Huye: Batashye ibyumba by’amashuri 19 byamaze kuzura

Nyuma y’uko tariki ya 21 Kamena 2020 mu Karere ka Huye hatangijwe igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri 74, tariki 5 Kanama 2020 batashye 19 muri byo byari bimaze kuzura.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, avuga ko uretse 16 biri kubakwa mu buryo bw’amagorofa, n’ibindi bisigaye biri hafi kuzura, ku buryo urebye imirimo yo kubirangiza neza izarangirana n’icyumweru gitaha.

Ababyeyi baturiye amashuri yubatswemo ibi byumba by’amashuri bishyashya, bavuga ko babyishimiye kuko babyitezeho kuzamuka kw’ireme ry’uburezi ku bana babo.

Eugénie Uwimana uturiye GS Kabuye mu Murenge wa Maraba, yubatswemo ibyumba by’amashuri umunani hamwe n’ubwiherero 12, agira ati “Mfite umwana wiga kuri iri shuri. Twazaga kubasura tugasanga bicaye babyigana, mwalimu ntabashe kubakurikirana uko bikwiye. Byatumaga badatsinda neza, ariko twizeye ko ubutaha baziga bakajya batsinda ari benshi.”

Ibyo avugwa bishimangirwa na Jacqueline Uwamahoro wigisha kuri iri shuri uvuga ko hari aho wasangaga abana bicaye ku ntebe ari bane cyangwa batanu, bigatuma batabasha gukora neza imyitozo mwalimu yabahaye, mwalimu na we ntabashe kugera kuri buri wese ngo amukosore.

Ibi byatumaga imitsindire y’abana itaba myiza nk’uko abarimu bayifuza nk’uko bisobanurwa na Uwamahoro.

Agira ati “Iyo tuvuga iby’imitsindire tuba tureba abana bazamutse bazi gusoma no kwandika cyangwa n’abakoze ibizamini bya Leta babashije kubona amabaruwa abajyana mu bigo bigamo badataha. Hano tujya tubona amabaruwa nk’atatu, ubushize twabonye atanu, nyamara tuba twifuza ko bose bayabona.”

Uyu mwalimu anavuga ko ubuheruka bagize abana batsinzwe ibizamini bya Leta (bagize U) babarirwa muri 15.

Umuyobozi w’iri shuri, Théophile Ntegura, avuga ko ubucucike ahanini bwari mu mashuri abanza, aho wasangaga abana hagati ya 55 na 65 mu cyumba kimwe. Amashuri umunani bujuje ngo azifashishwa mu gukuraho ubwo bucucike ku buryo nta cyumba kizongera kubamo abana barenga 40.

Ibi byumba by’amashuri 74 hamwe n’ubwiherero bwabyo 82, biri kubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’isi. Bizuzura bitwaye amafaranga asaga miiyoni 560, kandi urebye ½ cyayo kizagenda ku nyubako ebyiri z’amagorofa zizaba zirimo ibyumba by’amashuri 16.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka