Huye: Ishuri ribanza rya new vision rigiye gushyiraho umuganga w’abanyeshuri

Ubuyobozi bw’ishuri ribanza rya New Vision ry’i Huye bwiyemeje gushyiraho umuganga uzajya avurira abana ku ishuri, kuko ngo hari abana barwara ntibitabweho batashye.

Abanyeshuri bo mumashuri y'incuke
Abanyeshuri bo mumashuri y’incuke

Byatangajwe n’umuyobozi w’iryo shuri Edouard Mugwaneza, mu birori byo gusoza umwaka w’amashuri, wanahuriranye no gutanga indangamanota ku itariki ya19 Ugushyingo 2017.

Mugwaneza yagize ati “Twatekereje ko twazana umuntu wize iby’ubuganga, ku buryo uburwayi bujya bugaragara ku bana nko kubabara mu nda, za malariya, abakomeretsanya, yajya ahita abafasha bidasabye ko tujya ku kigo nderabuzima.”

Impamvu y’icyo cyemezo ngo ni ukubera ko iri shuri rifite abana benshi,kandi ryiteguye abagera ku gihumbi mu mwaka utaha.

Ikindi ngo ni ukubera ko hari abana barwara, bataha ntibasange ababyeyi mu rugo bityo ntibabashe gukurikiranwa uko bikwiye.

Ishuri ryatangiye kubaka
Ishuri ryatangiye kubaka

Mugwaneza ati “Twabonaga hari ikibazo cy’uko hari abana barwara, ababyeyi bamwe batabana na bo ntibabimeye. Twabonye ko turamutse dufite umuganga yajya adufashiriza abana, umubyeyi akamenya n’amakuru y’umwana we ariko yabanje kubona ubuvuzi bw’ibanze.”

Icyo cyemezo cyashimwe n’ababyeyi. Nk’uwitwa Jean Marie Murwanashyaka agira ati “ndabishima cyane kuko urebye umwana ashobora kugira ikibazo ku ishuri ntahite abona ubutabazi mu buryo bworoshye, ariko hari umuganga ubashinzwe biba byoroshye ko ahita abona ubutabazi byihuse.”

Ishuri New Vision ryashinzwe mu mwaka wa 2012, rikorera mu nzu rikodesha n’abasukuti i Huye. Kuri ubu riri kwiyubakira ibyumba by’amashuri 12, kandi ngo amaherezo rizajya rikoresha inyubako zaryo bwite.

new vision
new vision

Kugeza ubu ryigamo abana bo mu Karere ka Huye, yaba abaturuka mu mujyi ndetse no mu byaro. Hari n’abaryigiramo baturuka mu turere twa Nyanza na Nyamagabe.

Mugwaneza avuga ko iri shuri ayobora ryanatangiye kuba mpuzamahanga kuko hari abana baryigamo baturuka i Burundi, Uganda ndetse na Congo.

Intego bafite ngo ni uko ryazaba mpuzamahanga, ku buryo rizajya ryakira n’abana benshi baturutse no mu bindi bihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka