Ibihangano bya mbere mu bizakorwa n’abanyeshuri bizamurikirwa abazitabira CHOGM

Mu mashuri abanza n’ayisumbuye barimo barakora ibihangano bivuga kuri Commonwealth, ibizatsinda amarushanwa bikazamurikirwa abayobozi b’ibihugu bazitabira inama ya CHOGM izabera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka.

Minisitiri Gaspard Twagirayezu
Minisitiri Gaspard Twagirayezu

Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cyatambutse kuri KT Radio tariki ya 16 Gicurasi 2022.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko iyo nama irimo yitegurwa mu byiciro bitandukanye, ko no mu mashuri naho ari uko.

Abanyeshuri bahawe imfashanyigisho zibasonurira umuryango Commonwealth icyo ari cyo, kuba u Rwanda ruri muri uwo muryango icyo bisobanuye, kandi abanyeshuri bagasobanurirwa ibyiza byo kuwubamo.

Irushanwa ryateguwe n’ikigo gishinzwe ibizami n’ubugenzuzi (NESA), rikaba ari irushanwa ryo gushushanya rireba abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ati “Icyo dusaba umwana ni ugukora igishushanyo kivuga kuri Commonwealth, gisobanura uko umwana ayumva hanyuma bakazashushanya ku ndagagaciro duhuriyeho nk’Abanyarwanda zikubiyemo imibereho myiza, iterambere ry’abaturage, urubyiruko, ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya”.

Uko bizakorwa ngo umwana azajya ashushanya icyo gihangano cye ku rupapuro, hanyuma bakabiha abayobozi b’amashuri bakazahitamo igihangano cya mbere.

Umwana uzaba yatsinze mu kigo azajya gupiganwa ku rwego rw’umurenge akomeze arushanwe no ku rwego rw’akarere hanyuma ibihangano 30 bya mbere bikazagera ku rwego rw’igihugu.

Impamvu bahaye abana aya marushanwa yo gushushanya, bagendeye ku byifuzo byabo kuko nibo babisabye ariko nanone icyo Minisitere y’Uburezi igenderaho, ishaka kubona ubumenyi abana bafite kuri Commonwealth.

Ati “Abana iyo bakoresheje ubugeni nibwo bashobora kukubwira neza ibyiyumvo byabo ukamenya n’uko bumva ibintu n’uko babibona”.

Minisitiri Twagirayezu avuga ko abana bagenda basobanurirwa akamaro ko guhurira muri ibi bihugu, ubwabo tukabasaba gukora ubushakashatsi bakamenya na bimwe mu bigize uwo muryango wa Commonwealth.

Abana bazatsinda bateganyirijwe ibihembo bizabafasha mu myigire yabo, ariko hanateganyijwe ko bazakurikira ibizabera mu nama ya CHOGM.

Abana bo mu mashuri yisumbuye nabo bafite ibikorwa bateguriwe, bahisemo abana 108 bazakora ibiganiro mpaka ku kiganiro kirebana na Commonwealth.

Abo bana bazahurira hamwe ubundi batangire kwitoza ibyo biganirompaka, nibirangira bazicara hanyuma bakore ayo marushanwa.

Ati “Ibyo biganiro mpaka bizaba bishushanya nk’aho abo bana bahagarariye ibihugu byabo, hanyuma babiganireho bigana abayobozi bazaba bahuriye muri iyo nama”.

Ibi biganiro mpaka bituma abana batinyuka kuvugira mu ruhame, bibaha kandi gutanga ibitekerezo byabo.

Indi nyungu uburezi bufite muri Commonwealth, ngo ni uko abanyeshuri bakomoka mu bihugu bigize uwo muryango, bashaka kujya kwiga za kaminuza zitandukanye ziri muri ibyo bihugu biborohera kujyayo nta mananiza, ndetse n’abanyamahanga babikenera bakaza kwiga mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

At GIRITEKA TVET SCHOOL KIGALI - KICUKIRO , ici n’icuyumviro ciza kuko
bifasha urwaruka rw’URWANDA kwigirira icizere (public speaking skills)
we love rwandans more

INEZA PIERRE JOSUE yanditse ku itariki ya: 22-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka