Icyegeranyo: Ingaruka za COVID-19 ku mashuri makuru na kaminuza zigenga mu Rwanda

Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhangayikisha abatuye isi, zimwe muri serivise zigafungwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo, mu bigo byibasiwe n’ingaruka z’icyo cyorezo birimo n’amashuri Makuru na za Kaminuza.

ULK ngo ntizigera isubika amasezerano yagiranye n'abakozi
ULK ngo ntizigera isubika amasezerano yagiranye n’abakozi

Hagati mu kwezi kwa Werurwe 2020, nibwo hafashwe icyemezo cyo gufunga servise zinyuranye zirimo n’amashuri, aho byabaye ngombwa ko abanyeshuri bose basubira mu miryango yabo.

Ku itariki 30 Mata 2020, mu itangazo ry’Inama ya Guverinoma, nibwo mu myanzuro yafashwe hemejwe ko amashuri yose mu Rwanda akomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

Uko gufunga kw’amashuri bitewe n’icyo cyorezo, ni ikibazo cyashegeje zimwe muri Kaminuza zigenga, aho zatangiye guhagarika amasezerano y’abakozi, ndetse zimwe zihitamo kubasezerera bitewe n’ikibazo cy’ubukungu bwahungabanyijwe n’icyo cyorezo, mu gihe abakozi ba Kaminuza za Leta bo bakomeje guhembwa.

Mu gushaka kumenya neza uburyo Kaminuza zigenga zihagaze muri iki gihe, Kigali Today yegereye abayobozi ba zimwe muri izo Kaminuza, bagaragaza uburyo bugarijwe n’ikibazo cy’ubukungu mu mezi akabakaba atatu badakora.

ULK

Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ni imwe muri Kaminuza n’amashuri makuru yigenga zihanganye n’icyo kibazo, aho ubuyobozi bwayo bukomeje gutanga ihumure mu bakozi bayo, bubizeza ko batazigera bahagarikirwa amasezerano.

Prof. Rwigamba Balinda yahumurije abakozi ba ULK ababwira ko Kaminuza itazasubika amasezerano y'akazi
Prof. Rwigamba Balinda yahumurije abakozi ba ULK ababwira ko Kaminuza itazasubika amasezerano y’akazi

Mu nama yo ku itariki 04 Gicurasi 2020 yahuje abakozi bahagarariye abandi muri iyo Kaminuza hagamijwe kwigira hamwe uburyo bwo gusaranganya ubwizigame bwabo muri ibi bihe, Umuyobozi w’Icyubahiro wa ULK Prof. Rwigamba Balinda yabwiye abitabiriye inama, ko ULK itazigera ihagarika abakozi.

Yagize ati “Nta mukozi n’umwe muri ULK uzirukanwa cyangwa ngo habeho gusubikwa kw’amasezerano y’akazi. Turakomeza gusaranganya ubwizigame buhari, kugira ngo turebe ko twasimbuka ibi bihe bitoroshye byatewe n’icyorezo cya COVID-19. Abakozi bafasha ikigo mu mirimo iciriritse bahembwa amafaranga atarenze ibihumbi 150, umushahara wabo ntuzagabanywa”.

Ni ijambo ryashimishije abakozi banyuranye muri Kaminuza, aho bijeje Prof. Rwigamba gukomeza gukorana umwete bateza imbere ULK.

INES-Ruhengeri

Mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, nubwo na ryo ryagezweho n’ingaruka za COVID-19, ni ishuri ritigeze rihagarika abakozi baryo aho rikomeje kubitaho no kubafasha.

Umuyobozi w’iryo shuri, Padiri Dr Hagenimana Fabien aganira na Kigali Today, yagize ati “Twebwe mbere yo gufata icyemezo twatekereje mbere na mbere ubuzima bwa Kaminuza, iyo bavuze kaminuza utekereza umunyeshuri, ugatekereza abashinze Kaminuza, ugatekereza abakozi n’igihugu nyiri izina. Ubwo rero, twasanze nta muntu ugomba kumvikana ko ubuzima bwa Kaminuza butamureba”.

Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri
Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri

Padiri Hagenimana avuga ko nta mukozi wa INES-Ruhengeri uzagira ikibazo cy’inzara, ati “Ku birebana n’abakozi, twashatse uburyo tuborohereza kugira ngo ejo batazaba batonze umurongo bari gushakisha, basabiriza cyangwa imiryango yabo yabuze uko yifata, duhitamo uburyo bwo kubaguriza ndetse no kubaha udufaranga tw’ingoboka twatuma ingo zabo zigira amahoro”.

Arongera ati “Rero igice kimwe kizaba ari ukubaguriza, ikindi ari ukubagoboka, noneho nibagaruka bishyure igice gitoya ikindi kizabe ari icyo kubafasha. Twabikoze tumaze kuvugana n’abakozi, nta mukozi wa INES uzicwa n’inzara, uzabura amafaranga yo kwifashisha kugeza igihe tuzaba twatangiye kongera guhemba mu buryo bwa 100%. Ariko ubu turi ku kinyejana cyo hasi, kugira ngo abakozi babeho nk’uko n’ibindi byose byahagaze, ubu turi gushakisha uburyo twaramuka kurusha kujya mu yindi mishinga twari dusanganwe”.

Umuyobozi wa INES-Ruhengeri yavuze kandi ko icyorezo cya coronavirus cyakomye mu nkokora iterambere ry’iyo Kaminuza, aho muri miliyari zigera muri eshatu ishuri ryakoreshaga mu gihe cy’umwaka, hajemo icyuho cy’amezi asaga atanu ishuri rigiye kumara ridakora.

Yasabye Leta kuzirikana Kaminuza zigenga, byaba na ngombwa zikabona ubufasha bunyuranye, kwaba ukugabanyirizwa imisoro ku mishahara y’abakozi n’ubwishingizi, dore ko ku mafaranga abakozi bahembwa, usanga imisoro itwara agera kuri 40%.

ICK

Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), na ryo riri mu mashuri makuru na za Kamizuza yahungabanyijwe na COVID-19, aho ryasubitse amasezerano n’abakozi baryo mu buryo bumvikanyeho.

Umuyobozi w’’iryo shuri Padiri Dr Balthazar Ntivuguruzwa, yabwiye Kigali Today ko iryo shuri nubwo ryasubitse amasezerano y’abakozi, ishuri ritigeze ritererana abakozi baryo.

Padiri Balthazar Ntivuguruzwa, Umuyobozi wa ICK
Padiri Balthazar Ntivuguruzwa, Umuyobozi wa ICK

Ati “Natwe twasubitse amasezerano, erega biragoye! Abakozi hari ukuntu twatinze kubaha umushahara w’ukwezi kwa kane tubishyura mu kwezi kwa gatanu, ubwo wenda bari kuducunga neza.”

Ati “Turi gukomanga hirya no hino, dufite aba Partenaires (abafatanyabikorwa) batari bake, uretse ko na bo Covid-19 yabakozeho nk’ikibazo kiri ku isi hose, ariko twarabandikiye tubasaba ubufasha. Turategereje ibyo ari byo byose hari akantu kazagenda kaboneka turateganya kugenda duhuhiramo abakozi”.

Institut Catholique de Kabgayi (ICK)
Institut Catholique de Kabgayi (ICK)

Padiri Ntivuguruzwa, yavuze ko bakurikirana abakozi babo mu rwego rwo kumenya ubuzima babayemo, no kwirinda kubatererana.

Ati “Abakozi bo turavugana, hari komite ishinzwe abakozi iyo bagize ikibazo turabimenya, n’ubu hashize ibyumweru bibiri tuvuganye, bigitangira nabwo naboherereje ubutumwa bubahumuriza bubabwira ko atari ukubasuka hanze, ko atari ukubirukana ko bagomba kwihangana kuko ari ibibazo by’isi yose.

Ikindi nababwiye ni uko natwe tuticaye, turimo kugenda dukomanga hirya no hino kandi na Diyoseze yacu ikomeza kugenda idutera ingabo mu bitugu nk’uko bamye babikora, nkaba nizera ko n’ubwo batazajya babona umushahara, ariko ko hari akantu tuzajya tubahuhiramo gatuma batabura icyo bafungura”.

Arongera ati “Ikindi burya abakozi bacu ntabwo ari abacanshuro, ICK burya, yego ntabwo ari ukwivuga neza ariko burya dukora nka famille (umuryango). Ubona abakozi bafite ikintu cyo kwihangana bakavuga bati reka twihanganire umuryango wacu. Barangwa no kwihangana no gukunda ICK nk’urugo rwabo, no muri discours dukoresha ijambo “Urugo”, ku buryo ubona ko ibibazo ishuri rifite bitareba gusa ubuyobozi, ko na bo bibareba aho bavuga bati ntaho ubuyobozi budukinga, ntabwo barya bonyine ngo baducure. Kuva na mbese abakozi ba ICK bagenda bayihihibikanira nk’urugo rwabo, nka famille nka Communauté yabo, icyizere ndagifite mpereye uko bagiye bakorera ishuri mu bihe byashize”.

UTB

Muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB), ibibazo biracyari bike, ngo nubwo amasezerano ya bamwe mu bakozi bayo yasubitswe, ngo abakozi baracyafashwa na Kaminuza, ndetse abenshi bakaba bakomeje n’akazi kabo mu kwigisha binyuze mu burya bw’ikoranabuhanga (Online).

UTB imaze gushyira ku isoko ry'umurimo umubare munini w'abanyeshuri bize Ubukerarugendo n'ikoranabuhanga
UTB imaze gushyira ku isoko ry’umurimo umubare munini w’abanyeshuri bize Ubukerarugendo n’ikoranabuhanga

Mu kiganiro Umuyobozi w’iryo shuri Dr Kabera Callixte yagiranye na Kigali Today, yagize ati “Muri UTB turaho turakomeye. Yego ibibazo ntaho bibura, ibibazo ntawe byasubije inyuma kuko nk’abandi bose ku itariki 16 Werurwe twahagaritse amashuri, gusa nk’uko twari twaratangiye kwigisha twifashishije ikoranabuhanga (Online) muri 2016, ku itariki 29 Werurwe 2020 byaratworoheye guhita dutangira dufasha abanyeshuri kwigira Online kugeza n’ubu”.

Uwo muyobozi yagarutse ku masezerano ishuri ryagiranye n’abakozi, avuga ko abakozi bake ari bo basubitse amasezerano.

Ati “Ni abakozi bake twabaye dusubitse contracts zabo ariko ntitwazihagaritse, hari abakozi bigisha online, abakozi bacu turi kumwe n’uwo dukeneye turamuhamagara akaza ku kazi. Twari dusanzwe dufite n’ikigega gifasha abakozi, ubu gikomeje kwifashishwa, nta kibazo turagira”.

UTAB

Kaminuza ya UTAB, nubwo na yo ngo yashegeshwe n’ihagarikwa ry’amashuri, ivuga ko ibanye neza n’abakozi bayo aho hafi ya bose bahisemo gukomeza akazi bigisha mu buryo bwa online, badategereje umushahara kugeza ubwo amasomo azaba asubukuwe.

Ni byo Kigali Today yatangarijwe n’Umuyobozi wa UTAB Dr Ndahayo Fidèle, wavuze ko Kaminuza idafite ingengo y’imari yo guhemba abakozi.

Yagize ati “Kuba ishuri ritakira abanyeshuri, byatumye ritabona amafaranga yo guhemba abakozi bayo, aho ubu guhera ku itariki ya 01 Gicurasi 2020, abakozi bose ba UTAB biyemeje gukora nta mushahara kugeza igihe Kaminuza izongera gufungurira abanyeshuri bakagaruka. Muri icyo gihe abakozi biyemeje gukora bitanga, na Kaminuza kandi ikomeje gushaka uburyo bwo kugira ngo serivise za ngombwa (Internet, umuriro, umutekano, isuku…) zikomeze gukora, no gutanga ubufasha ku bakozi bayo hashingiwe ku mikoro y’ikigo”.

Nk’uko umuyobozi wa UTAB akomeza abivuga, ngo indi nkunga bategereje ni ukwegera ikigo cyashyizweho na Leta cyo gufasha ibigo by’ubucuruzi n’amashuri yigenga byagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 kugira ngo haboneke uburyo bwo gufasha abakozi.

UNILAK

Ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 zageze no muri UNILAK, aho kugeza ubu yamaze gufata umwanzuro wo gusezerera abakozi bayo hasubikwa amasezerano.

Mu itangazo ubuyobozi bw’iryo shuri bwasohoye ku itariki 4 Gicurasi 2020, ryamenyeshaga abakozi bose b’iyo Kaminuza ko bahagarikiwe amasezerano, kugeza ubwo amashuri na Kaminuza bizaba byongeye gufungura.

Ni itangazo rigira riti “Hashingiwe ku bibazo by’ubukungu ikigo kirimo, bitewe n’uko nta mafaranga yishuri yinjira mu kigega mu gihe abanyeshuri bataremererwa gusubira mu mashuri, ubuyobozi bwa UNILAK bubabajwe no kumenyesha abakozi bayo bose ko amasezerano y’akazi bari bafitanye na Kaminuza asubitswe, guhera tariki ya 4 Gicurasi 2020 kugeza igihe Leta y’u Rwanda izatangariza ko amashuri na za Kaminuza bifunguwe”.

UNIK

Kaminuza ya Kibungo (UNIK), na yo ni imwe muri kaminuza n’amashuri makuru yamaze guhagarika abakozi muri ibi bihe bitoroshye bya COVID-19, aho ku itariki 15 Gicurasi ubuyobozi bw’iyo Kaminuza bwamenyesheje abakozi ko amafaranga yo kubahemba atakiboneka, kuko ishuri ritacyakira abanyeshuri.

Umuyobozi w’iyo Kaminuza Prof. Karuranga Egide, avuga ko icyemezo bafashe cyo gusezerera abakozi ari uburyo bwo kwirinda kubarirwa imishahara ku bantu badakora.

Prof. Karuranga Egide Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo
Prof. Karuranga Egide Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo

Yagize ati “Icyo twakoze ni uguhagarika amezi kugira ngo adakomeza kwiyongera ntacyo dufite cyo guhemba abakozi, nta gikurikiraho twese turagenda dutegereze igihe Leta izasubukurira cyangwa izadufashiriza. Abakozi bose ntibatashye kuko hari umutungo w’ikigo uzakomeza gucungwa, amazu, umuriro…, ntabwo wavuga ngo abantu bose nibagende wabisigira nde se?”

Arongera ati “Ntabwo wakomeza kubeshya abantu ngo uzabahemba, ubuse amezi atanu wabahemba iki, twategereje iminsi 15 ivamo 15 yindi, irongera ivamo 15 yindi, dukubita amezi abiri. Ubundi umushahara ni ikiguzi cy’umurimo wakozwe, none abantu bamaze amezi abiri badakora. Icyo ni ikibazo cy’isi yose. Ntacyo mbizeza ibibazo tubisangiye na Leta, ubundi se ko Leta yahaye abantu kawunga ntiwabibonye?, natwe nibaduha kawunga tuzayifata.Turakomeza gukora ubuvugizi ni byo dusigariyeho. Ntiwabonye ibintu bya kawunga batanze se? ariko twe ntiyatugezeho”.

Kaminuza ya Kibungo(UNIK)
Kaminuza ya Kibungo(UNIK)

Mu bibazo abayobozi b’ayo mashuri makuru na Kaminuza zigenga bakomeje guhurizaho, ni ugusaba Leta ubufasha mu gihe byagiye bigaragara ko zifite uruhare runini mu iterambere ry’uburezi bw’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka