Ikibazo cy’amafaranga y’ishuri cyatumye hamwe badatangira ishuri ku gihe

Mu gihe Minisiteri y’uburezi yagennye ko itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2019 ari ku itariki 14 Mutarama, hari umubare munini w’ibigo byo mu karere ka Musanze bitatangiye amasomo kuri uwo munsi kubera kubura abanyeshuri bahagije.

Umubare muke w'abanyeshuri niwo wabashije kugera ku mashuri bituma abayobozi bananirwa gutangira amasomo ku itariki yagenywe
Umubare muke w’abanyeshuri niwo wabashije kugera ku mashuri bituma abayobozi bananirwa gutangira amasomo ku itariki yagenywe

KigaliToday yanyarukiye mu bigo binyuranye by’amashuri ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 14 Mutarama 2019, itariki yari umunsi wo gutangira amasomo, isanga abana baragenda baza ari bake.

Bamwe mu babyeyi barerera muri ibyo bigo, bavuga ko kubura amafaranga y’ishuri byatumye haba ubukererwe, babuza abanyeshuri kujya ku mashuri mu gihe bakiyashakisha.

Umwe muri abo babyeyi utatangaje amazina ye, twasanze muri GSK (Groupe Scolaire Kigombe), yavuze ko kubura amafaranga y’ishuri iminsi mikuru yabigizemo uruhare, aho bamwe binejeje bibagirwa kuzigamira abana.

Ati “tuvuye mu minsi mikuru, twarayariye kuri Noheli tuyarya kuri Bonane, gusa mfite icyizere ko aboneka umwana akemererwa kwiga”.

Urayeneza Gaudence urerera muri ESSA-Ruhengeri ati “burya umuntu yinejeje mu minsi mikuru ariko akibuka kuzigamira abana ntacyo byaba bitwaye, gusa ujya kureba abana batatu wigisha kubagabagabanya amafaranga y’ishuri bukakunanira ugahitamo kuba ubarekeye mu rugo mu gihe ukiyashaka, iyo wohereje umwana nta minerivari bimutera ipfunwe kwiga bikamunanira kubera guhora bamusohora”.

Ahatunganyirizwa amafunguro hari hatumwe ESSA ishyirwa mu bifungwa ubu harasa neza
Ahatunganyirizwa amafunguro hari hatumwe ESSA ishyirwa mu bifungwa ubu harasa neza

Tuyishime Zilpa umucungamari mu ishuri rya GSK, avuga ko mu gihe bagitegereje abanyeshuri amasomo ashobora gutangira kuwa kane.

Ati “abana bagiye baza bakebake ubu turabategereje, buri gihe mu itangira ry’umwaka ababyeyi ntibubahiriza neza gahunda yitangira ry’amashuri kubera kubura minerivali, ubu hano dushobora gutangira mubyo kuwa kane”.

Muri ESSA Ruhengeri, bo batangiye amasomo n’ubwo mu ishuri hari abana bake cyane abandi bakagenda baza urusorongo, ubuyobozi buremeza ko ababyeyi barerera muri icyo kigo bakomeje kugaragaza ibibazo byo kubura minerivali.

Ikindi ngo cyadindije itangira ry’amasomo muri icyo kigo, ngo ni uburyo abana batamenye amakuru areba ikigo cyabo, ngo mu gusoza umwaka abana batashye bazi ko ikigo cyabo kishobora gufungwa nk’uko bivugwa na Basa Ngabo Jean, umuyobozi w’iryo shuri.

Muri GSK abanyeshuri baracyaza ku ishuri ,ababyeyi bakavuga ko bagishaka amafaranga y'ishuri
Muri GSK abanyeshuri baracyaza ku ishuri ,ababyeyi bakavuga ko bagishaka amafaranga y’ishuri

Ngo Minisiteri y’uburezi yari yashyize icyo kigo mu bigo 108 bitazemererwa kwakira abana nyuma yo gusanga hari ibidatunganye mu gikoni.

Agira ati “bavuye hano bazi ko ikigo kitazatangira uyu mwaka, nyuma yo gutunganya ahategurirwa ifunguro ry’abana,baje kutubwira ko kizatangira mu cyumweru gishize, niba baramenye ayo makuru nibyo ntaramenye,ubu turabarindiriye abamaze kuza ni 50%, erega na minerivali ni ikibazo gikomereye abaturage”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, bwo buvuga ko kuba abana bataragera ku bigo, ngo ni ikibazo cy’itinda ryo gushyira abana batsinze mu myanya ngo bamenye ibigo bazigaho nkuko bivugwa na Uwamariya Marie Claire umuyobozi w’akarere wungirije ufite amashuri mu nshingano.

Ngo icyo kibazo ubuyobozi bw’akarere buri kugikemura nubwo ngo n’ikibazo cya Minerivali nacyo kitoroheye ababyeyi, gusa ngo nta rirarenga hari icyizere cyuko abana bose baza kwiga.

Mu bigo byinshi byo mu karere ka Musanze, byagaragaye ko amasomo atigeze atangira, aho wabonaga abarimu biyicariye hanze bategereje ko abana baza akazi kagatangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka