Huye: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bidatsindisha neza basabwe kwegera ab’ibibarusha bakabigiraho

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri bidatsindisha neza kwegera ab’indashyikirwa, na bo kandi bakabemerera, bakabigiraho.

Guverineri Kayitesi yashyikirije umuyobozi w'ishuri NDP Karubanda igihembo cy'ishimwe cy'uko ishuri ayobora ryitwaye neza kurusha ayandi
Guverineri Kayitesi yashyikirije umuyobozi w’ishuri NDP Karubanda igihembo cy’ishimwe cy’uko ishuri ayobora ryitwaye neza kurusha ayandi

Bwabibasabye mu nama itangira umwaka w’amashuri ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bikorera muri ako Karere, ku wa 21 Ukwakira 2021.

Umuyobozi w’Akarere, Ange Sebutege, yagaragaje ko kuba ishuri rimwe rigira abana b’abahanga, ugasanga abiga ku rindi batsindwa, bituruka ku mikorere y’abayobozi.

Yagize ati "Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu baba barigiye hamwe, n’abana bagahabwa uburyo bwo kwiga bumwe, igisigaye kiba ari ukumenya uko umuntu yabyitwaramo."

Biteganyijwe ko muri uku kwigiranaho, ibigo by’amashuri bitsindisha cyane byo mu Murenge runaka bizajya bifasha ibindi, ariko hakanabaho ko n’ikigo cyo mu Murenge runaka cyakurikirana mu buryo bw’umwihariko icyo mu wundi.

Meya Sebutege ati "Ariko n’umuyobozi w’ikigo runaka ashobora kwegera uw’ikigo cyitwara neza, akavoma ubumenyi bumufasha kuvugurura imikorere ye."

Sr. Philomène Nyirahuku, umuyobozi w’ishuri Notre Dame de la Providence Karubanda (NDPK), ari na ryo ryisumbuye ryitwaye neza kurusha ayandi muri Huye mu bizamini bya Leta biheruka, yasabwe kuzegera uwa GS Kabusanza ryatsindishije kuri 40%, ari na ryo rya nyuma muri Huye, akarigira inama.

Sr Philomène yiyemeje kuzasura uyu muyobozi, akareba ibibazo afite bituma abanyeshuri be batsindwa, hanyuma akazamugira inama.

Ati "Nzamusura kenshi, numve ingamba afite, tuzijyeho inama, n’abarimu duhure habe hasigaye ikibazo cy’ababyeyi n’abanyeshuri."

Muri iyi nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Huye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, hanahembwe ibigo by’amashuri byitwaye neza kurusha ibindi mu bizamini bya Leta biheruka.

Umuyobozi w'ishuri ribanza, Ikibondo, yashyikirijwe igihembo
Umuyobozi w’ishuri ribanza, Ikibondo, yashyikirijwe igihembo

Mu mashuri abanza hahembwe ishuri Ikibondo ari na ryo ryabaye irya mbere, na Ecole Internationale Butare ryabaye irya kabiri ndetse n’ishuri GS Nkubi ryarushije andi mashuri ya Leta kuko ariya abiri ya mbere ari ayigenga.

Na ho mu mashuri yisumbuye hahembwe NDP Karubanda yabaye iya mbere, GSO Butare yabaye iya kabiri, na GS Maza yabimburiye amashuri abana bigamo bataha.

Hahembwe kandi n’Umurenge wa Tumba, ari wo urimo amashuri menshi yitwaye neza kurusha ayandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Congratulations Kuri nayini. GS Maza

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 23-10-2021  →  Musubize

Ngaho rero Umuyobozi ukuriye uburezi nashake uko ahwitura EP Mbazi imaze imyaka irenga 5 nta munyeshuri n’umwe utsinda ikizamini cya Leta !

Ese ni abnyeshuri badashobotse ?
Ese ni abarimu badafite ubushobozi?
Ese ni ubuyobozi bujenjetse ?

Akarere gashake ahari ikibazo pe !

Augustin Nambajende yanditse ku itariki ya: 22-10-2021  →  Musubize

Ikintu badatekereza nuko abarimu b’amashuri abana biga bacumbikirwa bafite agahimbaza mushyi gashi ishije. Abarimu bafite moral cyane. Ikindi E.Primaires proves nk’Ikibondo naho abarimu bahembea neza.....

MUNYERAGWE JBaptiste yanditse ku itariki ya: 22-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka