Imfura z’Umutara Polytechnic University zigiye guhabwa impamyabushobozi

Kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ugushyingo 2011, ku nshuro ya mbere Kaminuza Politekiniki y’Umutara igiye gutanga imyabushobozi ku banyeshuri barenga 400 bayirangijemo amasomo yabo y’icyiciro cya mbere cya kaminuza.

Kaminuza y’Umutara polytechnic yatangiye mu mwaka wa 2006 ari kaminuza yigenga. Mu mwaka wa 2009 yemewe na Leta nka kaminuza yayo. Iyi kaminuza muri 2006 yatangiranye abanyeshuri 200 n’abarimu 15 none ubu ifite abanyeshuri bagera ku bihumbi bine n’abarimu 250. Ngo ifite intego yo kuzaba ifite abanyeshuri ibihumbi bitanu mu mwaka wa 2012.

Iyi Kaminuza kandi ngo mu mwaka wa 2015 izaba igeze ku banyeshuri ibihumbi icumi naho muri 2020 ibe igeze ku banyeshuri 15.000.

Umutara Polytechnic University ngo yavutse kubera gushaka impinduka mu by’ubukungu akaba ari yo mpamvu yibanda ku masomo y’imyuga. Mu masomo itanga harimo ubuhinzi n’ubworozi, ubuvuzi bw’amatungo, ikoranabuhanga, ubucuruzi , ubukungu ndetse n’ubwubatsi.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birashimishije kuko mutubera aho tutari

munyawera yanditse ku itariki ya: 27-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka