Ibigo byigisha imyuga bitubahiriza amabwiriza byatangiye gufungwa

Ibigo bibiri byigenga byigisha imyuga mu Karere ka Muhanga byahagarikiwe gutanga amasomo kubera ko bitujuje ibisabwa.

Ikigo cyigisha imyuga cya MTC cyashimiwe ko cyisubiyeho ugereranyije na mbere
Ikigo cyigisha imyuga cya MTC cyashimiwe ko cyisubiyeho ugereranyije na mbere

Ikigo kigisha imyuga Unique Academy cyahagarikiwe kwigisha by’agateganyo kubera ko cyatangiye kwakira abanyeshuri mu mwaka wa 2018, kandi batarahabwa uruhushya rwanditse rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyingiro (WDA) ruherekeza icyemezo cy’uko bemerewe kwigisha amashami gifite.

Ikigo cya EAR Cyeza cyo cyahagarikiwe amasomo burundu kuko ngo cyari kitaremererwa gutangira gutanga amasomo kuko kitahozeho, kikaba cyari kimaze kwakira abanyeshuri 50.

Ikigo cya Unique Academy cyo cyari gisanzwe gitanga amasomo y’imyuga cyari kimaze kwakira abasaga 150.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro Olivier Rwamukwaya, yavuze ko agaya cyane ibigo byigisha imyuga byandikiwe bisabwa guhagarika kwigisha kubera kutuzuza ibisabwa, bikabirengaho bigatangiza umwaka w’amashuri wa 2018.

Ahereye ku rugero rw’ikigo cya Unique giherereye mu Mujyi wa Muhanga, Minisitiri Rwamukwaya yavuze ko cyamenyeshejwe mu nyandiko ariko kikarenga kigatangiza amasomo.

Yagize ati “Turashaka abakora, ariko niba ushaka gukora ukora ibitanyuranyije n’amategeko kuko iyo ukoze wanyuranyije n’amategeko uba usuzuguye ubuyobozi bw’igihugu bwashyizeho ayo mategeko.”

Unique Academy yakemuye ibibazo yasabwaga ariko yari itaremererwa gufungura

Muri iryo suzuma, Minisitiri Rwamukwaya avuga ko hari iby’ikigo cyari cyatangiye gushyira mu bikorwa birimo nko kugura ibikoresho, by’ikoranabuhanga, isakaza amashusho n’amajwi, no kubaka uburyamo bw’abanyeshuri no kuvugurura igikoni.

Cyakora ngo, nta burenganzira bukuraho icyemezo cyari cyafashwe cyo guhagarikirwa kwigisha bwatanzwe n’inzego zibishinzwe muri WDA, ari na yo mpamvu amasomo yari yatangiye yahise ahagarikwa hagategerezwa ibyo byemezo.

Ati “Ni nk’uko umunyeshuri yaba yakoze neza akabona amanita 20/20 ariko igihe cyose bitaremezwa na mwarimu ntaba yemerewe kwiyimura ngo ni uko azi neza ko yatsinze”.

Umuyobozi wa WDA Gasana Gerome, avuga ko Leta yifuza gukorana n’ibigo by’amashuri yigenga yigisha imyuga kuko abanyeshuri bashaka kuyiga bose batakwirwa mu mashuri ya Leta, cyakora ngo ntishyigikiye ko ayo mashuri yabangamira Politiki y’ishyirwaho ry’aya mashuri.

Ati “Ni byo turi gushishikariza abafatanya bikorwa bacu mu burezi, ni yo mpamvu turi kubasura tubagira inama yo gukurikiza amategeko. Ubusanzwe Leta turifuza gukorana n’aba bashoramari bigenga, turanabafasha ngo babashe gutumiza ibikoresho hanze nta misoro.”

Unique Academy yatangije amasomo nta burenganzira kuko ngo banditse ntibasubizwe

Umuyobozi mukuru wa Academy TVT Ntezirizaza Jean avuga ko ubugenzuzi bwakozwe na WDA bwagaragaje ko ikigo gishobora guhabwa uruhushya rwo kongera gukora ariko igihe cyo kuba urwo ruhushya rwatanzwe kikaba cyararenze ari nayo mpamvu ubuyobozi bwari bwahisemo kuba butangiye amasomo.

Avuga ko inyandiko zihagarika amasomo zabanje zose zakurikije amategeko kandi ikigo kigasubiza kugeza ku bugenzuzi bwaherukaga gukorwa mukwezi k’Ukuboza, cyakora ngo amasomo yatangiye bizeye ko urwo ruhushya rwo gutanga amasomo ruzaza kuko igenzura rya nyuma ryo ryari ryagaragaje ko ibibazo byose byakemutse.

Agira ati, “Twari twasabwe, kubaka uburyamo bw’abahungu twarabwubatse, kongera imashini za mudasobwa twarabikoze, ndetse no gushyira amakaro mu gikoni twarabikoze, ubu twandikiye WDA ngo iduhe urwo ruhushya (reaccreditation) kugira ngo abana badatakaza igihe batiga).

Ntezirizaza avuga ko yizeye ko uruhushya ruboneka vuba abanyeshuri bagasubira kwiga batagombye kwimukira ku bindi bigo, agasaba ababyeyi kuba bihanganye bagategereza igisubizo cya WDA.

Ibigo byigisha imyuga biranengwa kwica nkana amategeko yo kwigisha imyuga n’ubumenyi ngiro

Minisitiri Rwamukwaya avuga ko bimwe mu bigo by’amashuri byigisha imyuga n’ubumenyi ngiro byihaye kujya byinjiza mu mashuri yabyo abana batarageza ku myaka 16 y’amavuko kandi bitemewe.

Avuga ko umwana wemerewe kujya kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ari uwarangije amasomo y’ikiciro rusange, keretse ngo bigaragaye ko uwa mwana yaba amaze imyaka irenga itanu acikishirije amashuri y’ubumenyi rusange.

Ati, “Hari hao ngera nabaza umwana akambwira ngo afite imyaka 13, kandi ugasanga aho yiga bafite porogaramu y’igihe gito, ese nk’uwo mwana narangiza kwiga azakora iki ko amategeko y’umurimomu rwanda atamwemera ku isko ry’umurimo.”

Rwamukwaya avuga ko amashuri y’imyuga atabereyeho gutuma abana bakiga mu mashuri y’uburezi rusange atakaza abana kuko ibyo byaba ari ukcica nkana amategeko.

Ati “Byaba ari ukubangamira Uburenganzira bw’umwana, byaba ari ukubangamira amategeko y’uburezi ni uguhohotera abana ikigo tuzongera kubisangaho tuzagifungira”.

Ku kibazo cy’aho abana bari batangiye kwiga baza kuba berekeje, Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Uburezi Sebashi Jean Claude, avuga ko amasomo yigwaga kuri Unique aboneka no mu bindi bigo byigisha iby’ubumenyi ngiro mu Mujyi wa Muhanga bityo ko bakwimukirayo.

Ati “N’ejo bashobora guhabwa uruhushya bagakomeza gukora ariko nibyanga abana bazoherezwa ku bindi bigo kuko hano Muhanga turabifite byigishaga nk’iby’aho bahagarikiye by’agateganyo, kandi tuzabafasha”.

Gahunda yo gusuzuma no gukangurira ibibazo by’irene ry’uburezi mu mashuri yisumbuye izamara ibyumweru bibiri, mu Karere ka Muhanga hasuwe ibigo bisaga 20 mu bigo bikabakaba hafi 200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abanyarwanda twese turashimira MINEDUC Uburyo lkomeje gutuma habaho quality of education so lbigo bitujuje lbisabwa nibishyiremo Umwete bicyemure lbibazo bifite kugirango lreme ryuburezi rikomeze kuba ryiza

Michel Adjey Fils yanditse ku itariki ya: 8-02-2018  →  Musubize

Abantu bakwiye kubahiriza mategeko, turabyemera rwose! Ariko muri WDA nabo bahindure imikorere yabo! Ese kuki dossier iza iwanyu ikamara igihe? Nta bakozi se mufite? Iwanyu hari uburangare bukabije. Dossier iraza mukayibika. Kubandikira bisa no guta igihe kuko n’amabarwa muyoberwa aho yagiye!!! Mwisubireho!

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 6-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka