INES-Ruhengeri yungutse imashini zipima ahari amazi muri metero 2,000 z’ubujyakuzimu

Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro, INES-Ruhengeri, ryazamuye urwego rwaryo rwa Laboratoire aho rimaze kwakira imashini z’ubwoko icumi bunyuranye, zije kunganira Laboratoires 10 z’iyo kaminuza hagamijwe kuzamura ubushakashatsi, kuzamura ireme ry’uburezi no gufasha abaturage hirya no hino mu gihugu mu birebana n’amazi.

Dr Rukundo asobanura ibijyanye n'izo mashini
Dr Rukundo asobanura ibijyanye n’izo mashini

Ni imashini zifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 70 z’Amafaranga y’u Rwanda babonye ku nkunga y’Umuryango GVTC ukorera mu duce tw’ibirunga mu bihugu bya Uganda, Rwanda na Congo, hibandwa ku kubungabunga ibidukikije cyane cyane amazi.

Dr Rukundo Emmanuel uhagarariye ishami rya ‘Genie Civil na Water Engineering’ muri INES-Ruhengeri, yabwiye Kigali Today ko n’ubwo Laboratoire y’iyo kaminuza isanzwe ifite ubushobozi buhagije, ngo izo mashini zigiye kurushaho kuyongerera ubushobozi.

Ati “Izi mashini zije kongera ubushobozi twari dufite, inyinshi muri zo ni ubwa mbere zibonetse muri INES ndetse ntekereza ko ari ubwa mbere zigeze mu Rwanda bitewe na Technologie zifite, nabaha ingero nk’iyitwa Ground water detector, aho ishobora kumenya aho amazi aherereye kugeza ku birometero bibiri by’ubujyakuzimu”.

Muri izo mashini za Ground Water Detectors zigera kure mu gupima ibiri mu kuzimu, harimo ifite izina rya ADM-6 Geophysical Tool for Minerals and Water, igura miliyoni zisaga 35 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Imashini zipima ubujyakuzimu
Imashini zipima ubujyakuzimu

Uretse kuba izo mashini zifashishwa mu kureba iby’amazi mu duce twegereye ibirunga, ngo ishobora kwifashishwa no gukora inyigo zijyanye no kumenya aho amazi aherereye mu gihugu hose nk’uko Dr Rukundo akomeza abivuga.

Mu bindi bikoresho bahawe hari ibyuma bizifashishwa hakorwa Sitasiyo y’ibijyanye n’iteganyagihe (meteo) igiye kubakwa muri INES-Ruhengeri, ndetse n’izindi mashini zishobora kwerekana ingano y’imvura n’uburyo umwuka uva mu mazi y’imvura ujya kurema ibicu ungana mu rwego rwo kumenya ingano y’imvura itegerejwe.

Hari n’imashini zisuzuma ingano y’amazi yinjira mu butaka, izipima umuyaga n’icyerekezo cyawo, ndetse n’izigaragaza ibipimo by’ubushyuhe.

Nk’uko Dr Rukundo akomeza abivuga, izo mashini zikoreshwa mu gupima mu bujyakuzimu zishobora no kwifashishwa no mu bindi bikorwa birimo gupima ahari Peteroli, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ku buryo ngo amakuru itanga aba yizewe ku kigero kiri hejuru ya 97%.

Umuhango wo gushyikiriza izo mashini ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri
Umuhango wo gushyikiriza izo mashini ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri

Avuga ko INES-Ruhengeri ikomeje kwakira ibigo biturutse hirya no hino ku isi, bagana Laboratoire ya INES-Ruhengeri ndetse bakaba bakomeje gufasha n’ibigo binyuranye mu Ntara y’Amajyaruguru bifite aho bihuriye na Serivisi z’ubutaka.

Ati “Hari abitwa Young Engineer without borders b’Abanyamerika, baza mu mishinga inyuranye hano mu Birunga, amasuzuma yose ni twe tuyabakorera, hano mu Rwanda hari za NPD turabakorera, za Horizon Construction n’izindi”.

Kongera imashini muri Laboratoire ya INES-Ruhengeri, ngo bije gukemura ibibazo binyuranye by’abaturage cyane cyane bishingiye ku mazi nk’uko Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri yabishimangiye.

Yagize ati “Ikidushishikaje gikomeye cyane ni ku birebana n’amazi, buriya hari ukuntu abantu babura amazi nyamara aka gace gakungahaye ku mazi, ariko uko babura amazi ni nako bajya mu Birunga gushakashaka ayo mazi. Ubwo tuba tuvuga tuti ibi Birunga n’amazi avamo reka turebe uko yafasha abaturage hatabayeho kubangiriza no kujya impaka n’amahane bigendeye kuri icyo kibazo cy’ibidukikije”.

Arongera ati “Ibi bikoresho ni ibyo gukora mu ma Laboratoire cyane cyane mu bushakashatsi buri gukorwa muri aka gace hagati ya Sebeya na Mukundwa, kugira ngo turebe uburyo ayo mazi agira akamaro aho kwangiza no kwiga uburyo twarinda ubutaka. Ni ibikoresho bizanongera ku byo dusanganwe mu kwigisha ndetse no mu bushakashatsi muri rusange, no guha abaturage serivise”.

Padiri Hagenimana, yavuze ko ibyo bikoresho ari inyongera nziza aho bizafasha Abanyarwanda kumenya aho amazi ari ku buryo buzafasha n’imyubakire irambye kuko nta muntu uzongera kubaka ahantu hatujuje ubuziranenge bwamugiraho ingaruka yo gusenyuka kw’inyubako ye nk’uko byagiye bigaragara hirya no hino mu mujyi wa Musanze.

Padiri Dr Hagenimana Fabien avuga ko ibyo bikoresho bije kunganira ibyari bisanzwe muri Laboratoire za INES
Padiri Dr Hagenimana Fabien avuga ko ibyo bikoresho bije kunganira ibyari bisanzwe muri Laboratoire za INES

Ngo kuba INES-Ruhengeri ariyo ihagarariye u Rwanda muri uwo mushinga uhuza ibihugu bitatu, ngo n’uko bakoze ipiganwa bagatsinda aho bari bahatanye n’ibihugu binyuranye, ubu uwo mushinga ukaba uhuje INES-Ruhengeri na Kaminuza zinyuranye, zirimo ishami rya Kaminuza ya Mbarara na OVG (Observation Volcanique de Goma).

Umuyobozi wa INES-Ruhengeri yagaragaje impamvu iyo kaminuza yahisemo ibyo bikoresho mu mafaranga yari agenewe abafatanyabikorwa ba GVTC.

Ati “Ni uko ari byo twari dukeneye, hari amafaranga yari agenewe abafatanyabikorwa aho buri wese yahitagamo icyo akeneye, hari abahisemo amamodoka, twe duhitamo kongera ibikoresho bya Laboratoire kandi iyo dusanganwe na yo yari isanzwe yizewe kandi ikomeye, ku buryo n’abo muri Uganda na Congo bazaga gupimisha iwacu. Icyakora tukavuga tuti niba hari ikibuzemo reka twifatire ibikoresho naho iby’amamodoka n’ubundi dusanzwe tutagenda n’amaguru”.

Ati “Ubu Laboratoire yacu y’amazi yagize ireme rikomeye cyane ku buryo mu karere udashobora kubona indi nziza nk’iyi ya INES-Ruhengeri”.

GVTC ni Umushinga ufashwa n’Abaholandi, aho ukorera mu gace k’ibiyaga bigari, igafasha mu myigishirize, mu mishinga inyuranye y’amazi, mu kurwanya ibiza n’ibindi.

Ibikoresho binyuranye byo muri Laboratoire ya INES
Ibikoresho binyuranye byo muri Laboratoire ya INES
Batangiye guhugurirwa ikoreshwa ry'izo mashini
Batangiye guhugurirwa ikoreshwa ry’izo mashini
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dukomeje umurava wokuvoma isoko yubumenyi kuko ntacyo twaburanye .turagushimiye cyane mubyeyi Fr Dr Fabian

Kevin yanditse ku itariki ya: 20-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka