INES-Ruhengeri yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 774 hifashishijwe ikoranabuhanga

Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, ribimburiye andi mashuri makuru mu gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije mu byiciro binyuranye, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ngo ukaba ari n’umusaruro w’ibyo bigisha.

Abanyeshuri barangije baje muri ibyo birori bahagarariye abandi mu mashami bigamo
Abanyeshuri barangije baje muri ibyo birori bahagarariye abandi mu mashami bigamo

Ni umuhango wabaye ku nshuro ya 12 ku itariki ya 19 Werurwe 2021, aho mu banyeshuri 774 barangije muri iryo shuri bakurikiye uwo muhango mu buryo bw’ikoranabuhanga bunyuranye burimo Zoom, Youtube, Radio n’ubundi.

Abitabiriye uwo muhango amaso ku maso barimo abayobozi muri kaminuza no mu nzego zinyuranye za Leta, abanyeshuri bahagarariye abandi mu mashami y’abahawe impamyabumenyi n’abandi.

Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien, mu ijambo ry’ikaze yavuze uburyo INES-Ruhengeri itewe ishema no gushyira ku isoko ry’umurimo umubare munini w’abanyeshuri barangije amasomo y’abo, nyuma yo kudacibwa intege n’ikibazo cyugarije isi cya COVID-19, abasaba gushyira mu bikorwa ubumenyi bakuye muri INES-Ruhengeri bateza imbere igihugu cyabo n’isi muri rusange.

Ati "Ni iby’agaciro kuri INES-Ruhengeri, kuba musoje amasomo mukaba mubaye abanyamwuga, ndabashimira ku bwitange mwagize no mu bihe bikomeye aho twari twugarijwe n’icyorezo cya COVID-19. Murasabwa kuva mu mpapuro mugashyira mu bikorwa ubumenyi mukuye muri INES-Ruhengeri, kandi museruka neza ku isoko ry’umurimo”.

Abayobozi banyuranye n'abarimu bitabiriye uwo muhango
Abayobozi banyuranye n’abarimu bitabiriye uwo muhango

Umuyobozi w’ikirenga wa INES-Ruhengeri Mgr Vincent Harolimana, yagarutse ku kuba umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri INES-Ruhengeri ubaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ibihe bikomeye aho isi yugarijwe na COVID-19, avuga ko ari imbuto ziri gusoromwa zo kuba iryo shuri ryarimakaje ikoranabuhanga mu myigishirize yaryo.

Ati “INES-Ruhengeri itewe ishema no kubona ko gahunda yo kubaka ibikorwaremezo byayo mu ikoranabuhanga kugeza ubwo iba Smart Campus yaje ikenewe, dore ko ariho umuvuduko w’isi uganisha, ariko by’umwihariko iyo gahunda yabaye igisubizo muri iki gihe cyo kurwanya no kwirinda COVID-19. Tuzakomeza kubishyiramo imbaraga zikenewe”.

Umuyobozi w'ikirenga wa INES-Ruhengeri Mgr Vincent Harolimana
Umuyobozi w’ikirenga wa INES-Ruhengeri Mgr Vincent Harolimana

Arongera agira ati “Ba nyakubahwa, banyeshuri, barezi namwe bafatanyabikorwa mwese mudukurikiye, dutewe ishema kandi no kuba INES-Ruhengeri itaragize umwaka w’impfabusa kubera icyorezo cya COVID-19 nubwo nta warondora ingaruka zacyo, ibi rero tubikesha imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa bacu duhereye kuri Leta yacu dushima”.

Ati “Ndashimira kandi ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri n’abakozi bose kubera ubwitange, imikorere n’imikoranire ituma INES-Ruhengeri irushaho gukabya inzozi zo kugera ku ireme ry’uburezi rigamije imibereho myiza n’iterambere”.

Yashimiye na FARG, FAWE Rwanda, New life nk’abafatanyabikorwa bitanze mu bihe bikomeye, bagira imikoranire myiza na Kaminuza kugeza ku ntambwe ishirimije, agaruka ku kuba ishuri ryarimakaje ubumenyingiro n’ikoranabuhanga, aho bitanze ibisubizo mu bihe bikomeye isi yugarijwe na COVID-19.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 12 muri INES-Ruhengeri witabiriwe n'abantu batandukanye
Umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 12 muri INES-Ruhengeri witabiriwe n’abantu batandukanye

Yashimiye na Minisiteri y’Uburezi yemeye guha agaciro imbaraga INES-Ruhengeri yashyize mu ikoranabuhanga, ikemerera rugikubita ko iryo shuri kwigisha mu buryo bw’imbonankubone bufatanyije n’iyakure, aho yijeje Minisiteri y’Uburezi gukomeza ubufatanye busesuye mu burezi.

Ubwo bufatanye bwa INES Ruhengeri na Minisiteri y’uburezi, ni ubutumwa bwakiriwe neza n’Umujyanama wa Minisitiri mu bijyanye na Tekinike, Pascal Gatabazi, witabiriye uwo muhango hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi ku izina rya ZOOM, aho yavuze ko MINEDUC igiye kujya yohereza abanyeshuri batsinze neza mu mashami anyuranye aboneka muri INES-Ruhengeri.

Ati “Minisiteri y’Uburezi izakomeza gufasha INES, harimo no koherezamo abanyeshuri baterwa inkunga na Leta, by’umwihariko mu mashami yihariye ahabarizwa”.

Umujyanama wa Minisitiri mu bijyanye na Tekinike, Pascal Gatabazi
Umujyanama wa Minisitiri mu bijyanye na Tekinike, Pascal Gatabazi

Bamwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi muri INES Ruhengeri, barashimira uburyo iryo shuri ryababaye hafi muri ibi bihe bikomeye igihugu gihanganye n’icyorezo cya COVID-19, bavuga ko ubumenyi bungutse bagiye kububyaza umusaruro bateza igihugu imbere batibagiwe n’isi muri rusange.

Mukamurenzi Immaculate wavuze ahagarariye abanyeshuri bose barangije yashimiye cyane ubuyobozi bw’ishuri ryabo.

Ati “Uyu ni umwanya wo gushimira iri shuri ryacu uburyo ryatubaye hafi, ridufasha kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga muri ibi bihe bikomeye bya COVID-19 none tukaba turangije amashuri tudatakaje umwanya. Ubu tugiye kubyaza umusaruro ubu bumenyi aho tutazaba muri bamwe birirwa basaba akazi, twiteguye kukihangira dufasha na bagenzi bacu batagafite. Hano twatojwe gukunda Imana n’umurimo, ndetse no guhanga udushya twifashishije ikoranabuhanga".

Dr Mazarati Jean Baptiste Perezida w'Inama y'Ubutegetsi muri INES-Ruhengeri
Dr Mazarati Jean Baptiste Perezida w’Inama y’Ubutegetsi muri INES-Ruhengeri

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, witabiriye uwo muhanga, yashimiye iryo shuri ku ruhare runini ryagize mu guteza imbere abatuye akarere ka Musanze.

Yagize ati “INES ni imwe muri Kaminuza 7 dufite mu Karere ka Musanze, by’umwihariko, ni Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro ryitezweho gutanga uburezi bufite ireme kandi busubiza ibibazo byugarije abaturage, cyane cyane Abanyamusanze. Ibi bikaba bigaragara cyane mu musaruro abize muri INES batanga n’impinduka zinyuranye dukesha iki gicumbi cy’ubwenge”.

Arongera ati “Abanyeshuri bize ndetse n’abasoza amasomo yabo uyu munsi, turemera tudashidikana ko mufite ubumenyi, ubushobozi n’ubushake bwo kwikemurira ibibazo byanyu bwite, iby’imiryango yanyu ndetse n’iby’Igihugu muri rusange”.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine ashima ibikorwa bya INES-Ruhengeri
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine ashima ibikorwa bya INES-Ruhengeri

Ati “Turabibutsa kandi ko ubumenyi mwahawe bugomba kujyana n’uburere bukubiye mu ndagagaciro na Kirazira z’Umuco Nyarwanda kugira ngo murusheho kuba Abanyarwanda bazima, bakunda igihugu n’Abagituye. Banyeshuri 774 musoje amasomo uyu munsi, murasabwa gukomeza kurinda u Rwanda nk’Umurage wa Gihanga, mukaza ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya n’iterambere rya Afurika”.

Uwo muyobozi kandi yashimiye ishuri rya INES-Ruhengeri, ko rigaragaza umwihariko mu zindi gahunda za Leta nko gufasha abatishoboye, ngo nta n’uwashidikanya ko iryo shuri ryatumye iterambere riza risanga abaturage b’Umurenge wa Musanze, anashimira Umukuru w’igihugu ku ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo ugana kuri iryo shuri.

Ati “Mboneyeho kubasaba gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, wasanze ari ngombwa kubaha umuhanda wa Kabulimbo watangiye gukorwa, ibi bikaba byongera agaciro k’iri shuri n’ukwiyongera k’umusaruro urivamo”.

Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien
Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien

Mu banyeshuri 774 barangije muri INES-Ruhengeri, 14 muri bo barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imisoro.

Ubu iryo shuri ryigamo abanyeshuri 3056, aho 1482 ari ab’igitsina gore naho 1574 bakaba ab’igitsina gabo, ryigamo abanyamahanga 91 muri bo 50 ari abaturuka mu gihugu cy’u Burundi, 6 bo muri Chad, 2 bo muri Congo Brazaville, 26 bo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umwe wo mu Budage, umwe wo muri Kenya, umwe wo muri Nigeria, 3 bo muri Soudan y’Epfo n’umwe wo muri Tanzania.

Kugeza ubu INES-Ruhengeri imaze gushyira abanyeshuri 8406 ku isoko ry’umurimo, aho bakomeje kugaragara mu mirimo inyuranye hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

Ifoto y'urwibutso y'abayobozi bakuru banyuranye bitabiriye uwo muhango
Ifoto y’urwibutso y’abayobozi bakuru banyuranye bitabiriye uwo muhango
Indashyikirwa zahembwe
Indashyikirwa zahembwe
Ifoto y'urwibutso y'abayobozi n'abanyeshuri bahagarariye abandi muri uwo muhango
Ifoto y’urwibutso y’abayobozi n’abanyeshuri bahagarariye abandi muri uwo muhango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka