Ibizami bisoza amashuri abanza bishobora gukurwaho

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangiye gusuzuma umushinga wo gukuraho ibizami bisoza amashuri abanza bizwi nka “Exetat”, abanyeshuri bakajya barangiza amashuli abanza bahita bakomereza mu yisumbuye.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Isaac Munyakazi, atangiza ibizami bya leta bya 2017
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, atangiza ibizami bya leta bya 2017

Iyo gahunda ubwayo ngo ntaho ihuriye n’ireme ry’uburezi ahubwo igamije gufasha iyo Minisiteri kurengera ingengo y’imari igera muri miliyari 3.7Frw zikoreshwa buri mwaka mu gutegura ibyo bizamini.

Minisitiri w’Uburezi Eugene Mutimura yabimenyesheje inteko y’Abadepite, ubwo yabagezagaho umushinga w’ingengo y’imari ya 2018/2019 n’integuzamushinga ya 2018/19-2020/21.

Yagize ati “Gukuraho ibizami bisoza amashuri abanza, dutekereza ko ari ikintu cyatekerezwaho mu minsi iza, kuko hari ibihugu byateye imbere,bireka abanyeshuri bagakomeza nta bizami bakoze kandi uburezi buhagaze neza.”

Minisitiri Mutimura yavuze ko gukuraho ibyo bizami bitazarengera amafaranga yakoreshwaga, kuko bizongera umubare w’abanyeshuri bakomeza mu mashuri makuru kugeza ku 100%, kuko kuri ubu ugeze kuri 75%.

Gusa bamwe mu barezi basanga gukuraho ibyo bizami bizabangamira ireme ry’uburezi, nk’uko byemezwa na Prof Wenceslas Nzabalirwa, wahoze ayobora Kaminuza y’Uburezi (KIE).

Ati “Hari uburyo bishobora gukorwa. Harimo gukomeza gahunda y’ibizami bya leta ariko hagakazwa uburyo abanyeshuri bigamo bushobora kubaha ubumenyi bukenewe cyangwa hagakomeza isuzuma ryafasha kwigisha abana ku buryo ubumenyi bwabo budapimirwa ku kizami cya leta.”

Prof Nzabalirwa avuga ko leta iramutse isanze ibizami bya leta bitagikenewe, yasabwa gushyiraho isuzuma ku buryo nibura hari amanota ari hejuru umunyeshuri yasabwa kugira, kugira ngo uwo ari we wese atimurwa kandi atabishoboye.

Patrick Murenzi uhagarariye abarimu mu ishuri ribanza rya Remera Academy, we agira ati “Kuri buri cyiciro umunyeshuri agomba kwerekana ko abifitiye ubushobozi kugira ngo abashe kwimuka, ni yo mpamvu tutagomba kwirengagiza ibizami bya leta.

“Ariko leta nisanga ari ngombwa ko ibizami bivaho, bizadusaba guhindura imyigishirize yose ariko usange bigabanije umuhate wo gutsinda washyirwaga mu banyeshuri.”

Andre Twagirayezu wigisha mu ishuri rya Horizon riherereye i Kabuga, avuga ko n’ubundi kwimura abanyeshuri bisa nk’aho byatangiye muri amwe mu mashuri,kuko hari abana basigaye bimuka batabikwiye.

Abenshi muri abo barezi bahuriza ku kuba iyo gahunda ifitiye Leta akamaro gusa,kuko izatuma idakoresha amafaranga menshi mu burezi, ariko ireme ry’uburezi ryo rikazahazaharira kuko nta munyeshuri uzongera kugira umuhati wo kwiga cyane ngo atsinde.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Icyo gitekerezo gikwiye kwiganwa ubushishozi kuvuga ko bimwe mu bihugu byateye imbere badakoresha ibizamini twebwe ntituratera imbere kuri urwo rwego twibuke kandi neza ko ingendo y’undi ivuna bityo rero ku rwego rwacu ibizamini ni ngombwa hagatangwa amashuri hakurikijwe n’igipimo cy’ubumenyi umwana afite bitabaye ibyo haba hagamijwe gukunda amafaranga ariko nta cyerekezo cy’uburezi be’ejo hazaza!

Theogene yanditse ku itariki ya: 17-05-2018  →  Musubize

MINISTRE YIZE UBUREZI???CHAPITRE YITWA EVALUATION ...YARAYIZE?

ABAYOBOZI B’IBIGO MWITEGURE KUZAJYA MWISOBANURA KU NGARUKA Z’IBI

ABABIKOZE BIGARAMIYE

karenzi yanditse ku itariki ya: 17-05-2018  →  Musubize

igitecyero cyajye giteye kutya ,ubuse ibizamini byareta nibimara gukurwaho urumva umwana wo mucyaro azojyera kubona amahirwe yo kwiga mukigo kiza ,bajyenderaga ku manota kugirango ibigo biri high bifate abana babyigaho ugasanga umwana wi gishamvu abonye ayo mahirwe.
ubwo nyine abana babakire nibo bazajya biga mubigo byiza niko byumva.

MURAKOZE

kanani eric yanditse ku itariki ya: 17-05-2018  →  Musubize

Muhumure uyu mushinga ntabwo uzemerwa nagato.

Kano yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

Cyatekerejweho nande? Njye mbona mukinira kubantu ariko ntawaberenganya kuko muzi aho mugejeje. Uwakumpa tukicarana ukansonurra? Ese Education yo mu Rwanda utera imbere cg inyuma? Uwavuga ko uwabahaye akazi mumutenguha ntiyaba akosheje kuko muzagukinira kubantu aho gukomeza iibyo musanze ahubwo murwanira gushyiraho udushya mutitaye kubahomba. Nkubwije ukuri ibyo sibintu ahubwo wakamenye impamvu Performance measurement ibaho kuko wasanga utazi Evaluation icyaricyo.

@ Aka yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

Bashyireho na gahunda ya Home schooling. abana bajye bigira mu rugo bajye gukora ikizamini gusa. Kuko ababyeyi natwe kwishyura amashuri biraduhenda. Ni hatari kabisa

wise yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

Nyamuneka ntimugakabye!
Mbese uyu mukozi utanze iki gitekerezo ni umurezi? Yize education? Yiga chapitre "interrogation"? Azi impamvu habaho ibizamini?
Nubwo ireme ry’uburezi risanzwe rijegajega,ariko ntimurihenure. Uyu mukozi bamwirukane kuko ibyo akora ntabyo azi!

Mwarimu Daniel yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

ayo amabwiriza ntawayashyigikira turasaba ubuvugizi buhagije ntibizemerwe nagato kuko ntakizafasha abanyeshuli kirimo ahubwo bagarure gahunda yagenderwagaho mbere yatanganga ubumenyi buhagije kuri bose.

SINGIRANKABO yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

Ariko se ko twize dukora ibizami kandi ko nta wari waravuze ikibazo cyireme ry’uburezi?umuntu umwe ayobya igihugu cyose, Please abanyamakuru muvuganire twe tutigererayo abadepite babyange. Abana bacu bisa naho bats umwanya ku busa. Ariko se nubundi utsinzwe ko yiga byose kimwe,ntawe ukiga ijoro n’amanywa afite ubwoba ko asigara muri primary

Mukamana yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

Iyi gahunda ni nziza turayishyigikiye mu rwego rwo kugira ngo abana bacu bize mu mashuli yacu bazabe nta kindi bashoboye gutekereza cyangwa kwikorera uretse kumena amazu, gutwara ibikapu byábamama, gukubita ababyeyi, uwibaga isosi akamenya kwiba inka, gutwara ibyangombwa byúbutaka byábabyeyibabo, ushoboye kubarusha ubwenge akaba perezida wa koperative yÁbanyonzi cyangwa wíkimina cya Mituweri. Ndakeka amafaranga leta yashyiraga mu bizami niyavanaho izayashyira mu kwagura za gereza no gutunganya neza Iwawa kuko abaturage bíbi bigo bagiye kwiyongera.

sehene yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

Ako kantu ni keza cyane. Ni nde wakubwiye ko leta ishaka abantu bazi ubwenge ?! kuyobora inka birayorohera cyane. Ubu ni uburyo bwo kwirukana abantu mu gihugu abadashaka ko abana babo biga muri ubwo buryo bazabajyana za Uganda abandi za Burundi na Congo ubund igihugu gisigaremo mbarwa kuko kimaze kumera nka cya kirahure cya bya bihe ! Ohh ubanza ibi ari bya bindi bita SMART CLASSROOM ! Naragenze ndabona ndabona !

Patrick yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

no gukora tronc commun bizaveho,na P6 uba uva MU cyiciro uva MU kindi!!!!!!!!!,!!

eliya yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka