Ikoranabuhanga rifite uruhare mu guhindura uburezi bujyanye n’igihe

Abarezi n’ababyeyi bakoresha ikoranabuhanga mu kwigisha abana barahamya ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye abantu bamenya akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga mu burezi.

Umwarimu mu kigo cya IFAK Don Bosco Kimihurura witwa Clement Ngirabatware avuga ko ubusanzwe amasomo ahabwa abanyeshuri akenera uburyo abageraho kandi ikoranabuhanga ari umuyoboro w’ingirakamaro mu gutegura, no kugeza ayo masomo ku banyeshuri.

Ngirabatware avuga ko mu gihe cya Covid-19 ubwo abanyeshuri n’abarimu babo bari mu rugo ikoranabuhanga ryagobotse imitangire y’amasomo ku buryo iyo ritaba rihari uburezi bwari guhungabana bikomeye.

Agira ati “Ikoranabuhanga ryatumye tubasha kwegerana n’abanyeshuri kuko twari tunafite uburyo dushobora kuvugana, twifashishije imbuga zitandukanye twabashije kwita ku bana muri Covid-19.”

Mu kiganiro Ed Tech Monday cya Mastercard Foundation cyatambutse kuri KT Radio ababyeyi n’abarezi bagaragaje ko hari byinshi byakozwe kandi byatanze umusaruro mu ikoranabuhanga mu burezi igihe abana n’abarimu babo bari muri Guma mu Rugo kubera icyorezo cya COVID-19.

Umubyeyi witwa Samuel Nizeyimana avuga ko yari afite abana babiri biga ku bigo bibiri bitandukanye ariko umwana we w’imyaka 20 ikoranbuhanga ryamufashije cyane kudatakaza amasomo. Icyakora ngo undi mwana yagize ikibazo kuko ku kigo yigaho ryari ritarahagera.

Agira ati “Muri gahunda ya Mastercard Foundation umwana wanjye yabashije gukoresha ikoranabuhanga mu masomo ye nibwo twabonye akamaro kanini cyane ku ikoranabuhanga, ibyo byadufashije kuba utasanga umwana arangariye mu bindi ahubwo agasubiramo amasomo”.

Nizeyimana avuga ko hari undi mwana we utarabashije kubona ikoranabuhanga kuko ku kigo yigaho ntarirahagera agasaba ko na byo birebwaho ibigo bimeze nk’icyo na byo bikinjira mu ikoranbuhanga.

Origene Igiraneza wo mu kigo cya O’Genius Priorities avuga ko hifashishijwe ikoranabuhanga, bakoze urubuga rwa OG Panda rwatumye abana, abarezi n’ababyeyi babasha gufatanya kwita ku burezi mu gihe cya Covid-19.

Avuga ko iryo koranabuhanga ryabo ryanatumaga umwarimu ashobora kwereka abanyeshuri ibibera muri Laboratwari kandi bategeranye, agahamya ko ikoranabuhanga rizahindura uburezi bushaje ahubwo ibintu byose bikagendana n’igihe.

Agira ati, “Iri koranabuhanga twarishyizeho kubera ibibazo natwe twahuye nabyo igihe twari ku mashuri, ni ikoranabuhanga twashyizho ririmo amasomo asanzwe kugira ngo abana bacu n’urubiruko rwacu ruzabashe kwiga neza nta mbogamizi nk’izo twahuye na zo”.

Avuga ko imbuga z’ikoranabuhanga zigira akamaro kuko uretse koroshya uburyo bwo kugera ku mfashanyigisho zikenewe, binafasha gukoresha neza igihe.

Hari abana bacikanwe n’ikoranabuhanga. Bizagenda gute?

Nizeyimana avuga ko mu bigo byo mu cyaro hakigaragara ibibazo byo gukoresha ikoranabuhanga kubera ikibazo cy’ibikorwa remezo bidahagije haba ibijyanye n’imiyoboro ya interineti kuri mudasobwa, n’ikibazo cy’amashanyarazi atarakwira ku bigo byose.

Nizeyimana avuga ko ibyo bibazo bibashije gukemuka ababyeyi hafi ya bose bakwitabira gushaka ibindi bikenewe kugira ngo abana babo babashe kwegera ikoranabuhanga.

Igiraneza avuga ko urubuga rwa Genius Panda bashyizeho rwagize uruhare mu guhuza imfashanyigisho mu masomo agera ku umunani kandi nibura abarimu basaga 600 bakaba bamaze gusangira amasomo yashyizwe kuri urwo rubuga.

Avuga ko amasomo ajyanye na Siyansi nayo ashobora gukurikirwa kuri urwo rubuga ubundi abanyeshuri n’abarimu bagakuraho amasomo asanzwe mu nyandiko kandi hari uburyo bwo gusubiza abanyeshuri igihe bagize ibibazo.

N’ubwo ikoranabuhanga riri gushyirwamo imbaraga ariko ngo haracyari n’ikibazo cyo kumenya kurikoresha, kuko n’irihari ritabyazwa umusaruro uko bikwiye hakaba hakwiye gushyirwaho uburyo bwo guhugura abantu bakarikoresha nibura ahagaragaye ikibazo hakaba ari ho hashyirwa imbaraga.

Abanyeshuri kandi ngo bafite amahirwe menshi igihe bakoresheje ikoranabuhanga neza kuko babona umwanya wo kwivumburira byinshi birenze ibyo umwarimu ababwira.

Ku bijyanye no kuba ababyiyi bamwe nabo batazi gukoresha ikoranabuhanga ku buryo bayagona gufasha abana, Iragena asobanura ko icy’ingenzi atari ukumenya neza ibyo usobanurira umwana ahubwo no kumuba iruhande ukamugenzura uko akora ibyo ashoboye n’igitsure bimufasha gukoresha umwanya we neza.

Kurikira ikiganiro cyose hano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka