IFAK yahuye n’ibiyijegeza byinshi, ariko yakomeye ku muco wo kurera umuntu wuzuye
Nkuranga Alphonse wize mu ishuri ryisumbuye rya IFAK (Institut de Formation Apostolique de Kimihurura) riherereye ku kimihurura mu Karere ka Gasabo, yatangaje ko iri shuri ryanyuze mu bihe bikomeye byashoboraga gutuma ridindira, ariko ashimira cyane Umuryango w’Abasereziyani warishinze ko n’ubwo ryahuye n’ibirijegeza, ritatezutse ku nshingano yo kurera abana buzuye mu mico, mu myifatire no mu bumenyi.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, mu muhango w’uruhurirane rw’ibirori byo kwizihiza imyaka 62 iri shuri rimaze rishinzwe, wahuriranye no kwizihiza Umunsi mukuru wa Mutagatifu Don Bosco, abasereziyani bashinze iri shuri bakomokaho.
Ishuri rya IFAK ryatangijwe n’Abasereziyani mu 1964 ritangira ryitwa College Notre Dame ryigisha abahungu gusa. Mu Mwaka w’amashuri wa 1979-1980, nibwo ryiswe IFAK, rikaba ryari rifite mu nshingano gutanga uburezi n’uburere, ariko rinatoza abaryigamo umuco wo kwitangira Kiliziya, bakaba bavamo Abapadiri.
Mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, Nkuranga Alphonse yavuze ko iri shuri ryateshejwe agaciro mu rwego rukomeye, ku buryo nyuma ya Jenoside yagarutse kurisura agakubitwa n’Inkuba.
Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye niga mu mwaka wa gatanu. Jenoside ikirangira narahasuye nsanga ni ahantu hateshejwe agaciro, hababaje, hasigaye harabaye ikigo cy’abaganga batagira Umupaka (Medecins Sans Frontières) bituma mba nk’uzinutswe kwiga.”
Nkuranga ashimira abasereziyani ko nubwo IFAK yaciye mu bihe nk’ibyo bikomeye, batayiretse burundu, ahubwo mu 1996 bongeye kuyibyutsa kandi igakomeza kwigisha abana b’Abanyarwanda, ibaha ubumenyi bushingiye ku ndangagaciro za Kinyarwanda zirema umuntu wuzuye.
Padiri Ntirenganya Jean Bosco uyobora iri shuri rya IFAK, na we yagarutse ku mateka y’iki kigo, agaragaza akaga ryahuye na ryo mu 1994, ariko ashimira ababyeyi n’abafatanyabikorwa ko ryongeye kuzuka ubu rikaba ryizihiza imyaka 62.
Yagize ati “Mu 1994 iri shuri ryarahungabanye, abafatanyabikorwa baricwa abandi barahunga, ishuri rirasahurwa, ku buryo ryari ribabaje nk’uko Nkuranga yabigarutseho.”
Padiri Ntirenganya Jean Bosco yashimiye cyane Padiri Gatete Innocent wayoboye iri shuri imyaka isaga 10 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amushimira ko ibihe bikomeye yayoboyemo iri shuri, yongeye kuriha umusingi ukomeye, rikigenderaho kugera uyu munsi ryizihiza imyaka 62.
Ibi birori byasusurukijwe n’abana baryigamo ndetse n’abato biga mu mashuri abanza n’ay’incuke arishamikiyeho. Ubuyobozi bw’iri shuri ndetse n’abaryizeho bari bahagarariwe na Nkuranga Alphonse, bahize ko bagiye gukora ibishoboka byose bagashaka uburyo bakubakira amacumbi abana b’abakobwa baryigamo, kugira ngo na bo bajye boroherwa no kugera ku ishuri nk’uko bimeze ku bahungu bo bafite amacumbi muri iki kigo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|