Huye: Abanyeshuri 37 bari birukanywe kuri Butare Catholique bashakiwe aho kwiga

Nyuma y’uko byavuzwe mu itangazamakuru ko hari abanyeshuri 47 bigaga kuri Butare Catholique birukanywe, ubuyobozi bw’iri shuri bwafatanyije n’ubw’akarere bubashakira aho bigira.

Ubundi abanyeshuri bari birukanywe si 47, ahubwo ngo ni 37. Bari bagaragaje imyitwarire idahwitse nk’uko bivugwa na Annonciata Kankesha, umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Agira ati “Harimo abasuzuguraga abarimu bakihanizwa rimwe kabiri, harimo abatubahaga ibikoresho by’ishuri, harimo n’abari bafite amanota makeya cyane babigizemo uruhare, bitewe no gusiba bihoraho, umuyobozi yamuvuga akikubita agasubira inyuma.”

Muri aba bana harimo n’uwakubise umwarimu umwigisha: ngo yamucishijeho akanyafu yakererewe, mu rwego rwo kureba ko yakwisubiraho, nuko umunyeshuri arahindukira akubita urushyi umwarimu, nk’uko bivugwa n’umwarimu wigisha kuri iki kigo utarashatse ko amazina ye atangazwa.

Muri aba banyeshuri harimo abari bagiye kwimukira mu wa gatandatu, mu wa kabiri no mu wa gatatu, ku buryo ubuyobozi bw’ikigo bwabonaga kutabahana byatuma n’abandi babigana.

Bose uko ari 37 ubu ngo babonewe ibigo byo kwigamo, batatu muri bo ariko barababarirwa basubira ku kigo bigagaho.

Visi Meya Kankesha ati “Abababariwe ni ba bandi bazaga bakererewe wamuvuga akikubita agasubira inyuma, ba bandi basibaga cyane bitewe n’uko ababyeyi batabahozaho ijisho ngo bamenye niba umwana umwohereza ku ishuri ntajye ku isoko. Ya myitwarire ushobora kubabarira na we mu rugo nk’umubyeyi.”

Icyakora abarezi bakurikiranye ibyabereye muri iri shuri, bavuga ko batashimye uko inzego z’ubuyobozi zitwaye muri iki kibazo: umuyobozi w’iri shuri ngo yategetswe gukurikirana aho abana yirukanye baherereye, akanabafasha kubona ahandi biga.

Umwe mu babigaya yagize ati “abana birukanywe mu gihembwe cya gatatu baba barangije umwaka. Kwiga cyangwa kutiga kwabo biba bigomba kubazwa ababyeyi babo, kuko ejo habo hazaza haba hari mu nshingano z’ababyeyi babo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ibyiswe uburenganzira bwumwana inteko iZabyigeho Harimico yavanywe hanze batangire hakirikare naho ubu ahazaza hazaba ikibazi

Niyonagira Andre yanditse ku itariki ya: 1-02-2020  →  Musubize

ntibyagakwiye ko uwirukanye umwana kubera imyitwarire mibi ari nawe uhabwa inshingano zo kumushakira ikindi kigo kuko uwo wirukanye umuzizije imyitwarire mibi ntawe wamushyira kand nawe umwirukanye harimo akantu?

shema yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

Umunyeshuri yirukanwa.kwishuri hanyuma bagasaba aho yirukanwe kumushakira.ishuri ahandi !!!

Lg yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

Ariko ikinyabupfura ningombwa

Uwihoreye Gabriel yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

Vraiment ikinyabuphura kubana nicyo cyambere kizatuma ireme ry’uburezi rizamuka !! Ubuse igihe umwana azakosa mwarimu namunyuzaho akanyafu byitwe ko akoze amahano kubera yahannye umwana , ubwo murumva wamwarimu azongera gushyiramo umwete mugukurikirana niba wamwana Hari icyo arikumenya mwisomorye ?? Ahubwo azahinduka tereriyo , abimenye cg abwihorere !!! Kuki ariko ibi bitaba kumashuri ya privé ??? Umwana arakosa bakamuhana yagera murugo n’umubyeyi we akamunyuzaho akanyafu wamwana agakurana discipline !!

Manzi yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka