Iburasirazuba: Biyemeje kugarura mu ishuri abanyeshuri 10% bataragaruka

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko 10% by’abana bagombaga kuba bari ishuri batari barisubiramo.

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020 mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Gatsibo, ahagaragajwe imihigo mishya Akarere gaheruka gusinyana na Perezida wa Repubulika.

Guverineri Mufulukye arasaba abayobozi b'imidugudu n'amasibo gushaka abana bataragaruka ku ishuri bakagarurwa byihuse
Guverineri Mufulukye arasaba abayobozi b’imidugudu n’amasibo gushaka abana bataragaruka ku ishuri bakagarurwa byihuse

Mu butumwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yabagejejeho, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye cyane cyane ab’imidugudu kujya gushakisha abana batarasubira ku ishuri.

Avuga ko kugeza ubu abana bari ku ishuri ari 90% by’abagombaga kuba bahari mu gihe 10% batararisubiramo.

Ati “Nagira ngo mbibutse ko abana bagomba kuba bari ku ishuri ntabwo bose baragaruka turi kuri 90% ni ukuvuga haracyari 10% ritari ryasubira ku ishuri, abo bana turabashaka, bayobozi b’imidugudu muve hano mugenzure imidugudu n’imiryango abana batari bajya ku ishuri kandi umwaka wabo waratangiye kwiga mubagarure ku ishuri.”

Guverineri Mufulukye avuga ko umwana yakabaye ari mu rugo mu gihe cy’ibiruhuko gusa cyangwa arwaye ariko nabwo akaba akurikiranwa n’abaganga.

Yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Gatsibo guhagurukira ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda kigacika ndetse n’ababasambanya bagafatwa bagahanwa.

Ariko nanone avuga ko mu gihe habaye ikibazo umwana agaterwa inda bidakwiye ko ahagarika ishuri burundu.

Agira ati “Tubarinde inda ariko n’uwagize ibyago agomba gusubira mu ishuri, ntidushaka kumva ngo ari aho mu muryango baramwihoreye ubwo barindiriye ngo azageze ya myaka ashyingirwe, ntabwo bishoboka. Turabasaba ko mu mihigo yanyu hasubiramo kurengera abana bacu, abangavu.”

Muri iyi nama mpuzabikorwa, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize ubuhinzi bwateye imbere kuko bwinjirije abaturage amafaranga y’u Rwanda miliyari 33 na miliyoni 800 mu gihe ubworozi bwinjije miliyari hafi eshatu.

Yongeyeho ko mu rwego rwo kurushaho kugabanya umusaruro wangirika, ubu hamaze kuzura ubwanikiro 98 ndetse n’ubuhunikiro butatu kugira ngo abaturage babone aho banika umusaruro wabo ndetse no kuwuhunika.

Umurenge wa Gasange utaragiraga umuriro w’amashanyarazi umwaka w’ingengo y’imari ushize usize abaturage baho batangiye kuwubona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka