
Mu Kinyarwanda baca imigani itandukanye irimo ko ‘Umwana apfa mu iterura’, ‘Igiti kigororwa kikiri gito’, bashaka kwerekana ko uburere umwana akuranye ari bwo bumugira uwo ari we.
Mu rwego rwo gutesha agaciro umwirabura, hari abacaga imigani bavuga ko iyo ushaka kugira icyo umuhisha ucyandika, kuko bazwiho umuco wo kudasoma.
Babaga bashaka kugaragaza ko nta muco wo gusoma uba mu birabura, mu gihe benshi mu bahanga batanga inama zo kugana ibitabo kuko ari byo soko y’ubumenyi.
Ubushakashatsi bw’Umuryango "Save the Children" ukorera mu Rwanda, bugaragaza ko abana 13% basoza amashuri abanza batazi gusoma Ikinyarwanda.
Ubu bushakashatsi bwakozwe muri Nyakanga na Kanama mu mwaka wa 2016, bwavugaga ko Impamvu zibitera cyane ari uko ababyeyi bavuga ko nta gihe bafite cyo gufasha abana gusoma, ariko ngo hari n’ubukene bukabije mu ngo, butuma abana batabona ifunguro ntibabashe gutekereza neza.
Mu gutanga umusanzu wo gukemura iki kibazo Dr. Muyombo Thomas umuganga akaba n’umuhanzi mu Rwanda uzwi nka Tom Close, yanditse ibitabo by’Ikinyarwanda bigenewe abana.
Iibi bitabo bikaba bigamije kubakundisha gusoma, ndetse no kubatoza indangagaciro z’umuco Nyarwanda, bakazikurana bakiri bato.

Ibi bitabo Dr Muyombo Thomas yabigejeje mu isomero rusange rya Kigali (Kigali Public Library) kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2018.
Iyi gahunda yari yitabiriwe n’abana biga ku bigo bibiri birimo Inema Primary School na Kacyiru Primary School.
Dr. Muyombo Thomas avuga ko mu myandikire ye yibanda ku nyigisho nyinshi abana bazajya bakura muri ibi bitabo, kugira ngo bazavemo abanditsi b’ejo hazaza.
Yagize ati "Biragoye kwigisha umwana ngo ntukabeshye, ariko iyo ubicishije mu bitabo abyumva kurushaho kuko abona umuntu wakoze ibintu bibi, bikamugiraho ingaruka, yaba uwabeshye, uwibye n’ibindi."
Dr. Muyombo yongeyeho ko ibitabo bye ubu bikoreshwa mu mashuri nyuma yuko byemejwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB).
Ati "Ibitabo birenga 60 bimaze kwemezwa na REB, kandi byatangiye gukoreshwa mu mashuri atandukanye hirya no hino mu gihugu. Hari n’abacuruza ibitabo bamaze kubigura ndetse ku bufatanye n’abafatanyabikorwa hari ibitabo bihabwa abana ku buntu."
Umwe mu banyeshuri bitabiriye Gatesi Ervi wiga mu mwaka wa Gatanu kuri Inema School avuga ko bagiye kurushaho gukunda ururimi rwabo, cyane ko kubona ibitabo by’Ikinyarwanda byabagoraga.
Ati "Gusoma bizajya bidufasha kumenya ururimi rwacu, kumenya umuco wacu, kuko ntitwavuga indimi z’amahanga tutabanje kuvuga ururimi rwacu kuko ntabandi bazaza kuruvuga atari twebwe."

Pacifique Mahirwe wari uhagarariye isomero rusange rya Kigali akangurira ababyeyi kurushaho gukundisha abana babo gusoma, kuko mwarimu wenyine adahagije kugira ngo umwana abashe kumenya ibitangirwa mu ishuri.
Iri somero ryagejejwemo ibitabo ibihumbi 200, bizajya byifashishwa n’abarigana, ku nkunga ya USAID Dr.
Muyombo akaba ateganya kubigeza ku bana batuye ibyaro ku buntu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|