
Iri shuri rifatanye n’ishuri ryisumbuye ryo mu Murenge wa Kinazi rizwi ku izina rya Lycée de Rusatira. Rigizwe n’inyubako zishaje zubatswe mu mwaka w’1970. Amategura azisakaje arashaje, kandi n’igisenge ubwacyo kirashaje, ku buryo hamwe na hamwe hava.
Umuyobozi w’iri shuri, Joie Mukunde, avuga ko n’ubwo amashuri y’uwa mbere, uwa kabiri, uwa gatatu n’uwa kane ari yo ashaje kurusha, iry’uwa kane ari ryo riva cyane, ku buryo abaryigiramo bugamishwa mu yandi mashuri iyo imvura iguye.
Agira ati “Iyo imvura iguye ari nyinshi tuba tunafite ubwoba ko yakomeza kugwa n’amashuri akaba yatugwira, cyane ko n’inkuta zubakishije rukarakara.”

Avuga kandi ko gusubiza amategura mu mwanya wayo ngo hareke kuva byashoboka, ariko ko kubera ko na yo ubwayo ashaje badashobora kohereza abayasubiza mu mwanya wayo mu gihe cy’imvura, kuko ayo bakandagiraho yameneka.
Uyu muyobozi anavuga ko ishuri ryabo rinafite ibyumba bikeya ku buryo uretse ibyumba byo kwigirwamo guhera mu wa mbere kugera mu wa gatandatu, n’akumba gatoya umuyobozi w’ishuri akoreramo, nta gisaguka cyagenerwa abarimu n’umwana w’umukobwa.
Nta n’icyo kwigirwamo ikoranabuhanga ku buryo mudasobwa zibikwa muri ‘etajeri’. Ibi ngo byica gahunda z’abarimu kuko aho gufata isaha imwe, isomo rya mudasobwa rifata abiri.
Ati “umwarimu afata umwanya wo kubanza gushyira mu myanya za mudasobwa, hanyuma kandi abana bamara kwiga agafata n’igihe cyo kuzanura.”
Ubuke bw’ibyumba by’amashuri bunatuma kugeza ubu abana biga mu mwaka wa gatanu batarabasha kujya biga igitondo n’ikigoroba nk’abo mu wa gatandatu nk’uko babisabwe na Minisiteri y’Uburezi. Nta n’icyumba cy’abarimu cyangwa icyumba cyagenewe umwana w’umukobwa bihaba.
Umuti kuri ibi bibazo wari kuba ibyumba icyenda iri shuri ryubakiwe mu kiruhuko gishize, ariko na n’ubu ntibiruzura.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha, avuga ko nk’akarere bakoze uko bashoboye ngo amashuri aboneke mu ntangiriro z’amasomo, ariko ko Minisiteri y’Uburezi itarabagezaho isakaro.
Ati “ibyo twagombaga gukora nk’akarere twarabirangije. Inzugi zirahari, amadirishya arahari, n’intebe zarakoreshejwe. Isakaro rije twagira vuba abana bakabona aho bigira.”
Uyu muyobozi anavuga ko biriya byumba icyenda nibyuzura, abana bakabyimukiramo, bazashaka uko basana igisenge cya biriya byumba by’amashuri bishaje hanyuma bizajye byifashishwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko muri rusange mu kiruhuko gishize bari biyemeje kubaka ibyumba 55 harimo ibisimbura ibishaje byubatswe kera ndetse no gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, ariko byose ngo biracyategereje isakaro rizatangwa na Minisiteri y’Uburezi.
Ohereza igitekerezo
|