Igenzura rya Mineduc ryasanze hari abarimu batinya kuvuga icyongereza n’abatira ibidanago

Igenzura ry’imyigishirize mu mashuri ririmo gukorwa na Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ryateye abarimu bo ku bigo bimwe na bimwe gutirana ibidanago.

Dr Isaac Munyakazi, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye
Dr Isaac Munyakazi, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

Nk’uko abari muri iri genzura babigaragarije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, tariki ya 31 Mutarama, ngo kuba abarimu baba bazi igihe bazagenzurirwa, byagiye bituma abadafite ibidanago ari byo nyamunsi cyangwa se ‘journal/class diary’, na gahunda z’imyigishirize (répartition des matières/ scheme of work), babitira ku bigo baturanye.

Ibi byatumye hari abagiye bafata ibyo batiye ahandi, bagahinduriramo amazina yabo, rimwe na rimwe binahabanye cyane n’ibyo bo bigisha.

Hari n’ikigo basanze umuyobozi yarasinyiye umwarimu ko gahunda y’imyigishirize ye imeze neza, atabanje kwitegereza ngo ayirebe neza, nyamara na yo yari intirano.

Minisitiri Munyakazi yagize ati “Niba mwalimu atira ibidanago, no kwigisha ntiyigisha, kandi n’abana ntacyo babona.”

Ibi byabaye mu gihe nyamara mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira, Minisitiri Munyakazi yari yagiranye inama n’abayobozi b’ibigo, bakemeranywa ko bagiye gukorana n’abarimu ku buryo amashuri azatangira gahunda zo kwigishirizaho baramaze kuzirangiza.

Abayobozi b’ibigo bene aya makosa yagaragayemo basabye imbabazi ku bw’uburangare, banavuga ko bagiye kwisubiraho, maze Minisitiri Munyakazi ababwira ko ku wa mbere bazasubirayo kugenzura ko bikosoye koko.

Mu bindi iri genzura ryatangiye ku wa mbere tariki ya 28 Mutarama ryamaze kubona, harimo kuba hari abarimu batinya kuvuga icyongereza bakacyigisha mu Kinyarwanda, kuba hari aho usanga abana basiba cyane, no kuba ibikoresho by’umuziki ibigo byahawe hari ababibitse.

Hari n’ishuri ryisumbuye ryo mu Murenge wa Simbi (GS Simbi) basanze bataratangira kugaburira abanyeshuri kuva amasomo yatangira. Icyakora ngo kuko bari bazi ko bari busurwe batetse imboga, bashyira n’amazi ku ziko nk’aho bategereje akawunga ko kuza guteka kandi nta gahari.

Umuyobozi w’iri shuri yabajijwe impamvu, avuga ko uwagombaga kubazanira ibiryo yari yaratinze.

Uyu muyobozi yagawe kubeshya no kutagaragaza ikibazo afite kugira ngo afashwe kugikemura, maze Minisitiri Munyakazi asaba ubuyobozi bw’Akarere kugira icyo bukora hakurikijwe imyitwarire y’uyu muyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mubyukuri ibyo byaba ari ikibazo kutagaragaza ikibazo kw’uriya muyobozi. naho ibundi igihe wabuze uko ugaburira Abana wabimenyesha inzego hagashakwa Umuti. naho guceceka sibyo pe. ndabivaye cyane.

ikindi twasaba Reb nukugeza imfashanyigisho kubarimu kugihe kuko hari aho usanga Ababa biga isomo ntagitabo cyumunyeshuri na mwarimu.

ubwo mwalimu agakoresha imbaraga zidasanzwe kugira ngo abone icyo aha abana. hari nubwo utanga ikibazo bakavuga ngo birigukemurwa mugategereza mugaheba.

ibibazo biri muburezi nibyinshi nihashakwe ingamba kandi abarimu bazegerwe kuko nabo bazi ibibazo numuti wabyo. Batangas umusanzu wibitekerezo wimbitse.

Faustin Muhire yanditse ku itariki ya: 3-02-2019  →  Musubize

Birarashobo guhondura no guhuza scheme,cyane ko hari naho zitegurwa MU rwego rw’aksrere. Gusa minister, sgomba kumenya ko MU gihe chose umuntu yagiye MU kiruhuko atamenyeshejwe smashuri szigisha niriya bizakomeza kubaho cyane ko guhuza ibyigwa n’ongengabihe y’amashuri umuntu yakora umusi umwe NGO gutanga raporo yosura wakoze umusi umwe, nsmenye ko scheme iba irimo ibyo uzskora umwaka whose. Uwamubaza action plan y’umwska MU vyumweru kimwe ari MU mshugurwa, stekereza ko iyp yatanga iri consistent. Uriya MU hesdteacher, natinyuke agarahagaze ikibazo afite. MDI Ku gisenyi niga muri NUR, nsgeze GS simbi, higa abana benshi bo mimiryango ikenye yo muri huge na gisagara, abana ntibishyura, nyamara Reb izi neza igihe capitation na school feeding bibonekera, biriya bigo bikenye bitari boarding, made uri umushoramari ntowakorana nabyo. Let’s nishake uburyo kugsburira abana bikorwa neza ntawe uhutaye cyangwa NGO ahutazwe.

Karyugahawe yanditse ku itariki ya: 1-02-2019  →  Musubize

Erega bayobozi nkabo bajye beguzwa rwose pe ntacyo bakora

valentin yanditse ku itariki ya: 1-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka