Imbogamizi mu burezi bw’u Rwanda: Abanyeshuri n’Ababyeyi bifashisha AI mu mikoro yo mu rugo

Ku mugoroba utuje i Kigali, Umuhoza Alice, umubyeyi w’abana babiri biga mu mashuri yisumbuye, yabujijwe amahwemo n’abana be bari bamuzaniye ikibazo cy’imibare mu mukoro wo murugo, bamubwira ko gikomeye cyane, bamubaza uko bagikora.

Bahitamo gukoresha AI mu kubona ibisubizo by'imikoro bahawe gusa, mu gihe yagombye kubafasha kwiyungura ubwenge
Bahitamo gukoresha AI mu kubona ibisubizo by’imikoro bahawe gusa, mu gihe yagombye kubafasha kwiyungura ubwenge

Aho kubashishikariza gukomeza kugerageza bakoresheje ikaramu n’urupapuro, uyu mubyeyi twise Alice, yabasabye kwifashisha ubwenge buhangano (AI). N’amatsiko menshi abana na bo bamubaza uko bikorwa. Afata telefone ye, ayifungurira porogaramu yihariye, mu masegonda make ibisubizo bisobanutse neza bihita biboneka. Maze akazi kari gutwara amasaha menshi, karangira mu gihe nk’icyo guhumbya.

Hirya yaho mu wundi mujyi, Jean-Paul Murenzi (Izina twamuhaye), umubyeyi w’abana batatu biga mu mashuri abanza (P2, P5 na P6), na we ahura n’ikibazo kimeze nk’icya Alice. Iyo abana be bazanye umukoro ubananiye, aho kubereka uko bashobora kubyitwaramo ijoro ryose, Jean-Paul ahitamo gukoresha porogaramu y’ubwenge buhangano ibafasha kubakorera ayo masomo.

Mu buryo bworoshye iyo porogaramu isobanura (isubiza) ikibazo cy’imibare, ku buryo umwana abasha kugikemura. Abana be (Murenzi) babiri bo mu mashuri abanza bararangiza vuba, ndetse bafite n’icyizere cyo kuzatsinda ibibazo bisa n’ibyo ku munsi ukurikiyeho. Bigaragara ko uyu mubyeyi amaze iminsi akoresha ubwo buryo.

Ibi ntibikiri ibintu bidasanzwe mu Rwanda. Kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza, ikoreshwa ry’ubwenge buhangano ryinjijwe gahoro gahoro mu burezi bw’Igihugu. Nubwo benshi babumenye bwa mbere binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyangwa izindi porogaramu zihora ziteguye gutanga ibisubizo, ubu bigaragazwa nk’ikintu gihindura uburyo bwo kwiga ubwabwo.

Ibisubizo by’ibizamini bya Leta byerekanye urwego rw’abanyeshuri mu isomo ry’imibare

Ikoreshwa ry’ubwenge buhangano mu burezi, rije mu gihe mu Rwanda harimo kugenzurwa cyane uko abanyeshuri batsinda ibizamini bya Leta.

Kuri uyu wa kabiri, ibisubizo by’ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza hamwe n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, byagaragaje itandukaniro rinini riri hagati y’isomo ry’imibare n’andi masomo ya siyansi, mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Nubwo mu Turere tumwe hari abana barangije bafite amanota ari hejuru ya 90%, hari aho bitagenze neza, bihita bigaragaza ikibazo cy’ireme ry’uburezi.

Ibi si amagambo gusa ku miryango myinshi, ahubwo ni ubuzima bwa buri munsi, aho abana bazana umukoro ababyeyi ntibabashe kubafasha.

Ubwenge buhangano butanga ibisubizo byihuse, bityo bikaziba icyo cyuho, ariko hakibazwa niba ubwo buryo bufasha abana gusobanukirwa no kubongerera ubumenyi koko, cyangwa bubaha ibisubizo byihuse gusa.

Ubwenge buhangano nk’inzira y’ubusamo

Mu mashuri yisumbuye na za kaminuza, iki kibazo kirigaragaza cyane, aho abanyeshuri bamwe bakoresha AI mu gukora imishinga yose, rimwe na rimwe batabanje no gusobanukirwa uko byakozwe n’icyo bashobora guhinduraho.

Usanga mu mashuri yisumbuye hari abasubiza neza umukoro, ariko bakagorwa no gusobanura uburyo babikozemo mu gihe cy’isuzuma (ibizamini).

Umwe mu barimu bigisha mu mashuri yo muri Kigali ati “Bazana ibisubizo byuzuye neza, ariko inzira ntiba ibonekamo. Ni byo bituma dutekereza ko babikorewe na AI.”

Abarezi n’inzego zifite aho zihuriye n’uburezi basanga AI hari ibyiza ifite ndetse n’ibibi, kuko nubwo iha abana bose amahirwe yo kubona ubumenyi, ishobora no kubagabanyiriza ubushobozi bwo gutekereza, mu gihe abana bayikoresheje gusa nk’isoko y’ibisubizo byihuse.

MINEDUC yemera ko icyo kibazo gihari kandi ko yatangiye kukivugutira umuti. Kigali Today yamenye amakuru y’uko hari abarimu 150, ni ukuvuga batanu muri buri karere, bamaze igihe bahugurwa ku mikoreshereze ya AI.

Ni gahunda igamije gufasha abarimu bazafasha abana gukoresha AI mu buryo bukwiye, nka kimwe mu bizabafasha kongera ubumenyi aho kuba igisimbura uburyo bw’imyigire.

Ukurikije ibivugwa n’impuguke mu burezi, usanga ababyeyi bavuzwe muri iyi nkuru haruguru, barakoze amakosa abiri akomeye. Icya mbere, ni uko bafashe inshingano z’abana babo mu mukoro, kandi nyamara iyo mikoro iba igamije gupima ubumenyi abana baboneye mu ishuri.

Ikindi, ni aho gukoresha AI nk’inyongera ibafasha gusobanukirwa, ahubwo bayikoresheje nk’isoko y’ibisubizo byihuse gusa, bituma abana batanga imikoro imeze neza, kandi nyamara nta bumenyi bungutsemo.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, avuga ko guhera muri 2026 hazashyirwaho gahunda yihariye yo gutanga amasomo kuri AI mu mashuri yose.

Hazibandwa ku buryo abanyeshuri bashobora kuyikoresha mu gukemura ibibazo, mu bushakashatsi no mu guhanga udushya, ariko hanitabwa ku ireme ry’uburezi.

Muri gahunda z’ibanze, harimo ko abarimu bazajya bagaragaza ibisubizo bakorewe na AI bakabigereranya n’ibyabo bwite, kugira ngo abanyeshuri bigishwe kubinenga no kunononsora aho kwigana gusa.
Iki cyerekezo gishingiye ku bitekerezo birimo kuba AI itazacika, ahubwo izagenda irushaho kwinjizwa mu mashuri no mu ngo, hagamijwe kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, kuko kwigisha urubyiruko gukoresha AI neza bishobora kuba ingenzi nko kubigisha gusoma no kwandika.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka