Huye: Ababyeyi bishyurira abana ngo barire ku ishuri ntibaragera kuri 65%

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Annonciata Kankesha, avuga ko aho abanyeshuri basubiriye ku ishuri nyuma ya Guma mu rugo yatewe na Coronavirus, ababyeyi batangira abana amafaranga yo kurira ku ishuri bataragera kuri 65%.

Ababyeyi batangira abana amafaranga y'ifunguro ryo ku ishuri baragabanutse i Huye
Ababyeyi batangira abana amafaranga y’ifunguro ryo ku ishuri baragabanutse i Huye

Yabitangaje ku wa Kabiri tariki 23 Werurwe 2021, ubwo bizihizaga umunsi nyafurika wo gusangirira ku ishuri (School Feeding), igikorwa bifatanyijemo n’Ihuriro ry’abanyeshuri bo mu Rwanda, Intagamburuzwa.

Iryo huriro ryatangiye amafaranga yo kurira ku ishuri abanyeshuri 30 b’abakene cyane bo mu bigo bitatu byo mu mujyi i Huye, ari byo GS Nkubi, GS Butare Catholique n’ishuri ryisumbuye rizwi ku izina rya EAR.

Ryanemereye imyenda y’ishuri umwana wari wambaye iyamucikiyeho wo muri GS Nkubi, rinatanga ibikoresho by’isuku byo mu cyumba cy’umukobwa muri ibyo bigo bitatu.

Eustache Ndayisaba, umuyobozi w’iryo huriro, yavuze ko ibi bikorwa bakoze biri mu bukangurambaga biyemeje gukora mu turere 5 two mu Rwanda, byo gukangurira abana kugaruka ku ishuri nyuma y’igihe kirekire bamaze batiga kubera Coronavirus.

Ati “Ntwabwo washishikariza abana gusubira ku ishuri hari imbogamizi bafite utakuyeho. Mu bushobozi bukeya dufite, dufatanyije n’abaterankunga bacu, Plan International Rwanda, turimo kugira ibyo tubagenera tugira ngo tubashishikarize gusubira ku ishuri ariko tunabafasha kugira ngo ibyo bakeneye by’ibanze babibone”.

Tugarutse ku bijyanye no gufatira amafunguro ku ishuri, abayobozi b’ibigo by’amashuri bya ‘9ybe na 12ybe’ bavuga ko ababyeyi badohotse ku gutangira abana babo amafaranga yo kugira ngo bishoboke.

Nk’umuyobozi w’ishuri rya GS Butare Catholique, Dan Byiringiro, avuga ko mbere ya Coronavirus ababyeyi batangiraga abana babo amafaranga ya ngombwa ku rugero rwa 80%, ariko ko ubu abayatanga ari 65% gusa.

Banatanze ibikoresho by'icyumba cy'umukbwa
Banatanze ibikoresho by’icyumba cy’umukbwa

Yunganirwa na Pascal Nkundineza uyobora GS Nkubi uvuga ko mbere abana batatangaga amafaranga yo kurira ku ishuri ayobora bari bakeya cyane ku buryo babagaburiraga bose uko bakabaye. Ariko ubu ngo ntibikibakundira kuko ku banyeshuri 748 bagombye kurira ku ishuri, abatanze amafaranga ari 502 muri iki gihembwe kirimo kurangira.

Avuga kandi ko kudatangira amafaranga abana bituruka ahanini ku kuba hari ababyeyi bakennye, ariko no kuba batakibasha guhura n’ababyeyi ngo bakorane inama, kuko hari ababyeyi baba bayafite bakanga kuyaha abana baba babatumyeho.

Anavuga ko bene abo babyeyi bari bakwiye kwisubiraho kuko kuba banga gutangira abana amafaranga, bakabwirirwa, bibagiraho ingaruka haba mu mikurire y’umubiri, ndetse n’iy’ubwonko.

Agira ati “Abantu bakuru burya dushobora kwihangana, ariko umwana ugeze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, aba ageze mu gihe cyo gushaka gukura mu gihagararo no mu bwenge, kandi burya ubwenge no mu nda birajyana”.

Yungamo ati “Iyo umwana atariye ntakurikira neza amasomo ya nyuma ya saa sita kuko aba asinziriye. Uwo kwihangana binaniye atoroka amasomo, hanyuma ibyo abandi bize adahari yazabibazwa agatsindwa”.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abanyeshuri Intagamburuzwa yemereye uyu mwana imyenda y'ishuri
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyeshuri Intagamburuzwa yemereye uyu mwana imyenda y’ishuri

Visi Meya Kankesha avuga ko mbere ya Coronavirus, mu Karere ka Huye ababyeyi batangiraga abana amafaranga yo kurira ku ishuri ku rugero rurenga 90%, ariko ko ubungubu abayatanga muri rusange batagera kuri 65%.

Anavuga ko ubu bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi, ibigo n’amakoperative bituriye amashuri kugira uruhare mu gutuma abana babasha gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri.

Kandi ngo icyo babasaba si amafaranga gusa, kuko ngo n’uwejeje imyaka yatangaho, ariko bakabasha kurerera u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka