I Kigali hagiye gutangizwa ishuri ryigisha gutunganya ubwiza bw’umubiri

Mu rwego rwo guteza imbere umwuga wo gutunganya ubwiza bw’umubiri, ishuri ryigisha gutunganya ubwiza bw’umubiri ryitwa “Universal Beauty Academy (UBA)” riri i Kimironko mu mujyi wa Kigali rizatangizwa mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.

Iryo shuri riri ku rwego mpuzamahanga kuko uko igihugu gitera imbere mu bijyanye no gutanga servise nziza, abantu bose basabwa gusa neza ku mubiri no kugira imyitwarire ireshya ababagana; nk’uko bisobanurwa na Alfonsine Niyigena, umubyeyi washinze iryo shuri.

Niyigena ati: “Muri iki gihe nta muntu upfa kuguha umurimo abona udasa neza ku mubiri (uretse ko ari na ngombwa buri gihe), ndetse utazi no kuvuga neza”. Yongeraho ko kwitunganya ku mubiri bihesha umuntu icyizere mu bandi ntiyitinye, isura nziza n’isuku.

Umuyobozi wa UBA avuga ko abakora umwuga wo gutunganya ubwiza bw’umubiri babikora mu buryo budasobantse, bamwe batazi impamvu, ndetse na servise batanga ntizibe zuzuye.

Niyigena Alfonsine yerekana imfashanyigisho ziri mu ishuri rye ryigisha gutunganya ubwiza.
Niyigena Alfonsine yerekana imfashanyigisho ziri mu ishuri rye ryigisha gutunganya ubwiza.

Atanga ingero z’uko hari abashobora gusiga umuntu amavuta bavuga ngo akesha, ariko bakibagirwa ko imibiri itandukanye. Ati: “Hari uwo wayasiga akamwangiriza uruhu. Twebwe rero tubanza kwiga ayo mavuta ndetse n’uruhu rw’uwo tuyasiga.”

UBA izajya itanga impamyabushbozi y’umwaka umwe wigwa n’abarangije amashuri yisumbuye, bakaziga amasomo ajyanye no gutunganya ubwiza bw’umubiri, indimi no kuryoshya imvugo, amasomo ajyanye n’imyitwarire myiza ndetse na mudasobwa (gahunda zijyanye n’icungamutungo).

Iri shuri rizajya rinatanga impamyabumenyi ku bandi bazahitamo kwiga amwe muri ayo masomo mu gihe cy’amezi ane; abo ntibigombera kuba bararangije amashuri yisumbuye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyo gitekerezo nicyiza arikose ndabazako rizazana nubwiza kumutima wabanyarwanda jye ndabonako ikibazo atarubwiza kumubiri ahubwo ikibazo kiri kumitima iyaba mwarimufunguye Ishuri ryokwigisha ubwiza bwo kumutima yuko harikuba ikintu kinini cyane muhinduye mubanyarwanda yuko urwanda rwacu rwamata nubuki rukeneye ubwiza bwo kumutima.urugero naguha nfatiye kuri Telephone nuko ushobora kuba ufite Telephone ishaje ariko washiraho Hauzing nshasha abantu bakagirango ninsha ariko ntibituma idakomeza gusaza cyangwa ngo ireke kuzana ibibazo byogusaza kwayo ngo nuko wayiguriye Hauzing ikibazo si Hauzing ikibazo kiri kuri Telephone bivuzeko abanyarwanda bafite ubwiza bwumubiri yewe unagenze Afurika yose dufatiyeho nigice kimwe cyuburayi usanga abanyarwanda baza mumyanya yambere kuburyo bwimiterere nubwiza bafite kumubiri nigice gito kumutima nabo sibose bafite umutima mwiza niyompamvu hakwiye gufungura Ishuri ryokwigisha kuzana ubwiza mumitima yabanyarwanda nkuko bameze kumubiri ahasigaye ibikombe bigataha irwanda icyo nicyo gitekerezo canje. muzansubize kubwicyo gitekerezo kuri Email yagye nzabaha nibindi bitekerezo murakoze

MUHIRWA Bienvenu yanditse ku itariki ya: 8-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka