Imikoranire ya IPRC Musanze na Kaminuza ya Parma yitezweho kongera ireme ry’uburezi

Abarimu bigisha mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC-Musanze, baratangaza ko imikoranire hagati yaryo na Kaminuza ya Parma yo mu gihugu cy’u Butaliyani, irimo kubafasha kongera urwego rw’ubumenyi bw’amasomo bigisha, bigatuma barushaho kunoza imyigishirize ifite ireme.

Abarimu bo muri izo Kaminuza uko ari zirindwi bazarushaho kwiyungura ubumenyi mu myigishirize
Abarimu bo muri izo Kaminuza uko ari zirindwi bazarushaho kwiyungura ubumenyi mu myigishirize

Ibi abarimu bo muri IPRC Musanze, babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Gashyantare 2022, mu biganiro byabahuje n’itsinda ry’Abarimu baturutse muri University of Parma, bakaba bagirira urugendoshuri mu Rwanda, rugamije guhanahana ubumenyi no kurushaho kwimakaza udushya mu myigishirize hagati y’impande zombi.

Iryo tsinda, rigizwe na Prof. Roberto Valentino na Prof. Davide Barbanti, bombi bigisha muri Kaminuza ya Parma, basuye IPRC Musanze, nyuma y’uko n’abarimu b’iriyo shuri na bo, baherukaga kugirira urugendoshuri muri iyo Kaminuza yo mu gihugu cy’u Butariyani.

Uku kugendererana hagati y’impande zombi, bizifasha kurushaho gusangira ubumenyi mu bijyanye n’imyigishirize, nk’uko Eng. Emile Abayisenga, Umuyobozi wa IPRC Musanze abivuga.

Yagize ati “Kimwe muri byinshi turimo kungukira mu mikoranire hagati ya IPRC Musanze na Kaminuza ya Parma, harimo bimwe mu byo Kaminuza yakora, ikabasha kwiyubaka, bikayigeza ku kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga, ikanafungurira amarembo abarimu n’abanyeshuri baturutse hirya no hino kw’isi. Ibyo biri mu bintu twagiye tubigiraho, tumenya uko babikora”.

Prof. Roberto Valentino na Prof. Davide Barbanti(bicaye imbere) bigisha muri Kaminuza ya Parma
Prof. Roberto Valentino na Prof. Davide Barbanti(bicaye imbere) bigisha muri Kaminuza ya Parma

Ati “Uyu ariko aba ari n’umwanya wo guhura kw’abarimu no kugirana imikoranire ya hafi (Academic Networking), kugira ngo twongere ibipimo by’imyigishirize, tukareba ni gute babigenza, ni iki twe tubura, ese twakoresha ubuhe buryo ngo bibonerwe igisubizo. Ni uko buri ruhande rubigenza rwigira ku rundi”.

Ishimwe Vivianne, Umwarimu muri IPRC Musanze, akaba yigisha ibijyanye n’amashanyarazi, asanga hari byinshi bakomeje kungukira mu mikoranire hagati y’iri shuri n’andi ma Kaminuza yo hanze.

Yagize ati “Uko gukorana bya hafi, bidufasha kutihugiraho, ngo twumve ko ubumenyi dusanganywe buhagije. Turushaho gufunguka, imyigishirize yacu ikaguka, kuko tuba twamenye agakeregeshwa bagenzi bacu baturusha tukabyubakiraho twigisha byimbitse, bigafungura abanyeshuri bacu mu mutwe na bo bagakuza ubunararibonye”.

Tuyambaze Africain uri no mu itsinda ry’abarimu baheruka kugirira urugendoshuri mu gihugu cy’u Butariyani, yagize ati: “Twagize umwanya uhagije wo kuganira n’abarimu ndetse n’abanyeshuri baho. Nungukiyemo ko umwarimu aba akwiye koroshya imikoranire ye n’umunyeshuri, kugira ngo byorohereze umunyeshuri kubona umwanya uhagije, wo gukora ubushakashatsi n’imishinga yubakiye ku dushya, bigafasha kuzamura urwego rw’imyigishirize, n’igihugu kikaba cyabyungukiramo. Nkabona rero iyo ari imwe mu ntwaro, twe nk’abarimu twarushaho kwifashisha kugira ngo ireme ry’uburezi ryiyongere”.

Iyi mikoranire ya za Kaminuza, iri muri gahunda y’umushinga watangiye mu mwaka wa 2020, uhuriweho na Kaminuza zirindwi, harimo eshatu zo ku mugabane w’u Burayi, zigizwe na University of Parma yo mu Butariyani, University of Applied Sciences in Cologne yo mu Budage na University of Liège yo mu Bubirigi.

Ku ruhande rw’u Rwanda ho hari IPRC Musanze, UR-CAVM, University of Technology of Byumba na INES-Ruhengeri.

Ishimwe Vivianne wigisha muri IPRC Musanze yemeza ko iyi gahunda izabafasha gutanga uburezi bufite ireme
Ishimwe Vivianne wigisha muri IPRC Musanze yemeza ko iyi gahunda izabafasha gutanga uburezi bufite ireme

Prof. Roberto Valentino, umwarimu wigisha muri Kaminuza ya Parma, yagize ati “Ni umushinga uzamara imyaka ine, aho twiteze ko izi Kaminuza zo ku mugabane w’u Burayi n’izo mu Rwanda, zizarushaho guhanahana ubumenyi, mu birebana no kwigisha amasomo, cyane cyane ajyanye no kongerera agaciro ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi. Hari kandi amasomo arebana n’uburyo bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu kubika neza umusaruro, hagamijwe kubungabunga ibidukikije”.

Yongeraho ko uburyo bw’ingenzi bazifashishwa ngo izo ntego zigerweho, harimo gusangira amakuru akubiye mu nteganyanyigisho, guhugura abarimu b’izo Kaminuza no kongera ibikoresho byorohereza imyigishirize y’abarimu n’imyigire y’abanyeshuri, hiyongereyeho n’ingendoshuri zizajya zikorwa n’impande zombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka