Igihe kirageze ngo abiga muri INES Ruhengeri babyaze umusaruro ibyo bize

Abanyeshuri biga mu shuri rikuru INES - Ruhegeri baributswa ko igihe kigeze ngo bongere umuhate mu kubyaza umusaruro ibyo biga babigaragariza mu bikorwa bishingiye ku kwihangira imirimo no gutanga akazi ku bandi.

Bamwe mu bize muri INES Ruhengeri berekana ibyo bagezeho
Bamwe mu bize muri INES Ruhengeri berekana ibyo bagezeho

Ubu butumwa babuhawe ku wa gatanu tariki 30 Ugushyingo, mu gikorwa cyo gutangiza umwaka w’amashuri 2018-2019 muri iri shuri.

Abanyeshuri na bo bagaragaza ko bafite inyota yo gufata iya mbere mu gushyira mu ngiro ibyo biga binyuze mu kwishakamo ibisubizo badateze amaboko ku bandi.

NYIRANEZA Beatrice atunganya isombe akayumisha ku buryo ibikwa igihe gishobora kugera ku myaka ibiri kandi mu gihe itetswe igahira iminota 45.

Yagize ati: “Nkimara kurangiza muri iri shuri kubera ubumenyi nahakuye nashoboye guhita ntangira umushinga wo gutunganya isombe nkayumutsa; ibi bituma ibikwa igihe kirekire ku buryo abantu batagira impungenge zo kugira isombe mu gihe iba ari nke ku masoko cyane cyane mu gihe cy’izuba; ikindi ni uko uburyo bwo kuyitunganya nk’amafunguro abayirya bitabatwara igihe kinini mu kuyiteka’’.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri nawe yitabiriye uyu muhango
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri nawe yitabiriye uyu muhango

Uwitwa Musana Vivens yafatanyije na mugenzi we witwa Mahoro bakoze umushinga w’ubworozi bw’inkoko z’ubwoko bwa Loss 308 zitanga inyama mu gihe cy’ukwezi kumwe. Aba nk’uko babihamirije urubuga Kigali Today ngo babigezeho kubera amasomo ashingiye ku bumenyingiro bakurikirana mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri.

Agira ati: “Twatangiye uyu mushinga tugamije gufasha guhaza isoko ry’abakenera inyama, ubu dufite inkoko zisaga 300 zipima hagati y’ibiro bitanu na birindwi buri yose. Ibi byatumye dutanga akazi ku bandi bantu barindwi, ibi rero biradufasha kujyana n’icyifuzo igihugu gifite cyo gushishikariza abantu kwihangira imirimo itanga akazi’’.

Benshi bitabiriye umunsi wo gutangira umwaka w'amashuri muri iri shuri
Benshi bitabiriye umunsi wo gutangira umwaka w’amashuri muri iri shuri

Aba kimwe na bagenzi babo biga amasomo ashingiye ku kwihangira imirimo bamuritse ibikorwa bitanga akazi bamaze kugeraho. Umuyobozi w’ishuri rikuru rya INES Ruhengeri Padiri Dr Hagenimana Fabien avuga ko iri shuri rishyize imbere amasomo abyazwa umusaruro, ku buryo ategurira abayahabwa kugira ubushobozi bwo guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo bityo bakabasha kwiteza imbere n’igihugu kidasigaye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyaruguru JABO Paul ashima intambwe aba banyeshuri bagenda batera, agahamya ko hari icyizere ku hazaza habo.

Yagize ati: ‘’Birahimishije cyane kubona aba banyeshuri bumva neza ibikorwa byerekeza ku nyungu z’umuturage, bigenda bihura na gahunda ya made in Rwanda, ibintu bigakorerwa iwacu, kuba bageze no ku rwego rwo kongera agaciro k’ibihingwa byacu n’uburyo bwo kubyitaho mu gihe kirekire bizagira ingaruka nziza cyane’’.

Igikorwa cyo gutangiza umwaka w’amashuri wa 2018-2019 mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri gisanze abasaga 6000 ari bo bamaze kujya ku isoko ry’umurimo hirya no hino. Umushumba wa kiriziya gaturika diyosezi ya Ruhengeri Mgr Harorimana Vincent witabiriye iki gikorwa, yagaragaje ko biteguye gutanga umusanzu wo kurera umunyarwanda witeguye kubaka igihugu ashingiye ku bumenyi bufite ireme kandi bwubakiye ku bushakashatsi bufasha abantu kujya mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka