Her2Voice irashaka abakobwa benshi muri siyansi, tekiniki n’ikoraranabuhanga
Umuryango w’abanyarwandakazi b’impuguke mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga witwa Her2voice uri gukangurira abakobwa bakiri mu mashuri gutinyuka kwiga amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga, imyuga, ubumenyingiro n’imibare; ubusanzwe yafatwaga nk’ayigwa n’abantu b’igitsina gabo.
Ni muri urwo rwego abakobwa 100 baturutse mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu bahuriye mu Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rya Kigali (IPRC) kuwa 06/12/2014, aho bahuguwe ku mikorere y’ibintu bikoresha amashanyarazi, ingufu z’imirasire y’izuba ndetse banasura ahigishirizwa amasomo ajyanye n’ubumenyingiro n’ikoranabuhanga.
“Kuba muri bariya bantu mubona harimo umukobwa umwe mu bagabo 30, si uko abakobwa batabishoboye; turagira ngo mukangurire abandi bakobwa kuza kwiga iyi mirimo”, nk’uko umwe mu bagize Her2voice, Mutabazi Rita Clemence, yasabye abo bakobwa bari mu cyumba cya IPRC cyigishirizwamo ibijyanye no gukwirakwiza amazi mu baturage.

Mu gace kigishirizwamo ubwubatsi, ni abagabo gusa barimo kugaragara, icyakora bakagira umwigisha w’umutegarugori. Babonye abakobwa baje kubasura bariyamira, basa nk’ababonekewe; umwe muri abo bagabo agaragaza ibyishimo mu maso agira ati ”Iri shuri [ry’abakobwa] mama wee, ryaje tukigana koko!”
Haba mu bukanishi, aho bigishiriza gusudira, ahigishirizwa ibijyanye n’amashanyarazi, mu cyumba gitangirwamo amasomo ajyanye n’imikorere y’inganda, imikorere y’imirasire y’izuba, gutegeka imashini zikoresha (automation), ubukanishi bw’ibintu byose bikoresha amashanyarazi, ndetse n’imikorere y’ikoranabuganga rinyuranye; hose abakobwa ni bake cyangwa nta nabo.
Uwasura IPRC ashaka kumenya iby’uburinganire bw’abagore n’abagabo, yasanga bene aya mashuri ari mu nzego nyinshi zitaragerwamo n’iyubahirizwa ry’uburinganire mu Rwanda, n’ubwo mu buyobozi bw’igihugu cyane cyane mu Nteko ishinga amategeko, abagore bamaze kurenga umubare w’abagabo.

Nyamara ngo si uko iyo mirimo yakunze kwitwa iya kigabo inaniye abagore n’abakobwa, nk’uko bamwe mu baganiriye na Kigali today bameza ko uku gusura IPRC bigiye kubafasha gusobanukirwa kurushaho ibyo biga, ndetse no gukangurira bagenzi babo kwitabira kwiga amasomo ya tekiniki, ikoranabuhanga n’imibare.
“Ubu nagukorera igishushanyombonera cy’inzu ya cadastre, kandi ndushijeho gukunda umwuga wanjye w’ubwubatsi bukoresheje ikoranabuhanga”, nk’uko umwe mu bakobwa batambagijwe yabitangaje.
Muri gahunda ya Leta yo guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bamwe mu bakobwa batigeze bemera ko abahungu ari bo bonyine biga ibijyanye n’uyu mwuga nabo bari mu baje kwihugura mu masomo ya tekiniki n’ikoranabuhanga.

“Turashaka ko bazakora imishinga; babonye uburyo imodoka ishobora kugendeshwa n’imirasire y’izuba ku buryo nta bikomoka kuri peterori yakenera, bize gukora ibikoreshwa amashanyarazi (electronics), bazasobanukirwa ibyo gukora za porogaramu zinyuranye muri telefone zigendanwa, nka za whats app n’izindi”, nk’uko Mutabazi Rita Clemence wo muri Her2voice yabitangaje.
Yungamo ati “Nyuma y’amezi ane biga iyi myuga bazitabira amarushanwa n’ibindi bihugu yitwa Tech innovation challenge, aho abatsinze bahembwa kugeza ku madolari ibihumbi 100, bakazahabwa n’ubufasha bw’ibigo by’amasosiyete n’inganda zikomeye ku isi”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ingufu n’amazi, Kamayirese Germaine yijeje abana b’abakobwa biga ibya tekini n’ikoranabuhanga, ko Leta izakomeza kubateza imbere, bitewe n’uko icyerekezo 2020 n’izindi ntego yifuza kugeraho bidashoboka hatabayeho iyubahirizwa ry’uburinganire mu nzego zose z’igihugu.
Mu rwego rwo gutoza abagore n’abakobwa gukora imirimo yafatwaga n’iy’abagabo, igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) cyashyizeho gahunda yiswe Tech women, aho cyatanze amahugurwa ku bagore n’abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika na Aziya, akaba ariho Umuryango Her2voice wahuguriwe unaterwa inkunga n’iyo porogaramu.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abakobwa bakomeze batinyuke ama mashuri ya siyansi kuko ababhungu bayiga bakayashobora ntacyo babarusha maze ibi bizababere inkingi y’iterambere mubyo bakora byose