INES-Ruhengeri yashyize ku isoko ry’umurimo 719 (Amafoto)

Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro, INES-Ruhengeri, kuri uyu wa gatanu tariki 15 Werurwe 2019, ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 719 barimo 22 barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imisoro(Science in Taxation).

Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo baganiriye na Kigali Today, bavuga ko bagiye kuba igisubizo mu guhanga umurimo bagendeye ku bumenyi bungukiye muri iryo shuri.

Ni ubumenyi bahawe muri gahunda nshya yagejejwe muri iryo shuri yiswe ‘Shifting from Paper to Product’ ifasha abanyeshuri biga muri iryo shuri guhanga umurimo mu gihe bageze ku isoko ry’umurimo, batagendeye ku bumenyi bwo mu mpapuro gusa.

Umwe mu barangije witwa Umuhuza Salomon yagize ati “Icya mbere nkuye muri iri shuri ni imyumvire badutoje, ntabwo bakubwira kujya gushaka imirimo, ahubwo bakubwira kwimenya ukajya guhanga imirimo, kandi ugakora ibintu bifite ireme. Ntabwo ngiye gushaka akazi, ahubwo ngiye guhanga akazi mfashe sosiyete nyarwanda″.

Jean Baptiste Majyambere urangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imisoro we yagize ati “Twize ibijyanye n’imisoro tubona ko dushobora gufasha Abanyarwanda. Abantu bajya muri bizinesi ariko rimwe na rimwe, bakajya muri uwo murimo batazi amategeko awugenga.”

“Icyo tugiye gufasha abantu ni ukubashishikariza umusoro, tunabereka ko kuwutanga bifitiye igihugu akamaro. Uzasanga ahanini umuntu atangira akazi atazi icyo amategeko ateganya, ejo ugasanga yahombye. Tugiye kwigisha tubungabunge bizinesi ziriho kandi zitere imbere″.

Mu kurushaho kunoza gahunda yihaye yo gufasha abanyeshuri guhanga imirimo,Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri kandi ryihaye igenamigambi rishya ry’imyaka itanu (2019-2023) nk’uko Padiri Dr Hagenimana Fabien, umuyobozi w’iryo shuri rikuru abivuga.

22 barangije icyiciro cya gatatu mu byerekeranye n'imisoro(Science in Taxation)
22 barangije icyiciro cya gatatu mu byerekeranye n’imisoro(Science in Taxation)

Ati “Dufite icyerekezo cy’imyaka itanu twihaye, mu kurushaho kunoza ubumenyi duha abatugana, ari byo kuba indashyikirwa mu kugira porogaramu zikenewe ku isoko ry’umurimo, guhuza ikoranabuhanga n’imiyoborere ya INES-Ruhengeri mu kurushaho kunoza no gushyira mu bikorwa icyerekezo cya kaminuza y’ubumenyingiro no kugeza ku baturage ibisubizo birambye binyuze mu bushakashatsi no kwigisha mu buryo buteye imbere mu guhanga umurimo″.

Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abaryizemo 6777. Hari impinduka zimaze kugaragara mu iterambere ry’abatuye Akarere ka Musanze iryo shuri riherereyemo nk’uko byavuzwe na Uwamariya Marie Claire, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Ibyo twishimira dukura kuri iri shuri ni byinshi cyane. Hari iterambere rigaragarira amaso ku baturage bakikije iri shuri. Murabona uburyo umujyi wa Musanze ukomeje kuba icyitegererezo hazamurwa imiturirwa, byose turabikesha abarangije ubwubatsi , nta bibazo byinshi tugihura nabyo mu bijyanye n’ubutaka,abize hano barahindura ubuzima bw’abaturage mu buryo bugaragarira buri wese.”

Umuyobozi w’akarere wungirije kandi yavuze ikibazo cy’imbuto y’ibirayi cyakomeje kuba ingorabahizi cyamaze kuvugutirwa umuti,aho abaturage basigaye bahingira ku gihe imbuto nziza yatuburiwe muri Laboratwari za INES bikozwe n’abanyeshuri.

Ababaye indashyikirwa bahembwe
Ababaye indashyikirwa bahembwe

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa INES-Ruhengeri, Harolimana Vincent, avuga ko hari gahunda nshya yiswe Smart Campus igiye kwifashishwa mu igenamigambi, hifashishwa gahunda yubakira ku ikoranabuhanga.

Ngo Smart Campus ni gahunda izoroshya imitangire ya serivise haba mu kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no mu miyoborere y’ishuri.
Ni ku nshuro ya 10, kaminuza ya INES-Ruhengeri ishyize ku isoko abayizemo.

Mu barangije muri uyu mwaka, uwa mbere muri buri shami yahembwe mudasobwa igendanwa, indashyikirwa muri bose ahabwa mudasobwa na Frigo.

Amafoto : Muzogeye Plaisir

Kureba andi mafoto y’ibirori kanda hano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka