INES-Ruhengeri: Abakobwa bihariye ibihembo by’indashyikirwa mu gutsinda amasomo

Mu muhango wo gutangiza umwaka w’amashuri 2019/2020 muri INES-Ruhengeri wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, habayeho umwanya wo guhemba abanyeshuri bagize amanota menshi mu mwaka w’amashuri urangiye, abakobwa biharira ibihembo hafi ya byose.

Mu banyeshuri 11 bahize abandi muri buri mashami, icyenda muri bo ni ab'igitsina gore
Mu banyeshuri 11 bahize abandi muri buri mashami, icyenda muri bo ni ab’igitsina gore

Ni ibintu byatunguye benshi mu bari bitabiriye uwo muhango, aho babonye abakobwa 9 batwara ibihembo mu banyeshuri 11 bahembwe mu gihe ishuri rya INES-Ruhengeri higishwa amasomo ajyanye na Siyansi.

Ni kimwe mu rugero rwiza rwagaragajwe n’abakobwa, ko n’abakobwa bashobora kwiga kandi bagatsinda amasomo yitirirwaga abahungu, byaba na ngombwa bagahiga abahungu nk’uko abo bakobwa bo muri INES-Ruhengeri babigaragaje.

Kwiharira imyanya hafi ya yose, ni ikintu cyashimishije abakobwa biga muri iryo shuri, aho bemeza ko bigiye kubera isomo bamwe muri bagenzi babo batarabasha kwigirira icyizere ngo bagane amasomo ya siyansi bafataga ko agenewe abahungu.

Abatsinze kurusha abandi bahembwe
Abatsinze kurusha abandi bahembwe

Arnica Murembwayire wiga mu mwaka wa gatatu mu ibarurishamibare, wagize amanota ya mbere mu myaka inyuranye muri iryo shami yagize ati “Kuba mbonye igihembo cy’umunyeshuri wabonye amanota menshi mu ishami rya Statistics mu myaka yose, nta rindi banga ni uko natinyutse nkigirira icyizere nshyiramo n’imbaraga nyinshi”.

Akomeza agira ati “Ikintu nabwira abakobwa bagenzi banjye, nibatinyuke bashyiremo imbaraga nyinshi bazabigeraho kuko natwe twaritinyaga, ariko ubu tumaze kumenya ko dushoboye kandi na INES-Ruhengeri iba yabidufashijemo. Yaduhaye ibikoresho byose bishoboka. Kuba abakobwa ari twe twiganje muri aba bahembwe, ni uko twatinyutse tugakora. Mbere twumvaga ko tudashoboye ariko ubu twaratinyutse dusigaye dutsinda kurusha abahungu”.

Arnica Murebwayire na we yashyikirijwe igihembo
Arnica Murebwayire na we yashyikirijwe igihembo

Mugenzi we witwa Ukwitegetse Gikumi wiga mu mwaka wa kabiri mu bumenyi bwerekeranye na mudasobwa (Computer Science), avuga ko ibanga yifashishije ari ukugira imyitwarire myiza, kubana neza na bagenzi be no gusobanuza umwarimu, kandi agafata n’umwanya wo gukora ubushakashatsi yifashishije mudasobwa.

Yavuze ko impamvu abakobwa batsinda cyane ari ubuhamya bagiye bakura ku bagore biteje imbere,

Ati “Igituma abakobwa muri iyi minsi turi gutsinda cyane, twagiye tubona inama nyinshi z’abagore bagiye biteza imbere, bakatubwira uburyo babigezeho natwe tugashyiramo imbaraga kugira ngo tube nka bo. Ni yo mpamvu turi kwiharira ibihembo by’abatsinze neza”.

Ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri buremeza ko na bwo bwamaze kubona ko abakobwa bari gukora cyane kurusha abahungu. Busaba abahungu kwikubita agashyi baharanira kugera ku rwego rwiza bashiki babo bagezeho, nk’uko bivugwa na Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri.

Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri
Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri

Yagize ati “Kuba abakobwa baza ku isonga, iryo ni rya banga rya INES nyine ryo guteza imbere umwari n’umutegarugori. Abakobwa baraza bashaka kwiga tukabaha inama bakazumva, igihe basaza babo batarasobanukirwa bagasanga umupira bawutwaye. Ubwo rero birumvikana ko, uyu mwaka barabahize ubwo bagiye kongera guhiganwa mu ishuri, mu mwaka utaha n’abahungu bazaba bagize icyo bibwira”.

Akomeza agira ati “Ariko ibanga nta rindi ni ukumva inama nziza tubagira, ntabwo navuga ngo ni akandi kabanga bibitseho ni uko bumvise inama nziza twabagiriye ko bariho bategura ejo habo heza hazaza, bityo ko nta munota w’imfabusa ugomba kubaho, ko bagomba kuwukoresha neza. Byagaragaye rero, abahungu na bo nibashyiremo agatege bagaragaze ko bashoboye kandi ko bashobotse”.

Mu banyeshuri 11 bahembwe nyuma yo guhiga abandi mu mitsindire, icyenda muri bo ni igitsina gore. Mu bihembo bahawe harimo smart phones bazifashisha mu masomo yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka