanda kubufasha n’imbaraga gishira muburezi bushingiye k’ubumenyi n’ubumenyingiro.
Ndashimira cyane kd ubuyobozi bukuru bw’ishuri kumbaraga n’umuhate bashyira mugutanga inyigisho .
Ndashimira abanyeshuri cyane k’ubushake n’umwete bagaragaje mugihe cy’amasomo.
Courage kuri mwese kd Imana ibahe umugisha.
Never give up✌
Mukurinanjye nifuzakwiyandikisha mwadufasha inzira umunu camo mukwiyandikisha nanjyendabishakap 0780284643