Ibizamini bya Leta biteganyijwe gutangira mu byumweru bitatu

Niba ntagihindutse, ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza biteganyijwe mu byumweru bitatu biri imbere, nyuma bikurikirwe n’ibizamini by’abasoza icyiciro rusange (O’ Level) , uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye ndetse n’iby’abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro. Ni ibizamini bizaba bije nyuma y’uko abanyeshuri babanje kubitegereza igihe kinini, kubera ko amasomo yabanje guhagarikwa bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Inama y’igihugu ishinzwe gukurikirana ibizamini (National Examinations and Schools Inspection Authority ‘NESA’), abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza amashuri abanza muri uyu mwaka wa 2021, ni 254.678, mu gihe mu mwaka wa 2019 bari 286.087, bivuze ko umubare w’abanyeshuri waganutseho 11% . Biteganyijwe ko ibizamini by’abasoza amashuri abanza bizakorwa guhera tariki 12 -14 Nyakanga 2021.

Bahati Bernard, umuyobozi mukuru wa NESA, yavuze ko ubwo amashuri yongeraga gufungurwa mu kwezi k’Ugushyingo 2020, hari abanyeshuri batigeze bagaruka ku ishuri bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2021, Akarere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, katanze raporo igaragaza ko abanyeshuri bagera ku 2000 bo mu mashuri abanza batagarutse ku ishuri ubwo amashuri yari afunguwe.

Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yagize ati, “Twagombye gukorana twese, tukamenya aho abo bana baherereye. Uyu ni umukoro kuri buri mufatanyabikorwa mu burezi”.

Muri icyo gihe n’ubundi, Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, ko katanze raporo igaragaza ko hari abanyeshuri bagera ku 1.658 bo mu mashuri abanza batagarutse ku ishuri, ubu ngo bakaba baratangiye ubukangurambaga bwo kubashakisha.

Umwe mu barimu bo ku ishuri ribanza rya Kambyeyi mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo witwa Joseph Kagina yagize ati “Abanyeshuri bamwe bibwiye ko bakuze cyane ku buryo batagaruka mu mashuri abanza, bityo biyemeza kuva mu ishuri.”

N’ubwo hari ibibazo by’icyorezo cya COVID-19 ariko biteganyijwe ko n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bazakora ibizamini bya Leta. Ibizamini bya Leta ku basoza icyiciro rusange biteganyijwe ko bizatangira tariki 20 - 27 Nyakanga 2021, bikazakorwa n’abanyeshuri bagera ku 122.320 mu gihe abakoze icyo kizamini mu mwaka w’amashuri wa 2019 bari 119,932, umubare w’abazakora icyo kizamini wiyongereyeho 2% ugereranyije umwaka wa 2019 n’uwa 2021.

Ibigo bizakorerwamo ibyo bizamini na byo ngo byarongerewe biva kuri 489 bigera kuri 547.

Abazakora ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2021, ubu bagera ku 52.145.

Abiga ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro ( Technical and Vocational Education and Training ‘TVET’), bo batangiye ibizamini bijyanye no kugaragaza mu bikorwa ibyo bize (practical examinations) guhera tariki 14 Kamena bakazageza tariki 3 Nyakanga 2021.

Mu mashuri ya TVET, abazakora ibizamini bya Leta uyu mwaka wa 2021, bagera ku 22.910, bakazakorera muri sentere z’ibizamini zigera ku 149.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Nakoze candidalibure ndashaka mumenyeshe Aho site yomukarere ka nyarugenge abakandidalibure bazakoreramo iherereye

Mukamana phoibe yanditse ku itariki ya: 7-07-2022  →  Musubize

Nakoze candidalibure ndashaka mumenyeshe Aho site yomukarere ka nyarugenge abakandidalibure bazakoreramo iherereye

Mukamana phoibe yanditse ku itariki ya: 7-07-2022  →  Musubize

ndashaka kureba amanota yibizami Ni byaret byamashuri abanza

Mugisha ines yanditse ku itariki ya: 12-09-2021  →  Musubize

Nanjye ndabaza ikibazo. Niryari abanyeshuri bazatangira amasomo atangira igihembwe cyambere yicicyyiro rusange nayisumbuye na tvt muri 2022 nyuma yuko abanyeshuri bakoze ikizamini cya leta babonye amanota yabo bakoze 2020-2021?

Dusabimana Gad yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Njyewe ntagitekerezo mfitte
ahubwo mfite ikibazo kigira kiti:
<> Muraba Mukozeee

Niyomuhoza Jean Dedieu yanditse ku itariki ya: 21-08-2021  →  Musubize

Ikibazo ngirango mbaze niki ese nikuyihe Tarik Ibizami bisoza umwaka bizasohokeraho? Murakoze

Ndayisenga emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-09-2021  →  Musubize

Njyewe ndi umunyeshuri twarangije ikizamini cya leta. Nagirango mbabaze igihe amanota yacyo azasohokera.

MURAKOZE.

Shema yanditse ku itariki ya: 14-08-2021  →  Musubize

Njyewe ndi umunyeshuri twarangije ikizamini cya leta. Nagirango mbabaze igihe amanota yacyo azasohokera.

MURAKOZE

Shema yanditse ku itariki ya: 14-08-2021  →  Musubize

ahaaaaa
ntabwo byoroshye pe
kwiga kubu nihatari
kubera ibihe tugezemo
gutsinda nahamana
kubera imihindagurikire yibihe tuzakora ryari go twitegure

iyakaremye j.m.v yanditse ku itariki ya: 8-07-2021  →  Musubize

Nonex muri ikigihe abanyeshuri bari murugo bitegura ntabwo mwabamenyesha igihe bazakorera ibizami bakitegura

Alias yanditse ku itariki ya: 1-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka