Ikizamini ngiro cya Leta cya Siyansi ntikizongera gukorwa uko byari bisanzwe

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta (NESA), bwatangaje ko ikizamini ngiro cya Leta cya Siyansi cyakorwaga n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, kitazongera gukorwa mu buryo cyakorwagamo.

Karakye avuga ko kuva batangira gutegura ibizamini bibanziriza ibya Leta bikorerwa ku mashuri byongereye ireme ry'uburezi
Karakye avuga ko kuva batangira gutegura ibizamini bibanziriza ibya Leta bikorerwa ku mashuri byongereye ireme ry’uburezi

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023, ubwo mu gihugu hose hatangizwaga ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ndetse n’ayisumbuye, byatangirijwe ku rwunge rw’amashuri rwa Kigali, ruherereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Ubwo hatangizwaga ibyo bizamini, Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko ubwitabire bw’abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza bwari ku kigero cya 99.9%, ndetse ko bahinduye n’imikorere y’ikizamini ngiro cya Leta cya Siyansi ku banyeshuri bo mu yisumbuye.

Yagize ati “Iyo ufashe abana biga mu ishuri rya Siyansi, ariko hatari ibikoresho byo muri Laboratwari, ni ukuvuga ngo nta mahirwe baba baragize yo gukora ayo masomo ngiro, kandi ikizamini ngiro cyajyaga gitegurwa mu kizamini cya Leta, cyabaga giteguye nk’uko ayo masomo aba ateguye, wasangaga abana batabashije gukora amasomo ngiro baratsindwaga cyane.”

Akomeza ati “Ubu rero icyo kizamini ngiro, cyo mu buryo bwo kujya muri Laboratwari gukora, nicyo kitazakorwa, ahubwo abanyeshuri bose bazakora icyo kizamini, nk’ikindi kiba kimeze nkacyo, ariko bakora banditse, baba ba bandi bari muri ya mashuri atarimo ibikoresho n’andi arimo ibikoresho bakagikora nk’ikizamini kimwe.”

Bamwe mu banyeshuri batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye ndetse n’icyiciro rusange, baganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, bayitangarije ko bagize umwanya uhagije wo kubyitegura, kandi ko nta kabuza ko bazabyitwaramo neza.

Hyacenta Iradukunda urimo gukora ibizamini bisoza ayisumbuye, avuga ko bagize igihe gihagije cyo kwitegura kandi ko nta kabuza ko bazabitsinda.

Yagize ati “Mbere bakibitubwira twumvise tugize ubwoba, ariko twagiye tuganira n’abarezi bacu bakadusobanurira, tuganira n’abagikoze batubwira ko aba ari ibintu bisanzwe. Turiteguye neza kandi twese dufite intego yo gutsinda.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Charles Karakye, avuga ko kuva batangira gutegura ibizamini bibanziriza ibya Leta ku rwego rw’Igihugu, bigakorerwa ku kigo cy’ishuri, hari umusaruro byatanze mu ireme ry’uburezi.

Ati “Impinduka zirahari, kuko mbere bataratangira gukora biriya bizamini bitegurirwa ku rwego rw’Igihugu bigakorerwa ku kigo cy’ishuri, twari tutarareba abana ngo tugende tubagereranya dukurikije uko bagenda bakora, cyangwa ibigo by’amashuri, ubu rero impinduka zirahari twagiye tuzibona.”

Abanyeshuri basoza ayisumbuye ntibazongera gukora ibizamini ngiro bya Leta, mu buryo nk'ubwo byakorwagamo
Abanyeshuri basoza ayisumbuye ntibazongera gukora ibizamini ngiro bya Leta, mu buryo nk’ubwo byakorwagamo

Abanyeshuri basoza icyiciro rusange biyandikishije gukora ibizamini bya Leta ni 131,535, barimo abahungu 58,005 n’abakobwa 73,530, mu gihe abasoza ayisumbuye ari 48,674, barimo abakobwa 27,367 hamwe n’abahungu 21,307.

Abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri nderabarezi (TTC), ni 3,994, barimo abahungu 1,708 hamwe n’abakobwa 2,286, mu gihe abiyandikishije bo mu mashuri y’Imyuga, Tekiniki n’ubumenyingiro ari 28,196, barimo abakobwa 12,967 n’abahungu15,229.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kureba amanota yicyareta 1105041322023

Bugenimana danny yanditse ku itariki ya: 14-09-2023  →  Musubize

Ariko Nesa namwe rwose, ahatari ibikoresho se hakwitwa ishuri rya siyansi gute ubwo nyine ni ishuri ry’ubumenyi si ishuri ry’ubumenyingiro.

ka yanditse ku itariki ya: 26-07-2023  →  Musubize

Twafurije ananyeshure ishya nohirwe

Sindayigaya callixt yanditse ku itariki ya: 25-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka