Ibigo by’amashuri byashyiriweho imihigo, umuyobozi utayeseje azajya yirukanwa

Mu gihe byari bimenyerewe ko imihigo ari gahunda yashyiriweho inzego z’ibanze gusa hagamijwe gutera ishyaka abayobozi kurushaho kurwanira ishyaka abo bayobora, Minisiteri y’Uburezi nayo yashyiriyeho imihigo abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Isaac Munyakazi yabwiye abayobozi by'ibigo by'amashuri ko amanota makeya mu mihigo azajya abirukana mu kazi
Isaac Munyakazi yabwiye abayobozi by’ibigo by’amashuri ko amanota makeya mu mihigo azajya abirukana mu kazi

Iyo mihigo izajya isinywa hagati y’abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abahagarariye uburezi mu mirenge, utabashije kuyesa asimbuzwe ubishoboye nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac, abitangaza.

Agira ati” Uburezi bufite ireme bukwiye kwitabwaho mu by’ibanze, kuko ari bwo shingiro ry’iterambere ry’igihugu. Ni yo mpamvu abayobozi b’ibigo by’amashuri bagomba gusinya imihigo hanyuma uko bayesheje, bikazaba ishingiro ryo kumenya niba umuyobozi w’ikigo runaka akomeza kukiyobora”.

Akomeza agira ati” Hari ijanisha ry’amanota rigomba kugenderwaho, uzaba atararigejejeho mu igenzura, akagomba kuvaho nta yindi nteguza.”

Ibyo rero ngo bisaba ko abakurikirana abo bayobozi, bamenya hakiri kare niba hari abayobozi b’ibigo badakora akazi kabo neza , bakabandikira babasaba ibisobanuro, ku buryo bitazagera ubwo batsindwa batarabigaragarijwe mbere.

Iyo mihigo abayobozi b’ibigo basinya kandi ngo ni irebana n’inshingano zabo mu bigo harimo imyigire y’abana umunsi ku wundi, isuku, gukurikirana ibitabo n’imashini baba bahawe bibafasha mu myigishirize.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri muri Nyaruguru bavuga ko guha imbaraga imihigo yo mu burezi byari ngombwa
Abayobozi b’ibigo by’amashuri muri Nyaruguru bavuga ko guha imbaraga imihigo yo mu burezi byari ngombwa

Naho ibirebana n’ibikoresho, kubaka amashuri no guhugura abarimu byo bitangwa na Leta, ntibibazwa abayobozi.

Abayobozi b’ibigo batandukanye bavuga ko n’ubundi bari basanzwe bahiga bakanahigura, ariko ko umwihariko w’ibyo babwiwe na Minisitiri ari uko uzananirwa azasezererwa.

Ndagijimana Sylvestre, Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri St Paul rw’i Kibeho ati “Imihigo yari isanzwe ifite imbaraga nyinshi cyane mu nzego z’ibanze. Kuba bije no mu burezi nabikunze kuko kurera umuntu bisaba imbaraga n’ubwitange bwinshi.”

Kuba babwiwe ko unaniwe azasezererwa na byo ngo ni byiza kuko uburezi ari ishingiro rya byose, bityo utabushoboye yabureka akajya mu bindi ashoboye, aho kubwangiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbanje kubashimira kuduha umwanya,icyo nifuza gutabgaho igitekerezo n’uko abayobozi bigaruriye ibigo by’amashuri kuburyo ibikoresho bagombye guha abarimu nabyo bitakiboneka,urugero:,amakaye,amakaramu,manner papers,markers,kutajyana abanyeshuri muri za laboratoire,n’ibindi kuburyo usanga umutungo w’ibigo ukemura ibibazo by’ingo zabo gusa.murakoze.

Mutuyimana Marie Chantal yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka