Imfura za ‘Rwanda Coding Academy’ zatangiye amasomo

Abanyeshuri 60 baziga ibijyanye na za porogaramu zo muri mudasobwa, muri gahunda y’imyaka itatu batangiye amasomo ku ishuri riherereye mu Karere ka Nyabihu, bakaba bategerejweho kuzatanga umusanzu mu kurwanya ibyaha bikorerwa kuri interineti.

Abanyeshuri bategereje kwakirwa mu ishuri Coding Academy
Abanyeshuri bategereje kwakirwa mu ishuri Coding Academy

Abo banyeshuri bageze ku kigo ku itariki 3 Gashyantare 2019, bagizwe n’abarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bakaba barabonye amanota meza mu Mibare, Ubugenge n’Icyongereza mu bizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2018.

Nk’uko abayobozi muri minisiteri y’ikoranabuhanga babitangaje, ibigenderwaho mu gutaronya abanyeshuri bajya muri iryo shuri byatangajwe mu kwezi k’Ugushyingo 2018, bavuga ko hazarebwa ku manota umwana yagize no kureba niba ashishikajwe no kwiga ibijyanye na za porogaramu zo muri mudasobwa.

Icyo kigo kigisha ibya za porogaramu zo muri mudasobwa “Rwanda Coding Academy”, cyubatswe mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba kuko ari ahantu hitaruye umujyi, hatari ibirangaza byinshi, kandi hari ikirere cyiza .

Ku rubuga rwa “Rwanda Polytechnic” abayobozi batangaje ko abo banyeshuri bafashe impu zombi, kuko bazaba bize ubumenyingiro n’uburezi rusange bikubiye hamwe.

Nk’uko itangazo riri ku rubuga rwa “Rwanda Polytechnic”, “Abo banyeshuri baziga imyaka itatu , bazarangiza bafite umumenyi buhanitse muri porogaramu za mudasobwa (engineers), kandi bazaba bafite ubushobozi bwo kujya ku isoko ry’umurimo”.

Intego y’ishurio rya “Rwanda coding academy” ni ukwigisha urubyiruko rw’Abanyarwanda rufite impano mu gukora za porogaramu zo muri mudasobwa,guteza imbere ireme ry’uburezi n’ubudashyikirwa mu gukora za porogaramu za mudasobwa, ku buryo u Rwanda ruzajya rufatwa nk’ahantu hateza imbere impano z’abantu.

Kalema Gordon, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ikoranabuhanga yabwiye Kigali Today ko, abo banyeshuri bose, bazishyurirwa na leta amafaranga y’ishuri ijana ku ijana (full scholarships).

Abo banyeshuri nibarangiza amasomo azamara imyaka itatu, bazahabwa impamyabushobozi yo ku rwego rwa A2,nyuma y’aho boherezwe mu kazi mu bigo bitandukanye .

Kalema yagize ati “intego y’ikigo cya ’Rwanda Coding Academy’, ni ukugabanya umubare w’inzobere mu ikoranabuhanga u Rwanda rutumiza mu mahanga.”

Ibikorwa byo kubaka ikigo cya “Rwanda Coding Academy” byose byishingiwe na Guverinoma y’u Rwanda, bitwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

A2 ihuriyehe na engineers? munsobanurire.

bwimba augustin yanditse ku itariki ya: 5-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka