INES-Ruhengeri yafashije abanyeshuri bayo 123 kugera mu miryango yabo

Abanyeshuri 123 biga mu mashami anyuranye muri INES-Ruhengeri bari barabuze uburyobwo gutaha iwabo mbere ya gahunda ya Guma mu rugo, bafashijwe gusubira mu miryango yabo.

Abanyeshuri bafashijwe gusubira mu miryango yabo
Abanyeshuri bafashijwe gusubira mu miryango yabo

Abo banyeshuri batashye iwabo ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020, nyuma y’amezi akabakaba abiri babaho mu buzima butaboroheye bwo mu macumbi akodeshwa kandi bakenera n’ikibatunga.

Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr. Hagenimana Fabien mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko ishuri rya INES ryakodesheje amabisi ane ya Ritco na Coaster y’ishuri, mu gufasha abo banyeshuri 123 gusubira iwabo, nyuma y’uko ubuzima bari babayeho bwari buteye impungenge.

Yagize ati “Ku itariki 14 Werurwe 2020, hafashwe icyemezo cyo gufunga amashuri yose mu gihugu, mu rwego rwo kwirinda Coronavurus, natwe turabyubahiriza. Ariko hari abanyeshuri basigaye mu ma Ghetto (utuzu dutoya) yo hafi ya INES batekereza ko ibyiza baba baretse gutaha, kuko bari bazi ko bamara ibyumweru bibiri bakagaruka mu masomo”.

Padiri Dr. Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri
Padiri Dr. Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri

Arongera ati “Nyuma y’icyemezo cyafashwe tariki ya 30 Mata, cy’uko amashuri azatangira muri Nzeri, byabaye ngombwa ko abantu bongera gutekereza. Abanyeshuri bari mu ma ghetto, bari bafite ikibazo cy’ibiribwa, ikibazo cyo kwishyura ayo macumbi n’ibindi. Uyu munsi tukaba twakodesheje amabisi, kugira ngo abanyeshuri bashobore kujya iwabo bazategereze igihe twongera gufungurira”.

Kuba abanyeshuri batashye iwabo ni icyemezo cyabashimishije cyane, nyuma yo kuva mu buzima bwari bubagoye dore ko abenshi muri bo ari abaturuka kure mu Turere twa Nyamasheke, Rusizi, Ngoma na Kirehe.

Abo banyeshuri bashimiye ubuyobozi bw’ishuri rya INES n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwababaye hafi mu gihe bari mu macumbi.

Ingabire Gisele watashye mu Karere ka Rusizi, agira ati “Kuva Coronavirus yagera mu Rwanda, birumvikana ntabwo twari kubura kugira ikibazo, ariko ubuyobozi bw’ishuri n’ubw’akarere bwaradufashije buduha ibyo kurya nta kibazo gikomeye twigeze tugira. Barongeye baradufashije baduhaye imodoka itujyana i Rusizi, ndetse na ba nyir’amacumbi baradufashije kuko ntibigeze batwishyuza”.

Ingabire avuga ko icyo cyorezo kibadindije mu migambi bari bafite ati “Birumvikana twasubiye imyuma cyane, bimeze nk’aho dusibiye kuko mu kwezi kwa cyenda twari kujya mu wa gatatu none tuzaguma mu wa kabiri.

Gusa amasomo twamaze kwiga ntabwo tuzayasubiramo, ubu tugiye gufasha ababyeyi imirimo dusubira no mu masomo, dore ko INES yadushyiriyeho uburyo buzadufasha bwo kwiga Online”.

Niringiyimana Anastase ati “Ibyo guhagarika ingendo byaje bitunguranye, nkatwe duturuka kure za Nyamasheke twabaye turetse gutaha twirinda kwangiza amatike, tuzi ko nyuma y’ibyumweru bibiri tuzasubira mu ishuri. Turashimira INES na Leta, baradufashije baduha ibidutunga, tunashimira abo twaberaga mu nzu batatwishyuje”.

Arongera ati “Kuva duhawe amahirwe yo kwegera imiryango yacu, tugiye kubafasha dushaka n’uko twakwihangira imirimo duharanira iterambere. Coronavirus yo yadukozeho, twumvaga ko uriya mwaka ugiye kuza tuzaba twimukiye mu wa gatatu, ariko ubu turadindiye gusa haguma ubuzima”.

Muri abo banyeshuri batashye, harimo n’abari bageze ku musozo w’amasomo bari mu bikorwa byo kwandika ibitabo bisoza amashuri, aho bemeza ko ari igihombo gikomeye kuri bo.

Niragire Charlotte watashye i Kirehe, agira ati “Nari ntangiye kwandika igitabo, bituma ntegereza nzi ko nyuma y’ibyumweru bibiri amasomo azakomeza. Iki cyorezo kiratudindije twari kuzasobanura ibitabo (Defence) muri Nzeri, tugakora Graduation mu Ukuboza. Nta ko byagenda icyangombwa ni ubuzima”.

Nshimiyimana Norbert, umuyobozi w’abanyeshuri muri INES-Ruhengeri, arashimira uburyo ishuri ritahwemye kubitaho mu bihe bikomeye bamazemo iminsi bicumbikira.

Ati “INES n’Akarere ka Musanze batubereye ababyeyi, batuba hafi aho bagiye bafasha abanyeshuri basaga 200 babaha ibiribwa. Batubereye ababyeyi mu gihe tutari kumwe n’imiryango yacu. Nkanjye uhagarariye abanyeshuri muri INES, kuba batashye ntibumve ko kwiga birangiye, ni umwanya babonye wo gutegura amasomo dore ko INES yokomeje kutuzirikana idutegurira amasomo online.

Abanyeshuri ntibumve ko Coronavirus ihagaritse ubuzima burundu, ahubwo bagende batange urugero rwiza aho batuye birinda kwandura icyo cyorezo”.

Amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni ebyiri ni yo yagiye ku ngendo mu gufasha abo banyeshuri gusubira mu miryango yabo ku nkunga y’ishuri.

Ibyo ubuyobozi bw’ishuri ntibubifata nk’igihombo, aho bwemeza ko ari uburyo bwo gufasha abana batari babayeho mu buzima bwiza bwo mu macumbi, nk’uko Padiri Dr. Hagenimana Fabien yakomeje abitangariza Kigali Today.

Ati “Byaduhenze, ariko n’ubundi aba bana bishwe n’inzara iruhande rwacu, ntibyari kuba ari byiza. Twarabafashije uko dushoboye, tumaze gutanga ibiribwa kabiri, ubwa mbere twafashijwe n’Akarere ka Musanze ubundi tubafasha mu buryo bwacu busanzwe.

Arongera ati “N’ubundi twari gukomeza gushakisha dukubita inzu ibipfunsi, ariko aho kugira ngo bakomeze kuba mu macumbi y’abandi dukomeze tubagaburire, ibyiza bagaburirwa n’imiryango yabo bakaruhuka n’amacumbi bakodesha”.

Umuyobozi wa INES, yasabye abanyeshuri batashye kurangwa n’indangagaciro z’Umunyarwanda n’imico myiza, berera imbuto abo bagiye basanga.

Anabasaba gukomeza amasomo ishuri ryabashyiriyeho, mu rwego rwa online biyibutsa amasomo kandi ngo bazakomeza bakoreshe interineti yo muri INES-Ruhengeri aho bazaba bari hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ko mutigeze se mutekereza kubo mwohereje mumastage se batorohewe nubuzima, nibyiza ariko nabandi mubatekerezeho!

Ti yanditse ku itariki ya: 17-05-2020  →  Musubize

Mwakoze igikorwakiza gutahana abobanyeshuri Ahubwo mukurikiraneko bageze kumacumbiyabo murakoze.

nzikwinkunda elias yanditse ku itariki ya: 17-05-2020  →  Musubize

Nta kundi ni ukwihangana, haguma ubuzima.

dffdfd yanditse ku itariki ya: 16-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka