Ikigo Keza kigiye gutangirana abana 150 biga gukora Robo

Nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano 2019, u Rwanda rwemeje gutangiza umushinga w’icyerecyezo cy’imyaka 30, aho umwana w’Umunyarwanda azaba ashobora guhangana ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo mu guhanga udushya, mu ndimi, kandi abasha kwinjiza akayabo kubera siyansi n’ikoranabuhanga.

Hashingiwe ku rugero rw’umwana w’icyitegererezo, wahawe izina rya ‘Keza Nyiramajyambere’, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), Claire Akamanzi, yavuze ko hifashishijwe ikoranabuhanga, Keza azagira imyaka 30 afite Kompanyi yitwa Keza Heza LTD, izaba ishobora kumwinjiriza nibura ibihumbi 10 by’amadolari ya Amerika ku kwezi, kandi nibura ashobora guhemba abakozi 50.000 aho azaba yakira abakiriya 50.000 nk’ikigo Facebook.

Nyuma y’amezi abiri gusa icyerecyezo cya Keza Nyiramajyambere cyatangiye gushyirwa mu ngiro, ku bufatanye na Leta y’Ubuyapani, ahatashywe ikigo cya mbere mu Rwanda kizajya kigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga cyiswe ‘Keza Learning Centre’, kigiye gutangira kwigisha abana bato kuzaba impuguke mu ikoranabuhanga rigezweho, rizatuma bavamo abahanga kabuhariwe mu myaka iri imbere.

Ikigo Keza cyashyizwe mu Murenge wa Gikondo mu Mujyi wa Kigali, kikaba cyaratashywe ku mugaragaro n’Intumwa ya Leta y’Ubuyapani mu Rwanda, Ambasaderi Masahiro Imai, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bigenga mu burezi bwa siyansi bagera ku 10.

Iki kigo kizashyira imbere kwigisha ubumenyi bwo gukora no gukoresha za robo mu binyabuzima, ubuvanganzo n’umuco ndetse hazanashyirwamo ishuri ryigisha muzika, rikaba rifite ubushobozi bwo kwakira abana basaga 150 bafite hagati y’ikigero cy’imyaka 3-17.

Umuyobozi Mukuru wa Keza Centre, Mutsinzi Antoine, avuga ko abana bazahabwa ubumenyi mu bice bine, ari byo ikoranabuhanga, ibinyabuzima, ubuvanganzo na siporo, ibyo ngo bikazatuma baba indashyikirwa mu myaka 30 iri imbere.

Mutsinzi avuga ko kwakira abanyeshuri bihita bitangira, ababyeyi bifuza kuzana abana babo muri iryo shuri bakazajya bishyurira umwana amafaranga 5000frw ku masomo y’amasaha atanu cyangwa 10.000frw ku bifuza kumara umunsi wose mu kigo.

Avuga kandi ko ikigo giteganya gufasha ababyeyi bajyaga bohereza abana babo mu bigo by’imyidagaduro mu munsi ya wikendi, kuko Keza izashyiraho uburyo bw’imyidagaduro no kwigisha ibijyanye n’umuco byiyongera kuri ayo masomo yo gukora no gukoresha za robo.

Agira ati “Aho gufata umwana ukamujyana mu bigo by’imikino ubishyurira 5000frw ngo bakine gusa, byaba byiza ubazanye hano bakiga kandi barangiza amasomo bakidagadura uko bifuza”.

Ku bijyanye n’ababyeyi badafite ubushobozi bwo kwishyura ikiguzi cy’uburezi kuri iki kigo, Mutsinzi avuga ko bateganya gukorana na bimwe mu bigo by’amashuri byo mu Mujyi wa Kigali no mu byaro, ku buryo hajya hifashishwa ikoranabuhanga ryimukanwa mu gusanga abana aho bari ku bufatanye n’abanyeshuri ba ‘African Leadership University’ ( ALU) .

Harerimana Charles wazanye umwana we w’imyaka irindwi, Charlene Umutoniwabo, avuga ko azakora ibishoboka byose yitanga ngo umwana we w’umukobwa azavemo inzobere mu ikoranabuhanga rya za robo.

Agira ati “Ikoranabuhanga ni bwo buzima bw’abana bacu mu minsi iri imbere bitandukanye natwe, tugomba kubafasha bitabaye ibyo ubuzima buri imbere bwazabagora mu bice byose igihe ubuzima buzaba buhenze cyane ku bazaba batibona mu iterambere ry’ikoranabuhanga na siyansi”.

Ni iki abiga muri Keza bazasarura?

Abana bazagaragaza ubuhanga buhanitse mu kigo Keza bazahabwa amahirwe yo gukorana n’ikigo mpuzamahanga cy’impuguke mu ikoranabuhanga cyafunguwe mu Rwanda, gifasha abashakashatsi bakiri bato b’Abanyarwanda, cyatangijwe na ‘Worl-a global’ gishyigikira imishinga y’urubyiruko.

Ikigo 1000 Alternatives na Keza bazafatanya gusuzuma no gutyaza impano z’abana bazaba indashyikirwa mu masomo yo gukora no gukoresha za robo kugira ngo babe ari bo batangira gufashwa mu mishinga yabo izaba yatsinze.

Umuhuzabikorwa w’umushinga 1000 Alternatives, Ali Atman, avuga ko biteguye gutanga inkunga ishoboka mu guteza imbere ubuhanga bw’abana mu kuvumbura no gukuza impano bafashijwe n’impuguke, n’ubujyanama mu guteza imbere ubumenyi bwabo mu gutekereza imishinga myiza kandi y’icyitegererezo.

Ikigo Keza kitezweho kuba igicumbi y’ubuhanga mu gukora za porogaramu za mudasobwa no gutanga abahanga mu ikoranabuhanga, mu gihe u Rwanda rushyize imbere kwishakamo impuguke zarwo mu ikoranabuhanga, kugira impuguke mu gukora, gukoresha no kugenzura indege zitagira abapilote bazafasha gukora mu ishuri rizatangira umwaka utaha.

Kugira impuguke mu ikorabuhanga kandi bizafasha mu kongera imbaraga mu kwigisha ikoranabuhanga rya mudasobwa mu guhangana n’ibitero bishingiye ku itumanaho ry’ikoranabuhanga, ahateganyijwe ko ayo masomo yakongerwa mu nteganyanyigisho y’ikoranabuhanga mu mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ESE AYA MAFARANGA 5000 CYANGWA 10000 AZAJYA ATANGWA KU MUNSI CG NI KU KWEZI? MUMDUSOBANURIRE. NTUYE MU KARERE KA NYANZA NDIFUZA GUSHYIRA MO UMWANA WANJYE. MURAKOZE

Eric muvunyi yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka