Irerero ryo ku mupaka ryaruhuye ababyeyi bakorera ubucuruzi muri Kongo

Ababyeyi bo mu karere ka Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku mupaka muto uhuza yu Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, baravuga ko kuva aho baboneye irerero ribasigaranira abana basigaye bakora ubucuruzi bwabo neza.

Ubusanzwe ababyeyi basigaga abana babo ku mupaka, bakabasigira abandi bana bavukana cyangwa se abandi babaga bari ku mupaka bakorera amafaranga mu kurera abo bana.

Hashize imyaka ibiri abo bagore babonye irerero rya ‘petite barierre’, riterwa inkunga n’umushinga ADEPE (Association pour le Development du Peuple), aho basiga abana igihe bagiye gucuruza muri Kongo.

Iryo rerero ryakira abana kuva k’ufite amezi arindwi kugeza ku myaka itatu. Bahabwa uburere nk’ubusanzwe butangirwa mu miryango, bakanagaburirwa.

Ababyeyi bazana abana babo mu gitondo saa mbiri, bakaza kubatwara saa kumi n’imwe z’umugoroba. Iyo umwana akiri mutoya yonka, umubyeyi agira amasaha yo kugaruka kumureba akamwonsa.

Ababyeyi bafite abana babo muri iri rerero bavuga ko ritarabaho babasigaga ku muhanda ntawubarera, bakaza gutaha abana basa nabi kandi bishwe n’inzara.

Nyiransengimana Domitille wo mu kagari ka Byahi agira ati “Nasigaga umwana wanjye ku muhanda nkamusiga nta muntu basigaranye, naza ngasanga yinereye, asa nabi cyane kandi inzara yamwishe. Hakaba ubwo uza ugasanga yarize yahogoye, uwo wamusigiye ntiyamufashe neza”.

Aba babyeyi kandi bavuga ko uretse kubangamira abana bato babasiga ku muhanda, babangamiraga n’abavandimwe babo bakabatesha ishuri bakaza kwiriranwa n’abo bana ku muhanda.

Aba babyeyi bavuga ko abenshi mu bana birirwaga ku muhanda bari baratangiye guhura n’indwara zirimo inzoka ndetse n’iziterwa n’imirire mibi.

Nyuma yo kuzana abana babo muri iri rerero, aba babyeyi bavuga ko ubu bakora ubucuruzi bwabo batekanye kuko baba bizeye ko abana bameze neza.

Umuhirwa Tonzi ati “Ubu njya muri Kongo ngacuruza numva nta kibazo mfite kuko mba nizeye ko aho umwana namusize ameze neza, ngakora nkunguka. Ubundi nkimusiga ku muhanda nari nsigaye mfite ibiro 25, ariko ubu ndapima 45, nawe urabona ko ntacyo mbaye”.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Uwampayizina Marie Grace, avuga ko iri rerero ryaje ari igisubizo ku babyeyi basaga n’abari barahunze inshingano zabo zo kwita ku bana.

Ati “Hari ababyeyi basigaga abana ku mupaka nta n’umuntu babasigiye bakigendera. N’ababasigaga bakabasigira abadi bana babahetse, babatesheje ishuri, uhetswe wasigiwe undi mwana nawe afashwe nabi. Ririya rerero rero ryadufashije gukemura icyo kibazo”.

Uretse kwita kuri aba bana kandi, umushinga ADEPE unafasha aba babyeyi kubaha inkunga z’amafaranga abafasha kwagura imishinga yabo y’ubucuruzi, kugira ngo igihe abana babo bazaba batakirererwa mu irerero bazabe bafite ubushobozi bwo kubabonera ibyo bakenera byose.

Bahabwa kandi inyigisho ku gutegura indyo yuzuye, kugira ngo igihe abana bazasubira mu miryango bazabashe kuyibategurira.
Iyo umubyeyi amaze kuvana umwana mu irerero, umushinga ukomeza kumukurikirana ngo harebwe niba umwana adasubira inyuma.

Irerero ryo ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Kongo ubu riri kurera abana 78 b’icyiciro cya kabiri, baje bakurikira abandi 78 baharerewe mu cyiciro cya mbere, ubu bakaba baramaze gucutswa bari kurererwa mu miryango.

N’ubwo bimeze bitya ariko haracyari ababyeyi basiga abana babo ku muhanda ku mupaka, gusa ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ari bacye cyane, kandi ko nabo bakomeje kwigishwa ngo babicikeho.

Umupaka mutoya unyuraho abantu bari hagati ya 40,000 na 45,000 buri munsi. 70% ni abagore bakorera ubucuruzi muri Kongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka