INES-Ruhengeri: Umurundi yahize abandi mu gutsinda

Umurundi uba mu nkambi y’impunzi ya Mahama witwa Barekayo Valentin yatunguwe no guhiga abandi muri Kaminuza ya INES-Ruhengeri.

Barekayo Valentin yishimiye ko umuhate yakoresheje yiga utabaye impfabusa
Barekayo Valentin yishimiye ko umuhate yakoresheje yiga utabaye impfabusa

Barekayo usoje amasomo muri INES-Ruhengeri, arishimira kuba yarahawe igihembo cy’indashyikirwa mu ishami ry’indimi.

Yagaragarije ibyo byishimo mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 854 basoje amasomo yabo muri INES-Ruhengeri, umuhango wabaye ku itariki ya 05 Werurwe 2020.

Uwo musore urangije Kaminuza mu ishami ry’uburezi, mu gashami k’indimi z’Icyongereza n’Igifaransa, avuga ko kuba arangije amasomo ye ya Kaminuza ari amahirwe kuri we adapfa kubonwa n’abandi bose bari mu buzima bw’ubuhunzi.

Agira ati “Navuga ko ari amahirwe nagize, kuko nkigera mu Rwanda muri 2015 ndi impunzi mu nkambi ya Mahama, nagize amahirwe umuntu ampa ubufasha bwo kwiga amashuri ya Kaminuza. Navuga ko ari amahirwe akomeye nagize, kandi ni ibyishimo kuba ndangije amasomo yanjye ya Kaminuza”.

Abahawe impamyabumenyi biteguye kuba ibisubizo by'ibibazo abaturage bafite
Abahawe impamyabumenyi biteguye kuba ibisubizo by’ibibazo abaturage bafite

Uwo musore wahawe igihembo cy’indashyikirwa cya mudasobwa igendanwa nk’uwahize abandi mu ishami ry’Uburezi, yavuze ko kimushimishije aho yemeza ko kugera kuri icyo gihembo byamusabye gukora cyane, aho yavuye muri Porogaramu y’Igifaransa ikoreshwa iwabo i Burundi, akagorwa no kwiga mu Cyongereza.

Agira ati “Iki gihembo kiranshimishije cyane bimwe bivuye ku mutima. Kugira ngo nkigereho byaramvunnye cyane, binsaba gukora cyane. Murabizi ko mu burezi Igihugu cy’u Burundi gikoresha Igifaransa, ariko ngeze mu Rwanda ntabwo byanyoroheye nsanze biga mu Cyongereza”.

Akomeza agira ati “Ibanga nta rindi nakoresheje, ni uko nagize umuhate ndakora, hanyuma mbona kubigeraho, cyane cyane ko nageze hano muri INES mbona batanga ibihembo nk’ibi”.

Ibyishimo byari byose ku bahawe impamyabumenyi
Ibyishimo byari byose ku bahawe impamyabumenyi

Uwo musore uba mu nkambi, avuga ko ubumenyi akuye mu Rwanda bugiye kumufasha, aho yemeza ko yungutse indangagaciro za kimuntu zizamufasha guhindura sosiyete mu gihe azaba asubiye mu gihugu cye.

Ati “Kubera ko Imana nibishaka dushobora gusubira i Burundi, hano twahigiye byinshi sinavuga ko nize indimi gusa, nize n’indangagaciro za kimuntu. Ubwo rero ibyo nashoboye kwigira hano ndizera ko ningera i Burundi nzabikoresha mu guhindura sosiyete nzaba ntuyemo”.

Barekayo avuga ko agifite inyota yo gukomeza amashuri akaminuza, aho yizeye kubona ubushobozi agakomeza amasomo ye mu gihe akiri mu Rwanda.

Icyagaragaye mu itangwa ry’impamyabumenyi z’uyu mwaka, ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri bufata nk’akarusho, ni uko mu banyeshuri basaga icumi bahembwe nk’abahize abandi mu manota, abakobwa baranzwe no kwiharira ibyo bihembo.

Mu batsindiye ibihembo by'indashyikirwa, abakobwa bahize abahungu
Mu batsindiye ibihembo by’indashyikirwa, abakobwa bahize abahungu

Ni byo Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri yahereyeho ashimira abakobwa, avuga ko bakomeje kugaragaza ubudasa mu myigire aho bakomeje guhiga abahungu.

Yagize ati “Umwihariko muri uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 11, ni uko nk’uko mwabibonye mu guhemba abatsinze cyane, abakobwa babaye benshi.

Biragaragaza rero ko abakobwa bo muri INES-Ruhengeri badatinyatinya, atari ba bandi b’amasonisoni, ni abantu bazi icyabazanye. No mu ma porogaramu akomeye cyane barayatsinze, akaba ari ibintu twishimira cyane”.

Padiri Dr Hagenimana Fabien yishimiye ko abakobwa bari kwitwara neza
Padiri Dr Hagenimana Fabien yishimiye ko abakobwa bari kwitwara neza
Uwo muhango wabimburiwe n'akarasisi kabereye mu busitani bwa INES-Ruhengeri
Uwo muhango wabimburiwe n’akarasisi kabereye mu busitani bwa INES-Ruhengeri
Ni umuhango witabiriwe n'imbaga y'abaturage
Ni umuhango witabiriwe n’imbaga y’abaturage
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka