
Mu gihe abanyeshuri bitegura gusubira ku ishuri, ubu haravugwa ikibazo ku mafaranga ababyeyi basabwa kwishyura
Ingendo z’abanyeshuri basubira ku Ishuri zatangiye kuva ku wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, kugera ku Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022.
Itangazo rya MINALOC ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022 rigira riti "Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iramenyesha abaturarwanda ko ingendo z’abanyeshuri zemewe mu gihe cy’umuganda uteganyijwe ku wa 24 Nzeri 2022."
MINALOC ivuga ko mu ngendo zemewe z’abanyeshuri harimo n’imodoka na moto, bitwaye abanyeshuri ndetse n’abantu bari muri icyo gikorwa.

Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza kukuntu Leta yita kubanyeshuri cyane rwose binyuze nokubareka bagendaku ishuri mugihe Hari umuganda w’Igihugu.