Imibare y’abitabira ibizami bya leta ikomeza kwiyongera

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ivuga ko umubare w’abanyeshuri ugenda wiyongera uko imyaka igenda ishira, kubera ingamba zitandukanye guverinoma igenda ishyiraho.

Umubare w'abitabira ibizami bya leta wariyongereye
Umubare w’abitabira ibizami bya leta wariyongereye

Ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gukangurira abana kwitabira ishuli, buri mu ngamba z’ibanze zatumye habaho ubwiyongere bungana na 29% mu mashuri abanza na 6,8% mu yisumbuye.

Umubare w’abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ni 98,268 bagizwe n’abakobwa 53,618 n’abahungu 44,650.

Mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye n’inderabarezi bose hamwe ni 44,037 bagizwe n’abakobwa 23,536 n’abahungu 19,785.

Mu 2016 abiyandikishije gukora ibizamini mu mashuri yisumbuye bageraga 133,221. Uyu mwaka bageraga ku 142,305.

Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Ugushyingo 2017, nibwo ibizamini bya Leta ku rwego rw’igihugu byatangiye mu gihugu hose.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Isaac Munyakazi, watangije ibizamini bya Leta ku mugaragaro ku Rwunge rw’amashuri rwa Remera Protestant riherereye mu Karere ka Gasabo, yasabye abanyeshuri kugaragaza igihango bafitanye n’igihugu,

Yagize ati "Mwerekane ko ibyo mwahawe n’abarezi banyu, ababyeyi hamwe n’igihugu mugiye kubishyira mu bikorwa."

Ibizamini biteganijwe gutangira kuri uyu wa kabiri tariki 21 Ugushyingo kugeza ku itariki 1 Ukuboza 2017.

Hateganijwe ibizamini 11 mu cyiciro rusange n’ibizamini 20 byo mu mashami 15 y’uburezi rusange (General Education) n’ibizamini 20 mu mashami 4 y’inderabarezi, kuva uyu munsi kugeza ku itariki 10 Ukuboza 2017.

Ikigo cyatangirijweho ibizamini ku rwego rw’igihugu ari cyo Groupe Scolaire Remera Protestant, cyakoreweho n’abanyeshuri 400 baturutse mu bigo bitatu ari byo King David, Matters Secondary School na Groupe Scolaire Remera Protestant.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka