Ifashishe "SMS" n’urubuga rwa REB umenye aho abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta boherejwe kwiga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaak, yatangaje ko abanyeshuri batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza, n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye bamaze guhabwa amashuri bazigamo.

Munyakazi Isaac yifurije imyiteguro myiza y'umwaka w'amashuri wa 2018 ababyeyi abanyeshuri n'abarezi
Munyakazi Isaac yifurije imyiteguro myiza y’umwaka w’amashuri wa 2018 ababyeyi abanyeshuri n’abarezi

Kureba ibigo abanyeshuri boherejwemo, ngo ni kimwe n’uburyo abanyeshuri barebaga amanota bagize muri ibi bizami nk’uko Munyakazi yabitangaje.

Yagize ati" Ubu mushobora kureba ibigo abana boherejwe kwigamo mu mwaka wa mbere ndetse n’uwa kane w’ ayisumbuye."

Yakomeje agira ati" Ni ukujya ku rubuga rwa REB (www.reb.rw) ukajya ahareberwa ibigo abanyeshuri boherejwemo ugashyiramo icyiciro umunyeshuri yigagamo (P6 ku mashuri abanza na s3 ku cyiciro rusange) gikurikiwe na kode ye ugahita ubona ikigo yoherejwemo."

Ubundi buryo bworoshye, ngo ni ukwandika P6 cyangwa S3 muri telefone ahandikirwa ubutumwa bugufi ugakurikizaho code y’umunyeshuri ukohereza kuri 489, maze ugahita umenyeshwa aho umunyeshuri yoherejwe.

Munyakazi yaboneyeho kwifuriza imyiteguro myiza yo gutangira umwaka w’amashuri wa 2018, abanyeshuri , ababyeyi ndetse n’abarezi muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Ko muvuga ko Umwana wabonye ayambere mumwohereza aho yasabye mukaba mwanjyaniye Umwana i kibeho kandi yarasabye lyce na fawe

Uwamungu Angelique yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

Ese mwigeze mugerageza kureba ikigo mukoresheje sms ??? Ntibikora peeee. abanyamakuru mujye mwandika mubanje kugerageza.murakoze

Rwego yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

Ibyo mutubwira ntabwo bikora. Kuri SMS ntibikunda. Kuri REB nta mwanya wo kureba ikigo uriho. Mutwihutirije iryo koranabuhanga tubone uko twitegura, Murakoze,

shemayves yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

ibi rwose birakunda haba kuri SMS cg kuri Internet. bravo kuri REB rwose ikoranabuhanga murakataje

UMUBYEYI yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka