Ikiganiro ‘Ed-Tech Monday’ kivuga ku guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi cyagarutse

Ed-Tech Monday ni ikiganiro gikorwa ku bufatanye na MasterCard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho kuri iyi nshuro kizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’ikoranabuhanga mu burezi bw’abana bakiri bato mu Rwanda.”

EdTech Monday ni umusaruro w’ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga (ICT), ku bufatanye na ICT Chamber Rwanda. Ikiganiro kikazibanda ku gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi n’imyigire mu Rwanda.

Ubusanzwe iki kiganiro kiba buri wa mbere w’ukwezi, kigatambuka mu Kinyarwanda kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Kugeza saa Moya, ndetse no ku muyoboro wa You Tube wa Kigali Today.

Icyo kiganiro muri uku kwezi giteganijwe ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022, saa kumi n’ebyiri hamwe n’umunyamakuru wa KT Radio, Ines Nyinawumuntu, aho azakira abashinzwe uburezi ndetse n’abahanga udushya mu ikoranabuhanga.

Icyo kiganiro kizitabirwa n’abatumirwa barimo, Gilbert Munyemana, Umuyobozi wungirije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana. Hari kandi Delphine Uwineza, Umuyobozi muri O’Genius Priority Ltd, Consolatrice Byiringiro, Umuhuzabikorwa muri KLab Rwanda na Joseph Mugabo, Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Lycée de Kigali.

Aba batumirwa bakazaganira ku kuntu abana bakiri bato bagomba gukoresha ikoranabuhanga nk’igikoresho gifasha imyigire mu Rwanda, guhanga udushya mu burezi bigezweho kandi bikenewe mu Rwanda, uruhare rw’abarezi na Guverinoma mu kurinda abana kuri Internet, ndetse n’imyaka umwana agomba kuba afite mu kwemererwa gukoresha Internet, n’ibindi bibazo bitandukanye.

Ababyeyi, Abarezi, Abanyeshuri, ndetse n’Abayobozi b’ibigo by’amashuri bakaba bararikiwe kuzakurikira icyo kiganiro cyo kuri uyu wa Mbere, aho bazasobanukirwa byinshi ku ngingo izaganirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka